Digiqole ad

Muhanga: Uwari Mayor Mutakwasuku yasibishije amanota y’ibizamini ngo batabona akazi

 Muhanga: Uwari Mayor Mutakwasuku yasibishije amanota y’ibizamini ngo batabona akazi

*Ababyeyi ari nabo ba nyiri ikigo basabye ko Akarere ka Muhanga gashyira ku buyobozi BISANGABAGABO Youssouf;

*Uwari Mayor MUTAKWASUKU Yvonne ababwira ko afite umuntu we azahashyira;

*Ababyeyi barabyanze, maze abakoze ibizamini kuri uwo mwanya bose baratsindishwa;

*Urwego rw’Umuvunyi rwinjiye muri iki kibazo kugira ngo Leta itajya mu manza, ariko n’ubu ntikirakemuka.

BISANGABAGABO Youssouf, Umuyobozi w’agateganyo w’ishuri ryisumbuye rya “Collège ACEJ Karama” riherereye mu Murenge wa Muhanga, Akarere ka Muhanga yakoze ikizamini cyo guhatanira umwanya wo kuyobora iri shuri, aza kuvutswa aya mahirwe n’uko Umuyobozi w’Akarere ucyuye igihe abwira ba nyiri ikigo ko hari undi yifuza ko ariwe wahabwa ako kazi.

BISANGABAGABO Youssouf   uvuga ko yimwe umwanya n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga.
BISANGABAGABO Youssouf uvuga ko yimwe umwanya n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.

Nyuma y’uko uwahoze ari Umuyobozi w’iri shuri GATARE Gaspard yitabiye Imana, ababyeyi ari nabo ba nyiri iki kigo basabye Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ko bwakwegurira Ubuyobozi bw’iri shuri uwitwa BISANGABAGABO Youssouf wari usanzwe yungirije Nyakwigendera; Agahabwa inshingano zo kuyobora icyo kigo kuko ngo ariwe wari ubifitiye ubushobozi ndetse n’ubunararibonye.

Aba babyeyi bakimara kwandikira Akarere, MUTAKWASUKU Yvonne, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ucyuye igihe, yabatumije mu biro bye ababwira ko hari undi yifuza ko yayobora iryo shuri, ababyeyi ntibabyemeye.

Nyuma yongeye kubasaba ko bohereza abakandida batatu kugira ngo bakore ibizamini maze Akarere gatoranyemo umwe uzayobora icyo kigo binyuze mu ipinanwa, ababyeyi barabikora.

Hashize amezi abiri, bamaze gukora ikizamini ngo MUTAKWASUKU Yvonne yandikiye ababyeyi ko mu bakandida bose batanzwe nta n’umwe wemerewe ako kazi kubera ko ngo batsinzwe ikizamini.

BISANGABAGABO ari nawe wari wabonye amanota ya mbere yandikiye Akarere asaba kurenganurwa kubera ko yari afite amakuru ko yimwe amanota ku bushake, na cyane ko ngo byari byaravuzwe na mbere y’uko ibizamini biba, ko Umuyobozi w’Akarere atamwifuza.

BISANGABAGABO avuga kandi ko ashingiye ku byo yari yasubije yahisemo kwaka ibimenyetso bigaragaza ko yatsinzwe, kuko we yumvaga ko yasubije ibyo yabajijwe ku buryo bwiza, ariko nta kimenyetso na kimwe yigeze yerekwa kugeza na n’uyu munsi.

Yagize ati “Bampamagaye ku Karere mpageze bambwira ko nkwiye kwakira ibyavuye mu manota, aho nahavuye mbahakaniye ariko bo bakora inyandiko mvugo mpimbano yemeza ko nanyuzwe.”

Ishuri ryisumbuye  rya ACEJ Karama  BISANGABAGABO avuga yatsindiye.
Ishuri ryisumbuye rya ACEJ Karama BISANGABAGABO avuga yatsindiye.

 

UM– USEKE wagerageje kuvugana na MUTAKWASUKU Yvonne kuri telefone ariko ntibyadukundira.

MUKAGATANA Fortunée, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage nawe ucyuye igihe, yemera ko habaye ikibazo mu gukosora ibizamini BISANGABAGABO na bagenzi be babiri bakoze.

MUKAGATANA akavuga ko ku mpapuro, amanota y’ikizamini cyanditse asibasibye cyane, ariko ko byatewe n’abakosoye kuko ngo nta mugambi mubi Ubuyobozi (bw’Akarere) bwari bubifitemo.

Raporo UM– USEKE washoboye kubona yakozwe n’urwego rw’Umuvunyi, yerekana ko amanota y’ikizamini cyanditse atagaragara kuko yagiye asibasibwa, ndetse n’ayo mu kizamini cyo mu buryo bw’ikiganiro (Interview) yaburiwe irengero.

Urwego rw’Umuvunyi rukaba rwaragiriye inama Akarere ka Muhanga yo kwegerana na ba nyiri iri shuri kugira ngo birinde gushora Leta mu manza.

UM– USEKE kandi wahawe amakuru n’umwe mu bakoresheje ikizamini utarashatse ko izina rye rijya ahagaragara, uvuga ko hari amabwiriza bari bahawe na MUTAKWASUKU Yvonne yo kutagira n’umwe bemera mu bakandida bari bahawe.

Kugeza, ubu MUTAKWASUKU Yvonne yarinze asoza manda ntacyo akoze kuri iki kibazo, na nyuma y’aho Umuvunyi yongeye kumuha iminsi 15 yo kuba yagikemuye.

Ibaruwa Urwego rw'Umuvunyi rwandikiye Akarere ka Muhanga rugasaba gukemura iki kibazo mubwumvikane.
Ibaruwa Urwego rw’Umuvunyi rwandikiye Akarere ka Muhanga rugasaba gukemura iki kibazo mubwumvikane.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

27 Comments

  • Tous des corrompus!!!!!

  • Ariko uyu Mutakwasuku ko numva ibyo yangije biruta ibyo yakijije?

    • Ni Mutakwasuku nyine.Iyo batuzanira Muhirekazi, Uwimana,Mukayezu,Sagahutu,Sebahinzi.Byari kurushaho gutungana.

  • ngaho nyumvira ubuse uyu muyobozi bihita byerekana uko yayoboye muri mandat yamaze yose, mbega urugero!

  • ARIKO NAVEHO NEZA NAREKE KUVUTSABANUMUYOBOZI BARI BAMENYEREYE KUBERINYUNGUZE. IKIRIHO MURIKI GIHE SUKWITWAZUMWANYUFITE MUKUDINDIZUMUNTU. BANYIRISHURI NIBAHAGURUKE BARWANE KUZAHESHISURA NZIZA ISHURI NIREME RYUBUREZI.KANDI WASANGUWASHAKAGUSHYIRAHO NTANICYOYIBITSEHO MUBUMENYI.PLEASE DON’T ALLOW PEOPLE TO DISTURB GVT PROGRAM.
    AHUBWOSE UMUNYAMABANGA WAKARERE KOMUZI NKUMUGABOWIBITEKEREZO BIZIMA TUCYIGANA MURI KAMINUZA YURWANDA KUKI ATAGIRIYINAMUWOMUYOZI

    • Cyore! Ubu se ngo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ngo mwariganye muri Kaminuza ukaba wandika Ikinyarwanda cyanditse gutya!!! Ko biteye isoni niba wageze muri Kaminuza? cyangwa wibeshye wabona mwariganye nko mu wa mbere Primaire ugahita ukwepa ishuri!!! @KAYITARE Leonard.
      naho ku bijyanye n’iki kibazo byo Mutakwasuku yakitwayemo nabi! Uwo yashakaga gushyiraho witwa CHANTAL rwose ntacyo yibitseho ku bumenyi mu burezi!!

  • aba bose ni abavangira ubuyobozi bw’igihugu(ku gisebya ).

  • Mbega Muhanga na Mutakwasuku kweli hari aba Mayor barangije Mandat zabo zimyaka 10 ukagirango ni imyaka 2 gusa bamazeho, ntagishya bakoze uretse gushora Leta mumanza ngaho nawe kurandura imyaka y’abaturage ntaruhushya babifitiye, Gusenya inzu ntaburenganzira, Kwima abantu akazi batsindiye n’ibindi.

    • wibagiwe ko yanasimbuje hotel ibigega by’amazi

  • Uyu mugore nyabarongo yamunaniye kuyihindura uko yabyemereye Nyakubahwa,imihanda Iramunanira None Nikigo cyabaturage ashaka kugisiga mu marembera?naturekere umubyeyi wacu yousoufu arashoboye.naho uwo ivonne byananiye nagende.

  • Askyi we…hari abayobozi wagirango batumwe n’umwanzi gusubiza inyuma igihugu! ubundise urwego rw’umuvunyi rwo rurarinda kumwinginga nta bagenzacyaha rugira? Nta mapingu hafi…

  • Icyo nasaba bagenzi banjye dusoma izi nkuru nukujya tubyitondamo tugashishoza kuko amatiku areze muri iki gihe! Kuburyo hari ubwo bisaba itohoza ryimbitse ngo umenye amashirakinyoma ukuri kwinkuru. Naho rero hagati y’impande ebyiri kubwanjye ntarwo narengera cyane ko bisa nibishingiye ku magambo; ngo hari bari bafite amakuru, ngo utarashatse kwivuga izina…
    Uwitwa youssouf namugira inama yo kwitabaza inkiko niba koko afite ibimenyetso nkuko bivugwa akava mu guta igihe mu itangazamakuru niba asobanutse koko ! Kereka nawe niba abo babyeyi aziko hari akantu yari yabahaye ngo bamutore.

  • Icyo nasaba bagenzi banjye dusoma izi nkuru nukujya tubyitondamo tugashishoza kuko amatiku areze muri iki gihe! Kuburyo hari ubwo bisaba itohoza ryimbitse ngo umenye amashirakinyoma ukuri kwinkuru. Naho rero hagati y’impande ebyiri kubwanjye ntarwo narengera cyane ko bisa nibishingiye ku magambo; ngo hari bari bafite amakuru, ngo utarashatse kwivuga izina…
    Uwitwa youssouf namugira inama yo kwitabaza inkiko niba koko afite ibimenyetso nkuko bivugwa akava mu guta igihe mu itangazamakuru niba asobanutse koko ! Kereka nawe niba abo babyeyi aziko hari akantu yari yabahaye ngo bamutore.
    Mugire amahoro !

  • Analyse nkoze kuri iyi nkuru nk’umuntu utagize aho abogamiye zitumye nibaza ibi bikurikira:
    1) ese koko niba iri shuli ryaratanze Yusufu ngo akore ikizame, ni itegeko ko ariwe wagombaga gutsinda?
    2) ese burua biremewe ko ikigo cyihitiramo abayobozi kdi bazahembwa ku mafaranga azatiruka kuri budget ya Leta? kuki hatabayeho ipiganwa rusange ngo n’abandi babishaka kdi bujuje ibisabwa ngo baze bapiganwe?
    3) ese iyo abapiganywe bose batsinze, kuki uwo mwanya utasubijwe kw’isoko?
    4) ese koko hari gihamya yerekana ko Mutakwasuku yavuze ko uwo mwanya hari undi muntu awubikiye?
    5) ese abakoresheje ikizame bo kuki basiribanze amanota y’abakandida?
    Nasoza ngira inama Yousufu ko yakwitabaza inkiko akarenganurwa koko niba arengana, nkanagira inama banyiri ACEJ ko bakongera bagakorana n’akarere bagapiganisha uwo mwanya nta guheza abantu kuko abantu 3 gusa sibo bazi ubwenge gusa bwo kuba bayobora ishuli

    • Ibyo gutanga abakandida batatu batanzwe na Nyirikigo birateganyijwe mu mabwiriza agena uburyo bwo gushyiraho abayobozi b’ibigo by’abafatanyije na Leta ku bw’amasezerano. Ikindi ni uko Nyobozi itoranya muri abo batatu umwe ariko abakandida batangwa na Nyirikigo.
      Naho iby’iry’ibyo bizamini nanjye ndumva biteye urujijo. Kuba amanota ya ecrit asibye aya interview ntaboneke byo biratera kwibaza niba ubuyobozi bwarabihaye agaciro. Ikindi ni uko ntacyo nzi giteganyijwe mu gihe abakandida batanzwe baba banzwe. Naho ubundi se Prefet des etudes ufite expérience yabura ate kuyobora ikigo abaye ashimwa na ba nyiracyo!

  • nubundi Niko babigenza abenshi ntagitangaje kirimo kuko kibona AKAZI batakuzi ngaho bimfa kuba ngaho nawe nyumvira, Muganga ,nyanza …..

  • Ahwiiiiiiiiiii sitwe tuzabona agiye birundu. twararambiwe pe.

  • mutakwasuku,nuwa nyarugenge wamugore ntawuzibyobize cg ntashuri bagezemo cg nubushobozi buke bitungiye imbogambi ntiziva munkono!

  • icyagira ngo Umuvunyi ahabwe ububasha bwo gufunga abica amategeko n’abateza akajagari muri rubanda.
    Deo.

  • Mureke Yousouf ayobore arabikwiye, kuvuga ngo ni iki cyemeza ko abishoboye! iki kigo akimazeho igihe kuva 2005 afite uburambe kandi ababyeyi bamwiyumvamo nk’umunyu ubikwiye, abanti bashaka kwambura uyu mwanya Yousouf barashaka iki koko? ese yakoze exm aratsindwa? ese ababyeyi ntibamwiyumvamo, abayobozi bashaka kuroha leta mu manza nk’uwo mugore ntabo dukeneye muri iki gihe! ndasaba ko hakora itohoza n’urwego rw’umuvunyi bakareba ahari amakosa icyo umuvunyi azemeza nta kabuza tuzacyemera. ese niba ibyavuzwe niba aribyo akazi kazajya gahabwa nde? kukabona bizajya bisaba iki? kumenyana n’umuyobozi? urwego rw’umuvunyi mutubere maso tumenye ukuri kuri ibi byose kandi n’uwabyihishe inyuma wese abibazwe.

  • Hari ibitimvikana hano Nonese ubindi yousouf niwe wenyine washoboraga gutsinda mu bakoze ibizami ? Abandi bakoranye nawe bo babivugaho iki?cg bari baje kuzuza umubare wabakandida ikindi niba amategeko asaba ko batanga abakandida 3 bari banyuranyije nayo nkana kugeza babyibukijwe nakarere buvuga ko bashobora no kuba barabikoze nkabikiza byumuhango kuko basaga nababisoje bemeje youssouf abandi bakoze ibizami se bo bemeye ko batsinzwe ?

  • Ahubwo se umuntu umaze igihe kirekire( kuva 2005) mu buyobozi bw’ishuri akaba ari inararibonye kandi akaba ashimwa n’ababyeyi agomba gukora ibizamini by’iki?
    Uwo mugabo Youssouf niwe ugomba gufata uwo mwanya w’ubuyobozi.

    Ababyeyi ntibacike intege kandi ntibacogore guharanira inyungu z’abana babo.
    .

  • Njyewe icyo navuga nuko harimo ikorosi rirerire, ariko nkumuntu nanjye wize muri ACEJ/Karama nkabana na yusufu na nyakwigendera Gatare Gaspard wari Directeur, nuko Yusufu ashoboye kuko unarebye ahanino imikorere myiza na discpline aha abanyeshuri nanjye ikigo nakimuha, gusa nuko njye hazamo namaranga mutima nkuwahize, ariko byo kiriya kigo yusufu aragishoboye pee

  • Iyi nkuru irambabaje cyane!
    njyewe nize kuri icyo kigo Gatare Gaspard nyakwigendera ayobora icyo Kigo cyari mu maboko y’Ababyeyi bishyize hamwe muri icyo Gihe yousufu yari Prefet wa Displine yari ashoboye pee! kuburyo na Directeur ubwe yamwemeraga akanamugisha Inama mu bintu bimwe na bimwe narahize dutsinda neza kandi dufite uburere bushimishije mpamya ko ari nabwo bungejeje aho ndi hano Mu gihugu cy’Ubushinwa(Beijing) ndi kwiga Masters.hari nabandi bantu bakomeye bagiye banyura muri iryo shuli kandi bafite ubumenyi bukomeye banafite imyanya ishimishije mu bice bitandukanye.njye mbona uwo mu mayor ashaka kwica izina ryicyo kigo yitwaje umwanya afite kuko abona agiye kuvaho arashaka gusiga atanze imyanya mu miryango ye niba avuga ko afite uwo azagiha akakiyobora. Inzego zo hejuru nizigerageze zijye muri icyo kibazo kuko Byaba bibabaje hari abayobozi bashaka kwivanga mu bintu batakagombye kubamo. Niba Inama yababyeyi bene nyirikigo Yemera uwo muyobozi ngo akiyobore uwo Mayor arashaka iki?

  • Hari BISANGWABAGABO hari MUTAKWASUKU ndetse na AKARERE, bose ni bamwe.
    Kuki c bisangwabagabo yavuzwe mbere y’ibizami kandi akaba ariwe urekarama intsinzi? Ese ntiyaba yaragihawe mbere yuko gikorwa? Ese ko basabye abahatanira umwanya batatu gusa, nibo bari bujuje ibisabwa gusa? Bombi bahuye bafite ibifi binini bihababereye =umwanzuro.

  • Njye iki kigo nacyizemo hakiyobora Umusaza Gatare Gaspard icyo gihe Youssouf Bisangwabagabo yari Pref de discipline,nubundi Nyakwigendera mzee Gatare iyo yabaga adahari ni Youssouf yabaga ahari ,rero Youssouf yize education muri KIE ndetse afite inararibonye muburezi,ikindi mubuzima busanzwe numuhanga,noneho abanyeshuri baramwubaha kandi baramukunda cyane nanjye ndimo,simbona impamvu bashobora kwanga ko uwo ba nyirikigo bashaka ndetse na banyeshuri bakunze ndetse banumva yakwangirwa kuyobora ikigo!!!!mu gihe mzee yararwaye Youssouf niwe wayoboraga kdi ACEJ Karama yakomeje iza mbere mu gutsindisha !!!!!abarezi baramwumva kdi baramukunda ndabizi neza nubwo ntakihiga ntampamvu nimwe mbona yamwimisha kuyobora iki kigo.Ikindi ngo mubakoze ikizamini akarere karemeza ko yaje imbere !!!ariko ubundi ubu mu mategeko ntibinemewe ko umuntu akora interview nta kintu gifata amajwi kugirango bizabe Proof yuko ikizamini cyagenze!nonese akarere karabikoze?
    niyihe Mpamvu Nyakubahwa Mutakwasuku ukora ibintu nkabiriya???ndetse ukabikora mu kigo wabayemo??niba ntibeshye Mutakwasuku yize muri Acej niba atarahigishije!!!!kurikiza ukuri nibwo Imana izaguha umugisha!nubwo Mandat yawe yarangiye wababwira uti hariya narakosheje!urakoze

  • Uyu mugore ucyuye igihe kumwanya wa MAYOR wa Akarere ka MUHANGA ntiyagaragaje imiyoborere myiza kuri manda ye, bityo natwe nk’abanyeshuri ba COLLEGE ACEJ/KARAMA umuyobozi wacu BISANGABAGABO YOUSSOUF ariwe wegukanye uwo mwanya ko yarenganurwa.

Comments are closed.

en_USEnglish