Tags : Urwego rw’Umuvunyi

Umuvunyi ahangayikishijwe n’abatekamutwe bamwiyitirira. Hafashwe undi…

Abatekamutwe biyitirira Urwego rw’Umuvunyi bagacuuza rubanda utwabo bahangayikishije uru rwego ruri gusaba abaturage kuba maso. Kuwa gatanu ushize bafashe umugabo witwa Nduwimana wiyitaga umwunganizi mu nkiko ngo ufite abakozi bo k’Umuvunyi bakorana, agasaba abantu amafranga (yari amaze guhabwa ibihumbi 900) ngo dosiye zabo ziriyo zihute. Jean Pierre Nkurunziza Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi yatangaje uyu munsi ko […]Irambuye

Ushinzwe Amatora mu Ntara y’Amajyepfo n’uw’Iburasirazuba batawe muri yombi

Kayiranga Rwigamba Frank umukozi wa Komisiyo y’amatora ushinzwe amatora mu Ntara y’Iburasirazuba na Nduwimana Pacifique nawe ushinzwe Amatora mu Ntara y’Amajyepfo batawe muri yombi kuwa kabiri nimugoroba bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta. Aba bagabo bafashwe ku bufatanye bw’Urwego rw’Umuvunyi na Police y’igihugu, Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko rwabonye ibyaha bashinjwa rugahita rumenyesha Police bagafatwa. […]Irambuye

Urwego rw’Umuvunyi ngo rwakira ibibazo birenze ubushobozi bwarwo

Urwego rw’umuvunyi rwagaragarije Komisiyo ya Politike, Ubwuzuzanye n’Uburinganire bw’Abagore n’ Abagabo mu iterambere mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Adepite raporo y’ibikorwa y’umwaka wa 2014_2015, rukaba rwagaragaje ikibazo cy’uko rugezwaho ibibazo byishyi birenze ubushobozi bwarwo. Raporo y’Urwego rw’umuvunyi igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015 bakiriye ibibazo 1 452 mu nyandiko, 820 (56% ) muri […]Irambuye

Muhanga: Uwari Mayor Mutakwasuku yasibishije amanota y’ibizamini ngo batabona akazi

*Ababyeyi ari nabo ba nyiri ikigo basabye ko Akarere ka Muhanga gashyira ku buyobozi BISANGABAGABO Youssouf; *Uwari Mayor MUTAKWASUKU Yvonne ababwira ko afite umuntu we azahashyira; *Ababyeyi barabyanze, maze abakoze ibizamini kuri uwo mwanya bose baratsindishwa; *Urwego rw’Umuvunyi rwinjiye muri iki kibazo kugira ngo Leta itajya mu manza, ariko n’ubu ntikirakemuka. BISANGABAGABO Youssouf, Umuyobozi w’agateganyo […]Irambuye

Abavoka bakwiye kujya babwiza ukuri abo bunganira mu gihe batsinzwe

Urwego rw’umuvunyi rwasabye Abavoka kujya basesengura imyanzuro y’imikirize y’urubanza kugira ngo bafashe abo bunganira kudasiragira mu nkiko, nyuma y’uko ngo urwego rw’umuvunyi rusigaye rwakira imanza nyinshi zivugwamo akarengane nyamara rwakurikirana rugasanga zaraciwe neza n’inkiko zisanzwe. Ibi byagarutsweho mu nama nyungurana bitekerezo yahuje urwego rw’umuvunyi n’urugaga rw’Abavoka kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nzeri. Urwego rw’umuvunyi […]Irambuye

Umuvunyi asanga bitoroshye gutahura amayeri y’IBIFI BININI byiba Leta

*Urwego rw’Umuvunyi ngo ntirubasha gutahura ibifi binini kubera amayeri yiganywe ubuhanga, *Abadepite ntibabyumva, bo bavuga ko ibimenyetso bya ruswa bigaragara ukurikije uko abayobozi batera imbere vuba, *Imishinga myinshi yadindiye, uwo kubyaza amashanyarazi Kalisimbi, Stade ya Huye ituzura,… *Abadepite banenze raporo ko yuzuyemo udifi duto gusa, abariye frw 1000, frw 2000, frw 5000 uwa menshi ngo […]Irambuye

Raporo y’Umuvunyi: Ruswa mu Rwanda mu 2014. Police niho ivugwa

Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda rwasohoye icyegeranyo kigaragaza uko ruswa yari ihagaze mu Rwanda mu mwaka wa 2014, iyi raporo yanzura ko ruswa yagabanutse ugereranyije n’umwaka ushize ariko ko mu rwego rwa Polisi ari ho ikivugwa cyane. Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe mu turere 11 tw’u Rwanda twatoranyijwe nta gikurikijwe. Ubu bushakashatsi ngo ibyabuvuyemo […]Irambuye

Yiyitiriye urwego rw'Umuvunyi yaka 100 000Rwf ngo abakemurire ikibazo

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, umugabo Daniel Nkundimana yahamagaye abantu ababwira ko akora ku Rwego rw’Umuvunyi ko yabafasha ku kibazo bagejeje ku Rwego rw’Umuvunyi. Mu magambo yavugaga , yababwiraga ko baramutse bamuhaye amafaranga ibihumbi ijana (100,000frw) yabafasha ikibazo cyabo kigakemuka vuba aho kiri, ko we nk’umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi yagira ingufu akoresha bigakemuka. Itangazo ryasohowe […]Irambuye

en_USEnglish