Tags : Zambia

Tanzania: Perezida Magufuli yasubitse urugendo rw’iminsi itatu muri Zambia

Perezida wa Tanzania yunze ubumwe Dr. John Joseph Pombe Magufuli yasubitse urugendo rw’iminsi itatu yari kugirira muri Zambia, muri iyo minsi yari no kuzitabira umuhango wo kurahiza Perezida Edgar Chagwa Lungu, wongeye gutsindira kuyobora igihugu, ibi byatewe n’umutingito ukomeye washegeshe Tanzania ugahitana abantu 16 ugasenya n’inzu nyinshi mu Ntara ya Kagera. Bitewe n’uko gusubika urugendo, […]Irambuye

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2016 igiye kuba ku nshuro 15

Mu mpera z’iki cyumweru, mu Rwnada hagiye kuba isiganwa ry’amamodoka mpuzamahanga, ‘Rwanda mountain gorilla rally’ izitabirwa n’imodoka 28. Ni inshuro ya 15 iri rushanwa rigiye kuba. Rwanda Mountain gorilla rally, riri ku ngengabihe y’impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku mamodoka muri Africa. Isiganwa ribera mu Rwanda buri mpeshyi, riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, kuva tariki 12-14 Kanama […]Irambuye

Polisi ya Zambia yashimwe uko yitwaye mu kibazo cy’Abanyarwanda

*Hatwitswe abantu babiri ari bazima barapfa ku wa mbere. Hari hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’Abanyarwanda batuye muri Zambia bahohotewe na bamwe mu baturage basahura amaduka yabo, gusa ubuyobozi na Polisi by’iki gihugu byashimiwe uko byitwaye mu kibazo. Mu gitondo cyo kuri uyu gatatu tariki 20 Mata 2016, Abel Buhungu, Ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Rwanda […]Irambuye

Zambia: Amaduka yiganjemo ay’Abanyarwanda yibasiwe n’abaturage

Umunyamakuru wa BBC, Meluse Kapatomoyo ukorera i Lusaka yavuze ko amaduka menshi yibasiwe n’abaturage badashyigikiye abanyamahanga bakorera muri Zambia, imvururu zadutse mu murwa mukuru ngo zibasiye amaduka menshi y’Abanyarwanda. Abaturage begetse ku Banyarwanda ubwicanyi buheruka kuba aho ababukoze bikekwako bari bagamije gutanga ibitambomo abantu mu migenzo ya gipagani, Abanyarwanda barabihakana. Umwe mu Banyarwanda uba muri […]Irambuye

Kalusha Bwalya, n’abayobozi ba CAF, bakoreye umuganda i Kigali

Kalusha Bwalya, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia, akaba n’icyamamare mu mupira w’amaguru muri Africa cyo mu gihe gishize, kuri uyu wa gatandatu hamwe n’abayobozi bakuru b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa CAF bakoreye umuganda murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo. Bari kumwe kandi na Minisitiri w’umuco na Siporo w’u Rwanda hamwe n’umuyobozi wa FERWAFA […]Irambuye

Zambia yirukanye ku butaka bwayo abanya-Rwanda babiri idashaka

Amakuru ava muri Zambia aravuga ko ku cyumweru abayobozi b’iki gihugu bohereje mu Rwanda abagabo babiri bari impunzi  kuko batifuzwa muri iki gihugu. Umunyamategeko wabo we yabibwiye AFP ko umwe muri aba birukanywe yamubwiye ko bashinjwa uruhare muri Jenoside. Abo bagabo ni Egide Rwasibo wari umuganga ku biraro bya Kaminuza i Lusaka na Innocent Habumugisha […]Irambuye

U Rwanda na Zambia biyemeje gusangira ubumenyi

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyumweru, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu by’u Rwanda na Zambia bavuze ko ibihugu byombi byumvikanye uburyo bwo kongera ubufatanye mu bijyanye no guhererekanya abarimu, bavuze kandi ko hari gusinywa n’amasezerano yo kohereza mu Rwanda abahunze muri 1994 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zambia, Harry Kalaba […]Irambuye

Umutoza mushya w’Amavubi yatangaje 18 azajyana muri Zambia

26 Werurwe 2015- umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi Jonny  McKinstry amaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 18 azajyana  gukina  n’igihugu cya  Zambiya mu mukino wa gicuti. Ni umukino uteganijwe kuba kuri iki cyumweru tariki ya 29 Werurwe i Lusaka kuri Heroes National Stadium. Uyu mukino wa gicuti uri mu rwego rwo gufasha amakipe y’ibihugu byombi kwitegura irushanwa […]Irambuye

Amavubi azakina na Zambia yahamagawe

Umutoza Mukuru w’agateganyo w’ikipe nkuru y’igihugu Amavubi, Bwana Lee Johnson yahamagaye abakinyi 26 kugirango bategure umukino mpuzamahanga wa gicuti uzahuza ikipe y’igihugu cya Zambia n’u Rwanda tariki ya 29/03/2015 i Lusaka nk’uko bitangazwa na FERWAFA. Umutoza Lee Johnson, ushinze tekiniki muri Ferwafa azategura ikipe y’Amavubi mu gihe hategerejwe Umutoza Mukuru. Imyitozo y’ikipe y’igihugu iratangira kuwa […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish