Digiqole ad

Kagere Meddie yemeye gusinya imyaka ibiri muri Gor Mahia

 Kagere Meddie yemeye gusinya imyaka ibiri muri Gor Mahia

Rutahizamu Kagere Meddie yemeye gusinya imyaka ibiri muri iyi kipe

Kagere wigeze gukinira Gor Mahia yemeye kuyigarukamo ndetse yemera gusinya amasezerano yo kuyikinamo imyaka ibiri.

Rutahizamu Kagere Meddie yemeye gusinya imyaka ibiri muri iyi kipe
Rutahizamu Kagere Meddie yemeye gusinya imyaka ibiri muri iyi kipe

Umuyobozi w’iyi kipe Ambrose Rachier yatangaje ku rubuga rwa Internet rwa Gor Mahia ko Kagere Meddie yabaye umukinnyi w’iyi kipe kuri uyu wa kene anishimira ko yagarutse.

Ati “Meddie Kagere yongeye kuba umukinnyi wacu nyuma yo kwemera gusinya imyaka ibiri. Twe nk’abavandimwe muri Gor Mahia twishimiye kugaruka kwe. Azongera imbaraga n’agaciro mu busatirizi bwacu.”

Kagere yafashije cyane iyi kipe ubwo yari ayirimo mu mwaka washize uku kugaruka kwe bifite akamaro kanini ku ikipe ya Gor Mahia ihatanira gutwara igikombe cya Shampiyona SportPesa Premier Legue yo muri Kenya.

Rutahizamu w’Umunyarwanda, Jacques Tuyisenge aheruts ekuvuga ko yishimiye kuzongera gukinana na Kagere Meddie.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish