Baptista aracyacenga, Karekezi ‘aracyapasa’, Bokota aracyatsinda…Rwanda 5 – 3 Uganda
Abakanyujijeho mu mu ikipe y’igihugu Amavubi batsinze 5-3 ikipe ya Uganda Craines yo mu myaka yo hambere, mu mukino washimishije abawitabiriye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu mugoroba.
Byari ibirori kongera kubona ibihangange byakanyujijeho mu ikipe y’igihugu Amavubi nka Ashraf Kadubiri, Baptista Kayiranga, Karekezi Olivier, Jimmy Mulisa, Katauti Ndikumana, Eric Nshimiyimana, Bokota Labama, Saidi Abedi n’abandi…
Umukino wa gicuti wari ugamije kwibuka Abatutsi bazize Jenoside no gukusanya inkunga yazafasha imiryango y’abahoze ari abakinnyi, abatoza n’abandi bose bari bafite ahobahurira n’umupira w’amaguru.
Umukino watangiye Uganda ihererekanya neza kurusha u Rwanda. Byatumye Kayizi Vincent (Umunya Uganda wakinnye muri APR FC) afungura amazamu ku munota wa 18 w’umukino.
Ku munota wa 26, Jimmy Mulisa na Ashraf Kadubiri basaga n’abananiwe basimbuwe na Mutarambirwa Djabil na Lita Mana wahoze ari myugariro w’Amavubi.
U Rwanda rwabaye nk’urukangutse, Eric Nshimiyimana na Karekezi Olivier batangira guha imipira myiza ba rutahizamu bakanyujijeho mu Amavubi. Byavuyemo igitego cy’u Rwanda ku munota wa 30, cyatsinzwe na Bokota Labama Kamana wahawe neza cyane na Baptista Kayiranga.
Mu gice cya kabiri habaye ho gusimbuza ku mande zombi. Umuzamu wa Uganda Kawalya Sam wari yabanjemo asimburwa na Ibrahim Mugisha wakiniye Uganda, ariko ubu atoza abanyezamu b’Amavubi.
Kanamugire Aloys watozaga u Rwanda nawe yasimbuje, yongera mo Habimana Karim Kamanzi. Akijyamo yatsindiye u Rwanda igitego cya gatatu. Ku munota wa 53 Bokota Labama atsinda icya kane cy’Amavubi.
Ku munota wa 60, Karekezi Olivier yateye ishoti rikomeye yavuyemo igitego cya gatanu cy’u Rwanda, ahita anasimbuzwa Muvunyi Fils (wakiniye MVS). Igitambaro cya kapiteni yahise agisigira Ndikumana Hamad Katawuti nawe waje kuvamo agisigira Thierry Hitimana winjiye asimbuye.
Mu minota ya nyuma y’umukino hasimbujwe abakinnyi benshi. Kamana Bokota Labama yahaye umwanya Bagumaho Hamissi, Mutarambirwa Djabil asimburwa na Kayihura Youssuf Chami, naho Mouhamud Mossi asimbura Nkunzingoma Ramadhan.
Mouhamud Mossi bita Matunguru yahise atangira gukora utuntu dutangaje nkutwo yajyaga yikoraga mu bihe bye, gusa ntibyabujije ko abagabo ba Uganda bamubonamo ibitego bibiri.
Nyuma yo gusimbuza abakinnyi benshi, Uganda nayo yatangiye gusatira cyane iagaragaza ko ishaka kwishyura ibitego yatsinzwe. Vicent Kayizi atsindira Uganda igitego cya kabiri n’icya gatatu mu minota ya nyuma. Umukino wa gicuti witabiriwe cyane, warangiye ari 5-3.
Mu byagaragaye ni uko aba bagabo abenshi imbaraga iminsi yazigabanyije rwose n’umubiri kandi ugasaza, Eric Nshimiyimana imbaraga si zazindi, Kayiranga Baptista amacenga aracyayafite ariko intege zikanga kubera imyaka, Ashraf Kadubiri yagaragaje kwerekana ko yari awubashije kera ariko iminsi ituma ananirwa, Karekezi Olivier aracyatanga za ‘passes’ nziza cyana n’amacenga ariko igihaha cyanze yisabira gusimburwa.
Abakinnyi nka Juma Munyaneza yagiyemo umupira wose akozeho agatanga ‘passes’ nziza cyane zuje ubuhanga ariko nawe umubiri n’imbaraga nke ntibitume yihuta.
Abakinnyi bagaragaje ko bagifitemo agatege no kunyaruka nubwo ari bakuru harimo Bokota Labama, Bonaventure Hategekimana wakinnyi CECAFA mu 1998, Ndikumana Hamad Katawuti, Elias Ntaganda, Thierry Hitimana, Djabil Mutarambirwa.
Photos © R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
8 Comments
Waaoooooooohhh Mbega umukino mwiza sinarinziko Ramadhan Nkunzingoma akibaho gusa umukino warushimishije. ESe bokota muri Muhanga ko byanzee ariko mumavubi nkaba mbona akiwuconga kakahava. Eric Nshimiyimana ndabona nawe atari ugutoza gusa no kuwuconga aracyabishoboye kabisa Congratulation kuri aba basaza kdi uwagize iki gitekerezo n’umugabo rwose bongeye gutuma twishima tubona amavubi atsinda Uganda cranes nkuko twabikoze kubwa Jimmy Gatete.
kuki ark batatubwira kare imikino nk iyi ngo tujye kwifanira
Barawuvuze grand
kuki batatubwiye koko
Mbega Byizaaa!!!!! Gatete Ariko We Bite Bye Ra?
burya na ba coach bagira tatouage?
rwose ababntu bakunze u Rwanda babasubize nationalite zabo rwose baduhesheje ishema imbere y’amahanga Makazi Katauti rwose bakwiye nationalite
Ubutaha muzatumize na Edgar WATSON wakiniraga Uganda Cranes nka rutahizamu!
Comments are closed.