Digiqole ad

Urwego rw’Umuvunyi ngo rwakira ibibazo birenze ubushobozi bwarwo

 Urwego rw’Umuvunyi ngo rwakira ibibazo birenze ubushobozi bwarwo

Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire, aha yasobanuriraga Inteko Ishinga Amategeko impamvu urwego ayoboye rwakira Dosiye nyinshi (Photo: archive).

Urwego rw’umuvunyi rwagaragarije Komisiyo ya Politike, Ubwuzuzanye n’Uburinganire bw’Abagore n’ Abagabo mu iterambere mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Adepite raporo y’ibikorwa y’umwaka wa 2014_2015, rukaba rwagaragaje ikibazo cy’uko rugezwaho ibibazo byishyi birenze ubushobozi bwarwo.

Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire, aha yasobanuriraga Inteko Ishinga Amategeko impamvu urwego ayoboye rwakira Dosiye nyinshi (Photo: archive).
Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire, aha yasobanuriraga Inteko Ishinga Amategeko impamvu urwego ayoboye rwakira Dosiye nyinshi (Photo: archive).

Raporo y’Urwego rw’umuvunyi igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015 bakiriye ibibazo 1 452 mu nyandiko, 820 (56% ) muri byo ngo byarakemutse, ibigera kuri 280 (19%) byo ngo byohererejwe izindi nzego, naho 358 (25%) bikaba bigikurikiranwa.

Imwe mu mapmvu ibibazo bakiriye bidakemuka ngo birangire, ngo ni uko bakira ibibazo by’akarengane na ruswa byinshi bikarenga ubushobozi bwabo kubera ubucye bw’abakozi urwego rufite nk’uko Cyanzayire Aloysie, Umuvunyi mukuru yabwiye Abadepite.

Urwego rw’umuvunyi ngo rwifuza byibuze abakozi 105, mu gihe ubu urfite abagera hafi 90 gusa.

Ku birebana n’imanza zisubirishwamo, izasabiwe gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane ngo hakiriwe Amadosiye 1550, asaga andi 846 y’ibirarane, yose hamwe aba 2396.

Urwego rw’umuvunyi ngo ntirwabashije gusesengura 57.1% by’amadosiye bari bafite; Hanyuma ku madosiye 1 028 yasesenguwe ho ngo 7.975% gusa niyo yagaragayemo akarengane.

Aha naho ngo impamvu gusesengura ariya madosiye bitinda, ngo ni cya kibazo n’ubucye bw’abakozi kuko ngo muri uru rwego bafite abakozi bane (4) gusa bashinzwe gusuzuma imanza zituruka mu gihugu hose.

Urwego rw’umuvunyi kandi rwasobanuye ko kuba mu nshingano 16 z’uru rwego usanga hari izishyirwa mu bikorwa 105% , izindi zigashyirwa mu bikorwa ku kigereranyo kiri munsi ya 50%, biterwa n’inshingano usanga zifitanye isano zigahurizwa hamwe ndetse hakaba habaho no gushyira imbaraga mu hafite ibibazo byinshi kurusha ahandi.

Hari amadosiye akomeye akomeye urwego rw’umuvunyi rwashyikirije Police y’igihugu ‘Bye Bye Nyakatsi Diaspora’ wagombaga kubaka amazu 504 hakubakwa icyenda (9) nayo atararangira; Uwa KWAMP PRICE, PASP irimo imashini zo guhinga MINAGRI yaguze zihenze zikangirika ntizikoreshwe; Icyuzi (Dam) cyo gufasha kuhira imyaka zubatwe mu Karere ka Kirehe kuri Miliyari na miliyoni hafi 200 z’amafaranga y’u Rwanda ariko ikaba idakora kuko ntamazi arimo; Imizinga y’inzuki itajyamo inzuki ndetse n’ubwanikiro bw’ibigori muri Gakenke bwatwaye Miliyoni 19 bukaba budakoreshwa.

Nubwo bigaragara nk’aho ibibazo bya ruswa, kunyereza imitungo n’akarengane bikiri byinshi, Umuvunyi Mukuru Cyanzayire avuga ko uhereye ku byegeranyo hari intabwe nziza u Rwanda rumaze gutera, kuko ubu imibare y’abavuga ko ruswa iri hejuru bavuye kuri 16% muri 2014, bakagera kuri 7% muri 2015; Naho abemeza ko Leta ishyira imbaraga mu kurwanya ruswa bakaba ari 97.3% nk’uko bigaragazwa na raporo zinyuranye, imibare iri hejuru ugereranyije n’ibihugu byo mu karere nka Kenya ni 50%, Tanzania 68%, Burundi 72% na Uganda 82%.

Ingamba Urwego rw’Umuvunyi rwafashe:

* Guharira bimwe mu bibazo izindi nzego zishobora kubikemura;

*Gukomeza kwigisha abaturage kugira umuco wo kwakira ibisubizo bahawe n’izindi nzego;

*Kureba ko itegeko ryerekeye gusubiramo imanza ku mpamvu z’akarengane rishobora kuba rifungurira ibibazo bitari ngobwa, rikaba ryavugururwa;

*Gukumira abagarura ibibazo biba byamaze guhabwa ibisubizo;

*Kongera ubushobozi bw’abakozi mu kwegeranya ibimenyetso, no gushaka ibikoresho bigezwego byafasha gushaka ibimenyetso;

*Kwibutsa inkiko gushyira mu bikorwa itegeko rivuga ko uwatanze amakuru kuri ruswa ahabwa 10% by’agaciro ka ruswa.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish