Digiqole ad

USA: Trump uhatanira gusimbura Obama ntakozwa iby’abimukira muri America

 USA: Trump uhatanira gusimbura Obama ntakozwa iby’abimukira muri America

Donald Trump ushaka gusimbura Perezida Obama yatangiye kwibazwaho byinshi

Donald Trump yaraye atangaje ko abinjira muri Amaerika rwihishwa (migrants clandestins) bagomba kugenda, gusa na we avuka ku babyeyi binjiye muri icyo gihugu muri ubwo buryo.

Donald Trump ushaka gusimbura Perezida Obama yatangiye kwibazwaho byinshi
Donald Trump ushaka gusimbura Perezida Obama yatangiye kwibazwaho byinshi

Aatangaza imigambi ye ku bijyanye n’ibyo azakora ku bantu b’abimukira bagana muri Amerika buri mwaka, Trump yavuze ko miliyoni na miliyoni z’abo baba muri America rwihishwa bagomba guhambira.

Donald Trump, ni umuherwe uhatanira kuzasimbura Perezida Barack Obama ku ruhande rw’ishyaka ry’Abarepabulikani (Républicain).

We ubwe ni umuzukuru w’umuntu winjiye rwihishwa muri Amerika mu bihe bya kera, yaraye agarutse ku myanzuro ya Perezida Barack Obama yatandije kwirukana abimukira binjira rwihishwa muri Amerika, no kurangiza burundu itegeko rijyanye n’ubwenegihigu muri Amerika (Droit du sol).

Ubwo yatangaga ikiganiro kuri Televiziyo, NBC, Trump yagize ati “Bagomba kugenda (abinjira rwihishwa muri Amerika).

Tuzareka imiryango igume hamwe. (ariko) bagomba kugenda. Tugomba gushyiraho amategeko mashya. (…) Dufite igihugu cyangwa ntabwo dufite ibihugu.”

Uyu mugabo ufite imitungo ibarirwa muri za miliyari z’ama dolari ya America, yigeze gukora ibiganiro bya televiziyo, ntiyigeze asobanura neza amagambo yashimangiye, cyangwa ngo yerure avuge aho abantu bazirukanwa badafite aho baba bazajya.

Yagize ati “Tuzabifatanya kubishyira mu bikorwa na bo. Byose bizagenda neza cyane. Muzishima cyane. Mu myaka ine, muzambaza ibibazo, muvuga muti akazi gakomeye kakozwe, Perezida Trump!”.

Aya magambo y’uyu mu candida wo mu ishyaka rya Repabulikan ariko yafashwe na benshi nk’umubarebera hafi politiki yo muri Amerika nk’ivangura.

Uyu mugabo mu kwezi kwa Kamena mu mbwirwaruheme ye nubundi yibasiye igihugu cya Mexique gikunze kuvamo abenshi mu baturage bagajya gushakira amaramuko muri Amerika.

Yagize ati “Iyo Mexique itwoherereje abantu, ntiyohereza abantu beza. Bohereza babandi bo guteza ibibazo. Bazana n’ibiyobyabwenge. Bazana ibyaha. Nibo bafata abantu ku ngufu.”

Trump w’imyaka 69 yagize ati “Nkunda iki gihugu kandi ndashaka kugihindura igihugu kinini. Ntikazaba kinini nidukomeza gutya, turajya mu bihugu bikennye (le tiers-monde). Birasa nk’aho twamaze no kuhagera.”

Donald Trump yatangaje abasesengura ibintu bibera muri Amerika, ubwo yanagarukaga ku itegeko rya Amerika riha ubwenegihugu umwana wese uvukiye ku butaka bwaho. Trump ngo asanga iri tegeko ari ryo rikurura abaza gushakira ubuzima rwihishwa muri Amerika.

7sur7

UM– USEKE.RW

1 Comment

Comments are closed.

en_USEnglish