Tags : Uwamariya Odette

I Burasirazuba: Bavuga ko batanze ‘Mutuelle’ ariko abaganga banze kubavura

*Guverineri w’Intara ntiyumva ukuntu batavurwa kandi baratanze umusanzu… Bamwe mu baturage bo mu ntara y’Uburasirazuba bavuga ko bamaze iminsi baratanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa ‘Mutuelle de Santé’ wa 2016-2017 ariko bakaba batemerwa kuvurwa kuko batarahabwa amakarita y’uyu mwaka. Guverinei w’iyi ntara we avuga ko ibi bidakwiye kuko ikarita y’umwaka ushize ikomeza kugira agaciro mu […]Irambuye

Guverineri Uwamariya yabwiye abanyeshuri biga imyuga guha agaciro ubumenyi babona

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Werurwe 2015 Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yafunguwe ku mugaragaro ishuri ry’imyuga rya TVET Rubona, ahigirwamo ibyiciro bitatu bitandukanye harimo ubutetsi, ububaji, ubudozi, icyo kigo cyubatswe n’Umuryango PLAN Rwanda, ku nkunga y’igihugu cya Korea n’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’Ubumenyingiro, WDA. Iri shuri ry’imyuga riherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge […]Irambuye

Kayonza: Ubujura bwo kumena inzu no kwiba amatungo buravugwa muri

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza ntibuvuga rumwe na bamwe mu batuye uyu murenge bataka bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’abajura bamena inzu bakiba ibirimo ndetse n’amatungo arimo inka mu biraro. Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo burahakana bwivuye inyuma iby’iki kibazo buvuga ko ubu bujura butarangwa muri Kabarondo ngo kuko buri munsi bakora igenzura rihagije […]Irambuye

Ngoma: i Mutenderi hari abashyingura ababo mu nzu babamo

Hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu bice by’icyaro haracyagaragara abaturage bagishyingura mu ngo zabo cyangwa mu nzu babamo, mu gihe itegeko rivuga ko buri kagari kagomba kugira irimbi rusange, abatuye mu murenge wa Mutendeli mu kagari ka Karwera baravuga ko bashyingura iwabo kuko nta rimbi, ubuyobozi bw’umurenge bukavuga ko ikibanza cy’irimbi gihari n’ubwo […]Irambuye

Ngoma: Akarere ntikashyize mu igenamigambi ikigo cy’ubuzima cyubatswe n’abaturage

Amafaranga asaga miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo yemejwe n’inama njyanama idasanzwe y’akarere ka Ngoma nk’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2015/16 gusa hagaragajwe impungenge z’abaturage bo mu murenge wa Murama biyubakiye ivuriro, ariko muri iyi ngengo y’imari hakaba nta mafaranga yateganyijwe yo gufasha iri vuriro kugira ngo ritangire gukora. Iyi ngengo y’imari y’akarere ka […]Irambuye

Rwamagana: Abo mu murenge wa Munyaga barasaba Leta amashanyarazi

Abatuye mu kagali ka Rweru mu murenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba baravuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi bagira uruhare mu gutuma batagera ku iterambere bagasaba ubuyobozi bw’akarere kubibuka na bo bakava mubwigunge. Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwo buvuga ko bitarenze ukwezi kwa kabiri umwaka utaha wa 2016 aba baturage bazaba bagejejweho umuriro […]Irambuye

Ngoma: Barasaba ko ikiraro kibahuza na Bugesera kizubakwa mu buryo

Abatuye mu mirenge ya Sake na Rukumberi mu karere ka Ngoma ho mu Ntara y’Uburasirazuba baravuga ko babangamiwe no kuba ikiraro cyibahuza n’akarere ka Bugesera cyarasenyutse ngo n’aho gisaniwe cyikaba cyitarubatswe mu buryo burambye kuko cyinyurwaho n’imodoka ntoya gusa bityo ngo bikaba bibangamiye ubuhahirane bwabo. Abaturage bavuga ko ngo iyo bashaka kugeza imyaka i Kigali […]Irambuye

Ngoma na Bugesera baracyategereje umuhanda bemerewe na Perezida

Abaturage batuye mu turere twa Ngoma na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba barifuza umuhanda uhuza utwo turere twombi urimo kaburimbo, uyu muhanda ngo bawemerewe na Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ariko ngo baracyategereje ko wubakwa. Perezida Kagame ngo yari yijeje abatuye Bugesera na Ngoma umuhanda uzabahuza ubwabo ndetse n’Akarere ka Huye ko mu Ntara y’Amajyepfo. […]Irambuye

en_USEnglish