Digiqole ad

Giporoso: Kizimyamwoto z’abaturage zatumye inzu y’ubucuruzi idashya ngo ikongoke

 Giporoso: Kizimyamwoto z’abaturage zatumye inzu y’ubucuruzi idashya ngo ikongoke

Umuriro watangiriye hejuru abaturage babasha kuwuzimya

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi iherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe mu kagari ka Giporoso, yabashije kuzima hakoreshejwe kizimyamwoto z’abaturage nyuma zaje kunganirwa n’iza Polisi y’igihugu.

Umuriro watangiriye hejuru abaturage babasha kuwuzimya
Umuriro watangiriye hejuru abaturage babasha kuwuzimya

Iyi nzu y’uwitwa Budeyi iherereye ku muhanda ugana Kabeza, yakoreragamo ivuriro rikoresha imiti karemano ryitwa Isange Herbal Medecine Ltd ry’uwitwa Camarade Jean Damascene (Bamwita Dogiteri Camarade) n’ishuri ryigisha ibyo gutwara imodoka.

Iyi nzu yatangiye gushya mu masaha y’igicamunsi saa cyenda abazimya umuriro babasha kuwuzimya saa kumi.

Abari aha batangarije Umuseke ko uyu muriro waba watewe n’amashanyarazi, ndetse binemezwa n’umuganga w’iri vuriro.

Uyu muganga witwa Mbarushimana Theoneste yavuze ko mbere y’uko Polisi y’Igihugu itabara, abaturage ngo nibo babanje kuzana kizimyamwoto ntoya batunze mu ngo bagerageza kuzimya umuriro ariko nyuma Polisi iza kubafasha kuzimya burundu iyo nzu.

Muri iyi nzu hahiriyemo ibitanda abarwayi (abazaga gukoresha massage baryamagaho), intebe zarimo n’ameza na byo byahiye n’imwe mu miti ndetse n’utubati n’imashini zisuzuma n’igisenge cy’inzu cyahiye.

Umukozi uhakorera yabwiye Umuseke ko atazi agaciro k’ibyahiriye muri iyi nzu.

Izo zari intebe mbere yo gushya
Izo zari intebe mbere yo gushya
Igisege cy'iyi nzu cyahiye
Igisege cy’iyi nzu cyahiye
Bakubura umurayi n'ubushangi bw'ivu ry'ibikoresho byahiye
Bakubura umurayi n’ubushangi bw’ivu ry’ibikoresho byahiye
Polisi yaje gutabara isanga abaturage bagerageje kuzimya uyu muriro
Polisi yaje gutabara isanga abaturage bagerageje kuzimya uyu muriro
Bimwe mu byo abakorera muri iyi nzu babashije gusohora
Bimwe mu byo abakorera muri iyi nzu babashije gusohora
Iyi nzu hakoreragamo n'abantu bahanagura imyenda ku bw'amahirwe bayisohoye
Iyi nzu hakoreragamo n’abantu bahanagura imyenda ku bw’amahirwe bayisohoye
Abakorera muri iyi nzu baravuga ko inkongi yaba watewe n'amashanyarazi
Abakorera muri iyi nzu baravuga ko inkongi yaba watewe n’amashanyarazi

Amafoto/Evode Mugunga/UM– USEKE

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • uyu mu doctor wa ISANGE HERBAL MEDECINE KAMARADE JEAN DAMASCENE IMANA ikomeze kumufasha kubwigihombo yagize ajya afasha abanyarwanda benshi mukubavura indwara zitandukanye.ninjye yamvuye imitsi yaranzahaje.

  • numero mwabonaho Muganga KAMARADE J.Damascene ni 0788609521

  • birashoboka ko waba ufite ibibazo bitandukanye by’uburwayi hamagara Muganga kamarade agufashe kuri 0788609521

Comments are closed.

en_USEnglish