Tags : WDA

Kurwana, ubusambanyi, ubusinzi…Muri Muhanga Technical Center

Hashize igihe kitari gito mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (Muhanga Technical Center) riherereye mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga rivugwamo imyitwarire mibi y’abana bahiga. Abaturiye icyo kigo n’abakoramo bavuga ko uburere abanyeshuri bafite buteye agahinda kuko babashinja kwibera mu busambanyi, ubusinzi, ubujura no guteza imvururu. Mu mpera z’icyumweru gishize mu kigo […]Irambuye

Guhera muri Nyakanga amashuri y’imyuga azajya acungwa n’Uturere

Itangazo rigenewe abanyamakuru rya Minisiteri y’Uburezi rivuga ko mu rwego rwo gutegura impinduka mu micungire y’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano, azwi ku izina rya VTCs, aya mashuri azatangira kugenzurwa n’uturere guhera muri Nyakanga 2017 nk’uko byemejwe mu nama. Minisiteri y’Uburezi, ikigo cy’igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro (WDA), Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe […]Irambuye

Kwigira imyuga ku ishuri igihe kimwe, ikindi ukigira kuri ‘chantier’

Abanyeshuri ba mbere mu Rwanda bize iby’ubwubatsi mu buryo bushya bwo kwiga igice kimwe ku ishuri ikindi gice mu masosiyete y’ubwubatsi, bahawe impamyabushobozi nyuma y’amasomo y’umwaka yatanzwe ku bufatanye bw’Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Uburasirazuba (IPRC East) n’ihuriro ry’abakora imyuga n’ubukorikori (Chamber of skilled crafts) rya Koblenz mu Budage. Abanyeshuri 32 bamaze  umwaka  […]Irambuye

Huye: Laboratoire y’ubwubatsi ya mbere mu Rwanda yatashywe muri IPRC

Mu gihe wasangaga abakenera ibikoresho by’ubwubatsi bisaba ko bajya kubishakira i Kigali, mu ishuri ry’ubumenyingiro ryo mu Majyepfo, IPRC South riri mu karere ka Huye, hatashywe inzu y’ubushakashatsi mu bwubatsi (laboratoire). Nteziryayo Jean De Dieu umwarimu mu ishuri ry’ubumenyingiro mu Majyepfo, avuga ko kuba bataragiraga Laboratoire, imyigishirize yabo yagoranaga ndetse no kubona aho bakura ibikoresho […]Irambuye

Abanyeshuri bahanze udushya muri IPRC East ngo nta bwoba bafite

Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) ngo ryishishikajwe no guteza imbere no gushyigikira umuco wo guhanga udushya dukemura ibibazo by’abaturage tukanabateza imbere, utwo dushya tukagera ku baturage ku bufatanye n’abashoramari n’izindi nzego.Bamwe mu banyeshuri bahanze udushya muri iri shuri bavuga ko bizeye akazi igihe bazaba barangije. Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. […]Irambuye

Minisitiri w’Uburezi yanenze abavuga ko imyuga yigwa n’abananiranye

Karongi – Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Malimba Musafiri mu ruzinduko ari kugirira mu Ntara y’Iburengerazuba, ku munsi  w’ejo tariki 30 Gicurasi yafunguye ku mugaragaro amashuri atanu y’imyuga  yubatswe n’umushinga w’AbaSuisse witwa ‘Suisse Contact’ asaba ko aya mashuli atafatwa nk’aho yigwamo n’ababuze  uko bagira cyangwa abananiranye, bihinduka kuko ngo uwize umwuga ataburara. Umwe mu banyeshuli biga […]Irambuye

Guverineri Uwamariya yabwiye abanyeshuri biga imyuga guha agaciro ubumenyi babona

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Werurwe 2015 Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yafunguwe ku mugaragaro ishuri ry’imyuga rya TVET Rubona, ahigirwamo ibyiciro bitatu bitandukanye harimo ubutetsi, ububaji, ubudozi, icyo kigo cyubatswe n’Umuryango PLAN Rwanda, ku nkunga y’igihugu cya Korea n’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’Ubumenyingiro, WDA. Iri shuri ry’imyuga riherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge […]Irambuye

‘Bourse’ y’amezi 2 abanyeshuri barayibona vuba aha izatangwa mu buryo

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 15 Ukwakira 2015, ubwo Minisitiri y’Uburezi na Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) basinyanaga amasezerano agamije guhindura uburyo inguzanyo yatangwaga ku banyeshuri ba kaminuza, Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri yavuze ko ‘Bourse’ y’amezi abiri yamaze gutegurwa, ikazatangwa vuba aha mu buryo bwari busanzwe. Aya masezerano aje mu […]Irambuye

Kigali: Abakobwa bakora mu tubari baramagana ababita indaya

Abakobwa bakora mu tubari hirya no hino mu Mujyi wa Kigali barinubira ko hari ababita indaya babikuye ku kazi bakora nyamara, ariko bo bakavuga ko ntaho gahuriye n’uburaya bitirirwa bagasaba Leta kugira icyo ikora ku bantu babitirira icyo batari cyo. Ninah w’imyaka 21 ni umwe mubakobwa bakora akazi ko mu kabari mu mugi wa Kigali aganira […]Irambuye

en_USEnglish