Digiqole ad

Amavubi azakina na Zambia yahamagawe

 Amavubi azakina na Zambia yahamagawe

Amavubi aheruka gukina umukino w’irushanwa mpuzamahanga i Kigali muri Kanama 2014 na Congo Brazza ville

Umutoza Mukuru w’agateganyo w’ikipe nkuru y’igihugu Amavubi, Bwana Lee Johnson yahamagaye abakinyi 26 kugirango bategure umukino mpuzamahanga wa gicuti uzahuza ikipe y’igihugu cya Zambia n’u Rwanda tariki ya 29/03/2015 i Lusaka nk’uko bitangazwa na FERWAFA.

Amavubi aheruka gukina umukino w'irushanwa mpuzamahanga i Kigali muri Kanama 2014 na Congo Brazzaville
Amavubi aheruka gukina umukino w’irushanwa mpuzamahanga i Kigali muri Kanama 2014 na Congo Brazza ville. Photo/JP Nkurunziza/UM– USEKE

Umutoza Lee Johnson, ushinze tekiniki muri Ferwafa azategura ikipe y’Amavubi mu gihe hategerejwe Umutoza Mukuru.

Imyitozo y’ikipe y’igihugu iratangira kuwa mbere tariki ya 23/03/2015 kuri Sitade Amahoro.

Abakinnyi bakiri bato kandi batamenyerewe mu ikipe y’igihugu Amavubi nka myugariro Mutijima Janvier, Imanishimwe Emmanuel ukina ku ruhaned rw’ibumoso muri Rayon Sports, Rachid Kalisa w’imyaka 20 ukina hagati, Iradukunda Bertrand w’imyaka 20 nawe ukina hagati ariko ku ruhande ndetse n’impanga Isaac Muganza na Isaie Songa bakina nka ba rutahizamu bahamagawe muri iyi kipe irimo inararibonye mu mavubi nka Nshutinamagara Ismael, umuzamu Ndayishimiye Eric, Mugiraneza Jean Baptiste na Haruna Niyonzima.

Ikipe y’igihugu Amavubi izakina uyu mukino mu rwego rwo kwitegura amarushanwa ya CHAN azabera mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016.

FERWAFA ivuga ko usibye gutegura CHAN, uyu mukino uzafasha n’abatoza b’ikipe y’igihugu kwitegura amajonjora y’igikombe cy’afurika ateganyijwe gutangira mu kwezi kwa karindwi ndeste n’amajonjora y’igikombe cy’isi cya 2018 agomba gutangira mu kwezi kwa cumi mbere y’uko u Rwanda rwakira irushanwa rya CHAN umwaka utaha.

Mu mikino ikipe y’igihugu iheruka gukina, Amavubi yanganyije na Maroc 0-0 i Fes tariki ya 14/11/2014 ; Burundi 0-0 i Kigali tariki ya 20/12/2014 hamwe na Tanzania aho umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1 mu mukino wabereye i Mwanza.

 

Abakinyi bahamagawe ni ;

Abanyezamu :
Kwizera Olivier (APR)
Ndayishimiye Eric (Rayon Sports)
Mvuyekure Emery (Police)

 

Abinyuma
Nshutiyamagara Ismail (APR)
Bayisenge Emery (APR)
Rusheshangoga Michel (APR)
Ombolenga Fitina (SC Kiyovu)
Mutijima Janvier (AS Kigali)
Tubane James (Rayon)
Imanishimwe Emmanuel (Rayon)
Abo hagati
Haruna Niyonzima (Yanga)
Mugiraneza Jean Baptiste (APR)
Rachid Kalisa (Police)
Mico Justin (AS Kigali)
Sibomana Patrick (APR)
Iranzi Jean Claude (APR)
Muhire Kevin (Isonga)
Buteera Andrew (APR)
Bizimana Djihad(Rayon)
Mukunzi Yannick (APR)
Ndatimana Robert (Rayon)

 

Ba rutahizamu
Sugira Ernest (AS Kigali)
Iradukunda Bertrand (APR)
Muganza Isaac (Rayon Sport)
Ndahinduka Michel (APR)
Songa Isaie (AS Kigali)

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Yagerageje pe, ndabona haburaga Jacques Tuyisenge gusa

  • Bonne chance kuri Isaac na Isaie

Comments are closed.

en_USEnglish