Month: <span>June 2016</span>

Ingabo zahaye inzu umuryango w’abantu 10 wabaga mu cyumba kimwe

Umurenge wa Shyogwe n’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa kane bashyikirije inzu ikwiye bubakiye umuryango w’abantu 10 wari ukennye cyane ku buryo wamaze igihe kirekire abana umunani n’ababyeyi babo barara mu cyumba kimwe. Ntibahawe inzu gusa kuko banorojwe inka. Bashyikirijwe inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse n’izindi nzu zo hanze. Ni umuryango wa Samuel Kanyamanza na […]Irambuye

Kagere Meddie yemeye gusinya imyaka ibiri muri Gor Mahia

Kagere wigeze gukinira Gor Mahia yemeye kuyigarukamo ndetse yemera gusinya amasezerano yo kuyikinamo imyaka ibiri. Umuyobozi w’iyi kipe Ambrose Rachier yatangaje ku rubuga rwa Internet rwa Gor Mahia ko Kagere Meddie yabaye umukinnyi w’iyi kipe kuri uyu wa kene anishimira ko yagarutse. Ati “Meddie Kagere yongeye kuba umukinnyi wacu nyuma yo kwemera gusinya imyaka ibiri. […]Irambuye

Dr Biruta asanga nta gasigane gakwiye kuba mu kurinda iyangirika

Kuri uyu wa kane i Kigali hasojwe inama yo ku rwego rw Afurika yiga ku ihindagurika ry’ikirere n’ibyuka bihumanya ikirere, Afurika ngo ihura n’ingaruka zikomoye ziterwa n’ihumana ry’ikirere ariko ngo kurinda ko ikirere gikomeza kwangirika bisaba ubufatanye bw’abantu bose. Minisitiri w’Umutungo Kamere Dr Vincent Biruta yavuze ko nta muntu ufite uruhare ruruta urw’undi kandi ko […]Irambuye

Baptista aracyacenga, Karekezi ‘aracyapasa’, Bokota aracyatsinda…Rwanda 5 – 3 Uganda

Abakanyujijeho mu mu ikipe y’igihugu Amavubi batsinze 5-3 ikipe ya Uganda Craines yo mu myaka yo hambere, mu mukino washimishije abawitabiriye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu mugoroba. Byari ibirori kongera kubona ibihangange byakanyujijeho mu ikipe y’igihugu Amavubi nka Ashraf Kadubiri, Baptista Kayiranga, Karekezi Olivier, Jimmy Mulisa, Katauti Ndikumana, Eric Nshimiyimana, Bokota Labama, […]Irambuye

Nigeria n’U Bushinwa basinye amasezerano ubucuruzi bwa Petrol ya miliyari

Nigeria yagiranye amasezerano yo kubaka ibikorwa remezo by’ibikomoka kuri petrol na gas afite agaciro ka miliyari 80 z’amadolari ya Amerika na Kompanyi yo mu Bushinwa nk’uko byatangajwe na Reuters. Nigeria ni cyo gihugu cya mbere muri Africa gicukura kikanohereza ku isoko mpuzamahanga petrol nyinshi ndetse niyo ubukungu bwacyo bushingiyeho. Ariko, iki gihugu gitumiza 80% bya […]Irambuye

Save The Children irasaba Leta gukora ubushakashatsi ku gitera abana

Umuryango urengera abana, Save The Children uravuga ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana, igasaba Leta gukora ubushakshatsi ku kibazo gitera abana kuva iwabo bakajya mu mujyi, kuko ngo uko ikibazo gikemurwa bishobora kuba atari mu mizi. Amahirwe Denise  ukora muri Save The Children  nk’ushizwe kwita ku burenganzira bw’umwana yavuze ko […]Irambuye

Giporoso: Kizimyamwoto z’abaturage zatumye inzu y’ubucuruzi idashya ngo ikongoke

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi iherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe mu kagari ka Giporoso, yabashije kuzima hakoreshejwe kizimyamwoto z’abaturage nyuma zaje kunganirwa n’iza Polisi y’igihugu. Iyi nzu y’uwitwa Budeyi iherereye ku muhanda ugana Kabeza, yakoreragamo ivuriro rikoresha imiti karemano ryitwa Isange Herbal Medecine Ltd ry’uwitwa Camarade Jean Damascene (Bamwita Dogiteri Camarade) […]Irambuye

Rusizi: Hatahuwe Abanyarwanda 23 batahutse inshuro zirenze imwe bava DRC

Kuwa gatatu w’iki cyumweru, mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare mu Karere ka Rusizi, bakiriye Abanyarwanda 85 batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), 23 muri bo bavumbuwe ko atari ubwa mbere batahutse. Muri iyi nkambi y’agateganyo ya Nyagatare, ubu barakoresha ikoranabuhanga rigezweho ripima imyirondoro y’umuntu hakoreshejwe urutokirwe ‘Finger Print’. Ubwo bakiraga […]Irambuye

Karongi: Imfubyi n’Incike zirimo uwiciwe abana 12 baremewe ibya miliyoni

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Imfubyi, Abapfakazi n’Incike za Jenoside baremewe n’abakozi b’ihuriro ry’inganda zitunganya umusaruro w’umuceri (Rwanda Forum for Rice Mil) batanze ibikoresho birimo ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni zisaga eshatu. Muri uyu muhango, imfubyi; Abapfakazi n’incike barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babanje kwifatanya n’abakozi b’izi nganda zigize ihuriro ry’inganda 21 zitunganya umusaruro […]Irambuye

Ngo Mbarushimana ntiyari kugirira urwango ubwoko akanabushakamo- Abavoka

*Ngo abantu bose bababwiye ko umugore wa Mbarushimana ari Umututsikazi, *Ngo nta butegetse yamaraniraga ku buryo yakwijandika mu bwicanyi,…Ngo ntiyakwibera ikitso. Me Twagirayezu Christophe na Bizimana Shoshi J. Claude bunganira Mbarushimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuze ko umukiliya wabo atashoboraga kwica Abatutsi kuko yari yarabashatsemo ndetse ko nta butegetsi yarwaniraga ku buryo yari […]Irambuye

en_USEnglish