Tags : Trump

Maneko wari ufite amakuru ku mubano wa Trump na Putin

Oleg Oronvinkin yahoze ari umwe muri ba maneko bakuru b’Ikigo cy’ubutasi cy’u Burusiya KGB( Komitet Gosudarstvennoy Bzopasnosti) mu mpera z’Icyumweru gishize bamusanze yapfuye i Moscou. Uyu mugabo ngo yari afite amabanga menshi ku mubano uvugwa hagati ya Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora USA na Vladmir Putin usanzwe ayobora u Burusiya. MoscowTimes ivuga ko uburyo yapfuyemo kugeza ubu […]Irambuye

USA ya Trump ishobora kuva muri OTAN igakorana na UK

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Theresa May niwe muyobozi wa mbere ku isi wageze muri USA kuganira na Perezida mushya Donald Trump, barareba uko umubano w’ibihugu byabo usanzwe wihariye wakongera kugira imbaraga nyinshi. Uruzinduko rwa May ngo rugamije kureba uko ibihugu byombi byakorana bya hafi mu bukungu no mu bya gisirikare. Ni nyuma y’uko mu ntangiriro […]Irambuye

USA: Miliyoni 90 $ zizagenda ku mihango yo kurahira kwa

Ku wa Gatanu w’Icyumweru gitaha nibwo Donald Trump uherutse gutsinda amatora nka Perezida wa USA azarahirira imirimo ye mishya. We n’umuryango we n’abandi bamaze gukusanya miliyoni 90 z’amadolari zizakoreshwa mu birori bizakurikira kurahira kwe nyirizina. Aya mafaranga ngo yenda kungana n’ayo Obama yakoresheje mu birori yakoze inshuro ebyiri ubwo yarahiriraga  kubora USA. Obama arahira bwa […]Irambuye

Mukanya Trump arabwira abanyamakuru uko azayobora USA

Kuri uyu wa gatatu nibwo Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora USA ari bugirane ikiganiro cya mbere n’abanyamakuru. Abasesengura ibintu bavuga ko ibibazo bityaye kandi bidaciye ku ruhande ari bubazwe biri bugaragaze uko abona ibintu harimo ibiherutse kuvugwa ku Burusiya ko aribwo bwamwibiye amajwi kandi ngo biraha abatuye Isi ishusho y’uko azayobora USA mu myaka ine […]Irambuye

Trump yaburiye Kim Jong kutagerageza missile ishobora guhungabanya USA

Nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere Perezida wa Koreya ya ruguru, Kim Jong Un abwiriye abagize ishyaka rye ko ateganya kuzagerageza igisasu (intercontinental ballistic missile) gifite ubushobozi bwo kugera muri California, kuri uyu wa Kabiri Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora USA yahaye gasopo Kim Jong ko adakwiye gukora iki gikorwa. Ati “Ibyo ntibizashoboka!” Kuwa Mbere […]Irambuye

USA: Uwari ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Trump yeguye

Paul Manafort wari umuyobozi mukuru w’ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump Umukandida w’Ishyaka rya Republican yeguye ku mirimo ye uri uyu wa gatanu. Donald Trump yemeje ko Paul Manafort wari ukuriye ibikorwa byo kumwamamaza yeguye ku mirimo ye. Paul Manafort yeguye ku buyobozi bw’abashinzwe kwamama Donald Trump nyuma y’uko mu kwezi kumwe uwari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa […]Irambuye

USA: Trump uhatanira gusimbura Obama ntakozwa iby’abimukira muri America

Donald Trump yaraye atangaje ko abinjira muri Amaerika rwihishwa (migrants clandestins) bagomba kugenda, gusa na we avuka ku babyeyi binjiye muri icyo gihugu muri ubwo buryo. Aatangaza imigambi ye ku bijyanye n’ibyo azakora ku bantu b’abimukira bagana muri Amerika buri mwaka, Trump yavuze ko miliyoni na miliyoni z’abo baba muri America rwihishwa bagomba guhambira. Donald […]Irambuye

en_USEnglish