Umutoza mushya w’Amavubi yatangaje 18 azajyana muri Zambia
26 Werurwe 2015- umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi Jonny McKinstry amaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 18 azajyana gukina n’igihugu cya Zambiya mu mukino wa gicuti.
Ni umukino uteganijwe kuba kuri iki cyumweru tariki ya 29 Werurwe i Lusaka kuri Heroes National Stadium.
Uyu mukino wa gicuti uri mu rwego rwo gufasha amakipe y’ibihugu byombi kwitegura irushanwa ry’igikombe cy’Afrika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN kizabera mu Rwanda mu ntangiriro za 2016.
Iyi niyo kipe ya mbere uyu mutoza agiye gutoza kuva yagera mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru. Akaba yari yasanze hahamagawe abakinnyi 26 bari bamaze iminsi ine bitozanya.
Ikipe y’igihugu izahaguruka i Kigali kuri uyu wa gatanu i saa 18h30’ bikaba biteganijwe ko izagera muri Zambiya ku isaha y’i saa 21h45’.
Abakinnyi 18 bazajyana n’umutoza Jonny:
Abazamu:
Olivier Kwizera, Eric Ndayishimiye
Myugariro:
Ismail Nshutiyamagara, Emery Bayisenge, Michel Rusheshangoga, Mutijima Janvier, Fitina Ombolenga, James Tubane
Abo hagati:
Jean Baptista Mugiraneza, Rachid Kalisa, Patrick Sibomana, Jean Claude Iranzi,Djihad Bizimana, Yannick Mukunzi, Haruna Niyonzima
Ba rutahizamu:
Songa Isaie, Bertrand Iradukunda, Justin Mico.
Abakinnyi basigaye mu bari bahamagawe mbere ni;
Muhire Kevin(Isonga) Sugira Ernest (AS Kigali),Ndahinduka Michel (APR FC), Robert Ndatimana (Rayon Sport), Andrew Butera(APR FC), Isaac Muganza (Rayon sport), Emmery Mvuyekure (Police FC) na Imanishimwe Emmanuel(Rayon sport).
Photos/Samuel Ngendahimana
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
8 Comments
kondeba yasize abarayon gusa ra
ako mister aba rayon basize si 3???apr se bo si 2? urabona hatarimo isonga,as kigali na police??? iyi niyo mpamvu ituma aba rayon badatera imbere bishyizemo ko akabaye kose kaba gasobanuye ko babanga
wangu nawe umbwire da nonese rayon hasigaye 3 apr nayo hasigaye 2 nawe unyumvire ngo hasigaye rayon gusa niyompamvu gutera imbere kwanyu kuzabagora kuko ibintu byose mubibona muri cote negative
Nanjye niko mbibona bana, ariko dushyire mukuri ntago byashoboka ko bagenda bose, buriya bazagenda ibutaha.
Emery Mvuyekure na Ndatimana Robert yarenganye. Uyu mutoza kubera ko ari mushya ntabwo twakwemeza ko iyi kipe ari iye ahubwo bamuteruriye APR isanzwe bongeramo bandi bake.
Haruna Niyonzima yaba yaragarutse gukina imbere mu gihugu ko mbona nawe bamutoranije. Cyangwa CHAN ni abakina ku mugabane w’Africa. Mudusobanurire
Ariko se rayo iri kumwanya wa 10 igira umukinyi mwi ikipa yi igihugu gute!?
Ni ubwa mbere Bugesera asigaye.
Comments are closed.