Digiqole ad

Zambia: Amaduka yiganjemo ay’Abanyarwanda yibasiwe n’abaturage

 Zambia: Amaduka yiganjemo ay’Abanyarwanda yibasiwe n’abaturage

Muri Zambia ni hamwe mu hantu Abanyarwanda bakorera ubucuruzi

Umunyamakuru wa BBC, Meluse Kapatomoyo ukorera i Lusaka yavuze ko amaduka menshi yibasiwe n’abaturage badashyigikiye abanyamahanga bakorera muri Zambia, imvururu zadutse mu murwa mukuru ngo zibasiye amaduka menshi y’Abanyarwanda.

Muri Zambia ni hamwe mu hantu Abanyarwanda bakorera ubucuruzi
Muri Zambia ni hamwe mu hantu Abanyarwanda bakorera ubucuruzi

Abaturage begetse ku Banyarwanda ubwicanyi buheruka kuba aho ababukoze bikekwako bari bagamije gutanga ibitambomo abantu mu migenzo ya gipagani, Abanyarwanda barabihakana.

Umwe mu Banyarwanda uba muri Zambia yatangarije AFP ati “Turabaho dufite ubwoba”.

Albert Sinamenye yatangarije BBC ko Abanyarwanda n’Abarundi bari mu bafite amaduka menshi, ariko ngo Abaturage bo muri Zambia bigabije mu y’Abanyarwanda bavuga ko ariyo yuzuye “ko ibyo bafite babigezeho kubera ubupfumu.”

Abantu amagana bamishe urufaya rw’amabuye n’ibindi bimene ku nzu z’ubucuruzi zifitwe n’abanyamahanga mu murwa mukuru wa Zambia, Lusaka, babashinja kuba barishe abantu mu rwego rwo kubatangaho ibitambo nk’uko Polisi yabitangarije Reuters.

Charity Munganga-Chanda Umuvugizi wa Polisi muri Zambia yagize ati “Amaduka ane ni yo yasahuwe kugeza ubu, bivugwa ko beneyo bagize uruhare mu bwicanyi buheruka kuba muri ako gace.”

Nibura abantu batandatu barishwe mu byumweru bine bishize mu mujyi wa Lusaka, Polisi ivuga ko hari ibice by’umubiri nk’amatwi, imitima, n’ibice by’imyanya myibarukiro byagiye bikebwa ku mirambo y’abo bantu, bigakekwa ko byakoreshejwe mu mihango ya gipagani nk’uko Reuters ibivuga.

Polisi muri Zambia yavuze ko ifite abantu bakekwaho gufatanwa bimwe mu bice by’umubiri w’umuntu, bakaba barafashwe ku cyumweru ubu ngo bari kubibazwaho, ibyo bice by’umubiri na byo ngo byajyanywe gukorerwaho ibizamini ngo hamenyekane koko niba ari inyama z’umuntu.

BBC

UM– USEKE.RW

22 Comments

  • uwo sumuco nyarwanda .igihugu kigomba gutanga ubuvugizi kuli buli Munyarwanda wese aho avakagera, nubwo bikekwa ko muli Zambiya arindiri y,Interahamwe.Iyoneza yazatuma bisobanura ulinterahamwe nutariwe.kandi ni nterahamwe nayo ishobora guhinduka kubera iyo neza itakekaga koyagirirwa.Abo mu RWAGASABO turumwe mu RWANDA no hanze yarwo [Nubwo wahunga ubunyarwanda buragukurikira ahugiye hose] murakoze.

    • Gahiga uvuze ukuri pe! Ariko mwa bantu mwe ntimugashwane cyaneee ngo museserezanye! erega turi bene KANYARWANDA! Dore hambere aha Abavandimwe bagiye Uganda binjira muri hotel gufata kamwe. Umwe mu bakozi b’iyo Hotel yavugaga icyongereza cyiza kdi gifutute, gusa yabonye bene wabo arabamenya abitabo pee abafasha kubihutishiza service, ariko ntiyashakaga ko bamenya ko ari umunyarwanda. Cyera kabaye igiparu kiraryoha bavugaga iby’ino mu Rda baryoheje cyane. sinzi uko bavuze ibisekeje (bya bindi nawe uganira n’inshuti zawe za hafi cg abo mukorana) maze bagiye kumva bumva mu wundi araturitse arasekaaaaaaaa. Abona kubibwira! Rero mbona twese turi abanyarwanda! Aho wajya hose kuri iyi si, Icyo uri cyo muragendana! Waba TZD, USA, Zambia n’ahandi uzisanga Identity yawe ari ubunyarwanda kututa izo ngirwamoko zabishe ubwenge. Murakoze

  • Abo banyarwanda nibajye mu Rwanda kwihesha agaciro nokuba mwiterambere ryi Kigali.Ariko ubundi baramara iki muricyo gihugu gikennye gitanafite umutekano 100% nkuwi Kigali?

    • ngo gikennye?? wowe uzi GDP yaho????iyo kigali yanyu ariko ibamariye iki ubwo?? cyangwa imariye bamwe umumaro?? mugihe abandi bicira isazi mumaso.

  • Aho abo ba Zambia bibeshye cyane kuko mu muco wacu ntibibaho gutanga ibitambo muri ubwo buryo ahubwo jye ndabibonamo ishyari na Xénophobie kuko Abanyarwanda babakiranye.

  • icyo bakorayo ntakindi uretse gushaka ubuzima bw’imibereho kdi burya ntabwo umunyarwanda abujijwe nokujya mubindi bihugu nk’ahashakire ubuzima.kdi kuba urihanze y’igihugu ntibivuze ko utiha agaciro.leta niyo igomba kumenya uko abana bayo babaho neza ahobari hose.

  • Muvandimwe Gahiga, ibyo uvuze nibyo, U Rwanda rugomba guhagurukira gutabara abanyarwanda bari muri diaspora. Uyu niwo mwanya wo kwereka abatarumva ireme rya gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”. Ubu se ko batavuga “Abahutu cyangwa Abatutsi” baba muri Zambia? Bavuga “ABANYARWANDA”. Duhaguruke rero dushyigikire gahunda ya Leta yo kwimakaza Ubunyarwanda nkuko Umunyamerika avuga ati ” I’m American”, uko yaba asa kose (Umuzungu, Umwirabura, Umunyazia). Ibi nibyo bizatuma twubaka Igihugu cyacu kigakomera tukava mu irondakoko n’irondakarere. Dukomere ku mihigo. Murakoze.

  • Si bwo bwa mbere abanyarwanda bahunze muri 1994 bibasirwa n’abaturage b’ibihugu bahungiyemo. Kandi uburyo bitangira ni bumwe. Hose baba baregwa guhohotera abenegihugu, ariko bikarangira ari izo mpunzi zimeneshejwe cyangwa zibasiwe. Mu nyungu za nde? Haba muri Zambiya, Malawi, Kongo zombi, Tanzaniya,n’ahandi, ni ko bigenda.

    Ariko ikintu abanyarwanda bakwiye kumva ni kimwe: Uwanze abanyarwanda kubera ibyo bamubwira bakoreye abenegihugu bagenzi be, ntabwo yanga gusa abahunze muri 1994, abanga bose, dore ko abenshi n’amacakubiri ya Hutu-Tutsi-Twa ntacyo ababwiye batumva iyo ava n’iyo ajya. Muri RDC byatangiye bireba impunzi za 1994, nyuma bisatira n’abanyarwanda bandi babagayo, bigera no ku bakonogomani bavuga ikinyarwanda, none bose nta n’umwe ucyizera umutekano we muri Kongo yose.

    Muri Tanzaniya babanje gufunga inkambi birukana impunzi za 1994, ariko byarangiye birukanye n’impunzi zo muri 1959, na bamwe mu bavuga ikinyarwanda bafite ubwenegihugu cya Tanzaniya cyangwa bashakanye n’Abatanziya. I Burundi ubu kuvuga ngo urajyayo widembye uri umunyarwanda, waba umuhutu cyangwa umututsi cyangwa umutwa, biriho biraba amateka. Abanyazambiya nibamara kuzinukwa abanyarwanda muri rusange, n’umudiplomate uhakorera azajya asohokana na bagenzi be cyangwa n’umuryango we babatere amabuye cyangwa babirenze. WAGIRA NGO TWAFASHE ICYEMEZO CY’UKO AHARI ABANYARWANDA HOSE BAGOMBA KUGENDA MU GICUCU CY’INZANGANO N’URUPFU.

    Nyamara utarengeje urugo inkoni ikubiswe mukeba, amaherezo na we arayikubitwa. Reba no mu bihugu by’i Burayi. Haba mu Bwongereza, muri Canada, leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ahandi, inkubiri ikaze mu minsi ishize yari iyo gutunarika zimwe mu mpunzi zo muri 1994 kubera ibyo zishinjwa cyangwa zikekwaho kuba zarakoze mu Rwanda, none amajwi yibasira n’abandi banyarwanda bahaba aragenda yiyongera uko abanyarwanda ubwabo bagenda bashaka amaboko yo guhangana hagati yabo. Ahubwo no kwibasira Guverinoma y’u Rwanda ukabona bigenda bifata intera ndende muri biriya bihugu, uhereye nko kuri iriya film ya Rwanda Untold Story ya BBC, ku nyandiko z’ubumara zigenda ziyongera nko muri Canada, ku magambo ashaririye tugenda turushaho kumva muri Kongre ya Amerika no muri Loni, n’ibindi n’ibindi.

    Urutonde rw’abanyamahanga banga u Rwanda ubu rwarasohowe. Kandi ugasanga bamwe barahoze mu bitwaga inshuti zau. Ubu koko ni ryari tuzumva ko inyungu z’abanyarwanda ari ukumvikana no gushyigikirana aho kwiha amenyo y’abasestsi turyana aho tugeze hose, n’ababona twisenyera bakadutiza umuhoro?

    • Nonese ibi byose wanditse ko numva harimo parara parara gusa!? Ko ntumva neza ingingo yawe bite?

      Vuga muri macye twumve

      • Muri makeya, ibibazo impunzi z’abanyarwanda zigirira aho zahungiye biterwa ahanini n’abandi banyarwanda kurusha uko bituruka ku bo bahungiyeho. N’ikibazo cy’abanyamahanga badahwema guharabika u Rwanda, cyenyegezwa n’abanyarwanda ubwabo batumvikana hagati yabo, bakajya kubashakamo ubufasha bwo kwandagazanya no konsa inzika n’inzigo. Ndibwira ko byumvikanye neza noneho.

      • Icyo utumva n’iki Kmatali?Wamaze kubyita parara!Vuga ko udashyigikiye igitekerezo cya Safi ariko ibyo yavuze birasobanutse!

  • ahubwo ni ishyari bafitiye abanyarwanda ,umunyarwanda ahari arakora agakira mukanya nkako guhumbya, nuko congo ibamo umutekano muke buriya bayiduhaye ngo urebe ngoturayibyaza umusaruro!

  • Nose ko twafunguyeyo embassy vuba aha ! Mbere iyo embassy itarajyayo ko abo banyarwanda “bataturaga ibitambo” ? Dushobora ubwacu kuzihindura ubwoko-ruvumwa ku isi, kuko intambara zacu zo kwangana no kwicana twazikwije ku isi yose. Ariko kandi turiyongera cyane muri mwaka, ndetse dushobora no kuba bamwe mu bantu bafite growth rate iri hejuru ku isi (buri myaka 20 twikuba 2, mu gihe abandi bikuba 2 mu myaka 50)

  • Safi uri umuntu w’umugabo, ese ko abanyarwanda aho tujya hose ubona batatureba neza, twagera i Kigali tuti “abantu bose bakunda abanyarwanda” ibyo ni iki? Sindumva aho bahagurutse ngo bamagane abagande, hari ubarusha kuba mu bihugu bitandukanye, ko ntarumva ngo birukanye abanyanigeria, abanyakenya hari ubarusha gukorera ubucuruzi mu bice bitandukanye bya Africa? Ni bamwe muri twe bagenda barebuzwa, basesereza, bashaka kuba abategetsi ahatari iwabo. Ng’uko i Burundi badukujeho, Tanzania, South Africa. Wakumva ejo bibaye Uganda, Kenya, Juba. Tubasabye imbabazi mureke duhahe kabisa mwe kuza kutuvangira.Pardon

  • Umutekano wo mu Rwanda ni nta makemwe ni bagaruke mu rwababyaye

    • ark abanyarwanda murasetsa koko! uretse ko twagiriwe ubuntu tukabona ubuyobozi bwiza hano mugihugu ubu mwibwirayuko abatarabonye inyigisho nkiziri mugihugu cyacu hagati bahindutse?ntibareka kubita abanyarwanda nyine kuko aribo; nubwo bwoko muvuga ntaho buzwi yewe nta na ambassade bugira ku isi.niyo mpamvu bagenda bacenga amahanga bigira nyoni nyinshi,iyo hagize rero utari muruhande rwabo uvuga ibinyuranye nabo abanyamahanga birabacanga bakatubona kimwe twese ndetse bakifuza kutwikiza kubera kuvuguruzanya. nyamara ariko nubwo twemerewe guhahira aho bidushobokeye hose birakwiye ko twemera kwicarana murwatubyaye abakubitwa icyuhagiro bakuhagirwa,byarangira bagacyuzwa ubuhoro bagasubira guhaha bahawe umugisha niyo Leta y’urwanda mwavuze haruguru ndetse ikibazo cyavuka bakaba bazi abo bavugira kuko bagiye mumucyo.Nyamara byakwanga byakunda ntiduteze kuzareka kuba abanyarwanda!!!!!ahaaa ”Ndiumunyarwanda ni mwene Kanyarwanda”

  • ni danger

  • barusize se batarureba? iyo uvuze ngo ni ntamakemwa iba ari point of view yawe kandi ishobora kuba idahuye na point of view y’abandi ndets wenda na reality!!!! umutekano si amahro gusa, umutekano ubumbye byinshi muvandimwe, you must think beyond limits.

  • mum iyo uvuze ubuyobozi bwiza haruwakubwiye ko ino ubuhali ari bubi???? uziko kaunda david kenneth akiri ho??? ese aho i kigali hanyu kayibanda arahari?? reka noye kujya kure da bizimungu ari he?? ntago rero icyibazo ari ubuyobozi bwa hano namba, njye ndi lusaka haribyinshi nzi wenda kurusha n’uyu munyakakuru wanditse iyi nkuru. igihari nuko ubu police yabihagaritse.

  • sacyoga uravuga ukuri kwambaye ubusa . why all this after the embassy of rwanda here??

  • Ariko mwa bantu mwe ntimugashwane cyaneee ngo museserezanye! erega turi bene KANYARWANDA! Dore hambere aha Abavandimwe bagiye Uganda binjira muri hotel gufata kamwe. Umwe mu bakozi b’iyo Hotel yavugaga icyongereza cyiza kdi gifutute, gusa yabonye bene wabo arabamenya abitabo pee abafasha kubihutishiza service, ariko ntiyashakaga ko bamenya ko ari umunyarwanda. Cyera kabaye igiparu kiraryoha bavugaga iby’ino mu Rda baryoheje cyane. sinzi uko bavuze ibisekeje (bya bindi nawe uganira n’inshuti zawe za hafi cg abo mukorana) maze bagiye kumva bumva mu wundi araturitse arasekaaaaaaaa. Abona kubibwira! Rero mbona twese turi abanyarwanda! Aho wajya hose kuri iyi si, Icyo uri cyo muragendana! Waba TZD, USA, Zambia n’ahandi uzisanga Identity yawe ari ubunyarwanda kututa izo ngirwamoko zabishe ubwenge. Murakoze

  • Erega burya nuko abanyarwanda turangwa no gukora niyo mpamvu batugirira ishyari naho ubundi bareka twese tugahaha kuko si muri Zambia gusa Abanyarwanda baba bahahiye.

Comments are closed.

en_USEnglish