Digiqole ad

Dr Biruta asanga nta gasigane gakwiye kuba mu kurinda iyangirika ry’ikirere

 Dr Biruta asanga nta gasigane gakwiye kuba mu kurinda iyangirika ry’ikirere

Minisitiri w’Umutungo Kamere Dr. Vincent Biruta ni we wasoje iyi nama

Kuri uyu wa kane i Kigali hasojwe inama yo ku rwego rw Afurika yiga ku ihindagurika ry’ikirere n’ibyuka bihumanya ikirere, Afurika ngo ihura n’ingaruka zikomoye ziterwa n’ihumana ry’ikirere ariko ngo kurinda ko ikirere gikomeza kwangirika bisaba ubufatanye bw’abantu bose.

Minisitiri w'Umutungo Kamere Dr. Vincent Biruta ni we wasoje iyi nama
Minisitiri w’Umutungo Kamere Dr. Vincent Biruta ni we wasoje iyi nama

Minisitiri w’Umutungo Kamere Dr Vincent Biruta yavuze ko nta muntu ufite uruhare ruruta urw’undi kandi ko ntaho byihutirwa cyane kurenza ahandi.

Yavuze kandi ko ibihugu bigomba gukora ibikorwa bikemura ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe kandi buri wese akabigiramo uruhare.

Ati: “Tugomba gukora ibikorwa bikemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ariko biriho, kandi tukabikora buri wese abigizemo uruhare.”

Yavuze ko kugira ngo  Isi ibashe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere no kurinda ko ikirere  gikomeza guhura n’imyuka mibi ngo ni uko hazabaho ubufatanye ntihagire uwumva ko bitamureba.

Ambasaderi w’Amerika mu  Rwanda, Erica Barks-Ruggles na we yavuze ko abikorera na bo bagomba kwiyunga kuri Leta mu rugamba rwo kurwanya ihindagurika ry’ibihe, bagafa kurinda iyangirika ry’ikirere.

Afurika nubwo ari wo mugabane usohora ibyuka bike bihumanya ikirere ntibura kuba ari wo wambere ugerwaho n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe kurusha indi migabane.

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mihindagurikire y’ibihe Daniella Violletti yavuze  ko Afurika ari wo mugabana uhura n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere kurusha indi, ariko ngo yizeye impinduka zikomeye mu gihe hari icyakorwa.

Yavuze ko ibikorwa by’iterambere byita ku mihindagurikre y’ibihe ari ryo terambere rirambye.

Abandi bahagarariye za Guverinoma bari bitabiriye iyi nama bavuze ko ihindagurika ry’ibihe ari ikintu buri gihugu kigomba gushyira ku mutima kandi bigakorwa mu buryo bwo habaho gusenyera umugozi umwe mu guhangana na ryo.

Minisitiri w’Ubukerarugendo mu gihugu cya Uganda Ephraim Kamuntu yavuze ko ihindagurika ry’ibihe atari amahitamo ya Afurika bityo ngo niyo mpamvu hagomba kugira igikorwa.

Ati: “Ihindagurika ry’ibihe si amahitamo yacu, tugomba kugira icyo dukora ngo duhangane na ryo. Dukeneye ikoranabuhanga, dukeneye ubumenye n’amafaranga.”

Ibinyabiziga, inganda n’ibicanwa mu guteka ngo niho hava ibyuka bihumanya ikirere muri Afurika. Ngo ni inshingano ya buri wese mu kubungabunga ibidukikije kugira ngo  ikirere kidakomeza kwangirika.

Mu bihugu bya Afurika haracyagarara ikibazo cy’itemwa ry’amashyamba cyane kubera ko abantu benshi bagikoresha inkwi n’amakara mu guteka, ngo n’ahari amashanyarazi abenshi ntibayakoresha mu guteka.

Danielle Violetti Umuyobozi wa UNFCC yavuze ko Afurika ari wo mugabane uhura n'ingaruka z'ihindagurika ry'ikirere kurusha indi
Danielle Violetti Umuyobozi wa UNFCC yavuze ko Afurika ari wo mugabane uhura n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere kurusha indi
Amb Erica Barks Ruggles wa USA mu Rwanda na we yavuze ijambo muri iyi nama asaba abikorera gufatanya na Leta
Amb Erica Barks Ruggles wa USA mu Rwanda na we yavuze ijambo muri iyi nama asaba abikorera gufatanya na Leta
Iyi nama yitabiriwe n'inzobere mu ihindagurika ry'ikirere n'ibyuka bya carbon n'abanyepolitiki
Iyi nama yitabiriwe n’inzobere mu ihindagurika ry’ikirere n’ibyuka bya carbon n’abanyepolitiki

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ntagasigane ariko ni wowe wambere ugomba gutanga urugero ntubigereke kubandi .

Comments are closed.

en_USEnglish