Digiqole ad

Gako: Perezida Kagame yasuye abanyeshuli bari mu ngando

Kuri uyu wa gatanu ahagana saa tanu z’amanywa nibwo President Paul Kagame yagendereye abanyeshuri biga mu mahanga bari mu ngando  z’ikiciro cya gatandatu cy’intore z’Indangamirwa ziri  mu kigo cya gisirikare i Gako.

Perezida Kagame n'abandi bayobozi bitabiriye uyu munsi bafashe ifoto y'urwibutso
Perezida Kagame n'abandi bayobozi bitabiriye uyu munsi bafashe ifoto y'urwibutso

Aba banyeshuri  317 biga hanze y’u Rwanda mu bihugu 19 bitandukanye, barimo kwigishwa ku bumwe n’ubwiyunge, no gutanga isura nyayo y’u Rwanda hanze aho biga.

Mu bindi aba banyeshuri bari guhugurwamo harimo uburere mbonera gihugu, umuco nyarwanda ndetse na gahunda zitandukanye za leta.

Bahawe umwanya wo kubaza ibibazo

President Kagame akaba agiye kureba aho aya mahugurwa ageze ndetse no kuganira n’aba banyeshuri banategura gusubira mu masomo yabo aho biga mu mahanga.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’igihugu harimo Minisitiri w’Uburezi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri w’Ingabo n’abandi batandukanye.

Mu ijambo rye Perezida wa Repubulika Paul Kagame  yagarutse ku gukangurira aba banyeshuri gukunda igihugu ndetse no kugira umuco wo kumva ko nta wundi uzateza imbere u Rwanda uretse abana barwo.

Paul Kagame yibukije aba banyeshuli ko bafite amahirwe menshi kuba biga mu mashuri meza, anabasaba ko ayo mahirwe bagomba kuyabyaza umusaruro. Yagize ati: “Dukurikije amateka igihugu cyacu cyanyuzemo nta mahirwe na make tugomba gutakaza“.

Aba banyeshuri bakaba bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bifuza President Paul Kagame.

Kagame asezera ku bana i Gako

Photos PPU

Umuseke.com

14 Comments

  • amateka y’urwanda niyo tugomba gukuraho amasomo azadufasha kwiteza imbere,kuko byagaragaye kenshi ko abanyamahanga batigeze batugeza kubyo twifuza kugeraho mu iterambere,ahubwo hari abadutije imihoro yo kwisenyera,ibi rerro bikaba aribyo tugomba kugenderaho twubaka igihugu cyacu kuko ntawundi bireba uretse twe ubwacu

  • umuseke muri abambere kabisa mura updating kabisa ikinyamakuru nkiki cyari gikewe mu rwanda . urabona ko ubu biri kuba live ……….mukora neza cyane

  • yes,tugomba kubyazumusaruro ayomahirwe

  • Muri aba mbere kbsa!

  • Ibi bintu nyakubahwa perezida akora bigaragaza uwo ariwe , bitugaragariza intumbero ye ku Rwanda no kubanyarwanda muri rusange!! kandi turasabwa kugendera kunshingano n’impanuro duhabwa nawe!! kwicisha bugufi kwe bizatubere urugero kandi abamuhumeka bose ntacyo bazamutwara abanyarwanda tumuri inyuma twese!!!!

  • Nkuko Perezida yabivuze ntamuntu numwe ugomba kutubwiriza uko tuyoborana nta musanzu atanga ngo truyiborwe neza, aha rero abo bose barasabwa guceceka abarugokera bakaruyobora kuko bo bafite uruhare ndetse n’umusanzu batanga kugira ngo rutere imbere .

  • Twishimiye buryo ki kagame aha abo ayobora agaciron atitaye kubo aribo cyangwa ikigero k’imyaka barimo, kagame n’inshuti y’abasaza, aba mama , abakecuru arabahobera bagakahana amahoro, kagame n’inshuti y’urubyiruko!! Imana imuhe amahoro n’imigisha yayo!!!

  • Yampayinka bari gushiraho ka morale pe!!!!

  • H.E uradushimisha cyane kandi ugaragaza ubusabane , uri intore y’ikirenga koko kandi dukunda Impanuro zawe!!

    • Ibigwi byiwe sinabibwika ndabibabwira ntafite ubwoba uti ijambo ngombwa n’ubumwe ingoma yubusambo nokwikubira iyihuha umuravumba bihambaye tuzahora tumuvumba ibyobyiza!

  • Uri umuyobozi ubereye u Rwanda koko ikigaragara mi uko ukora ibyo uzi kurusha abavuga ibyo batazi bashishikajwe no gusebya igihugu batazi buryo ki kiyoborwa yemwe nta nicyo bakimariye usibye kuba bitwa abanyarwanda!!

  • Intore zarizakera

  • Bigaragara ko batakamiritse nkatwe i Nkumba niyo mpamvu bateretse imisatsi

  • Twe mbaraga z’Igihugu dukwiye kumva Impanuro n’Icyerekezo muri gahunda z’Iterambere ry’Igihugu cyacu. Dushake Ubumenyi tuze twimakaze Iterambere mu Rwagasabo. We Love u H.E.

Comments are closed.

en_USEnglish