Digiqole ad

Abahoze ari abarwanyi ba MAU MAU bakomeje gusaba impozamarira

Abahoze ari abarwanyi ba Mau Mau ariwo mutwe warwanyaga ubutegetsi bw’abakoloni babongereza muri Kenya, bakaba barashyize ahagaragara  uburyo bakorerwaga iyicarubozo n’abongereza ari nako basaba ko bahabwa impozamarira.

Barasaba Ubwongereza impozamarira

Ubu bizeye ko bashobora gutsindira impozamarira basaba nyuma y’uko kuri uyu wa kane ubwongereza bwari bwahakanye ibi birego.

Business dailyafrica ndetse na capital fm news dukesha iyi nkuru bitangazako bamwe mu barwanyi ba Mau Mau bavugako uburyo bakorewe iyicarubozo bitabahagije kuba Kenya yarabonye ubwigenge.

Bavuga ko  bitewe n’ibikomere bafite bitari ibyo ku mubiri gusa ahubwo n’ibyo ku mutima, ko bakwiye impozamarira y’akayabo.

Nyamara aba barwanyi  n’ubwo basabaga izi mpozamarira leta y’ubwongereza yo binyujijwe kuhagarariye urukiko rw’ubutabera mu Bwongereza Mc Combe yatangaje  kuri uyu wa kane ko ibi birego batabiha agaciro mu gihe hashyizweho commission yo gufasha aba barwanyi muri kenya.

Nyamara nubwo Mc combe avuga atyo kuri uyu wa gatanu Minisitiri w’ububanyinamahanga w’ubwongereza muri Africa Henry Bellingham we avugako abumva bararenganyijwe muri icyo gihe  ko bafite uburenganzira bwo kujyana ibirego mu nkiko.

Kuri uyu wa gatanu kandi nkuko businessdailyafrica yabitangaje ngo aba barwanyi baba bizeye guhabwa impozamarira zabo kuko bane muri bo impapuro z’ibirego byabo zarangije kwemerwa n’urukiko rw’ikirenga rw’ubwongereza nkuko umwunganizi w’aba bahoze ari abarwanyi ba Mau Mau Paul Muite yabitangaje.

Janvier Munyampundu
Umuseke.com

en_USEnglish