Tags : Tanzania

AZAM FC bwa mbere mu mateka yayo yegukanye CECAFA Kagame

Ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA y’amakipe yabaye aya mbere mu karere riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame, kuri iki cyumweri ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzania niyo yaryegukanye itsinze Gor Mahia yo muri Kenya ku bitego bibiri ku busa. Iyi kipe nibwo bwa mbere yegukanye iri rushanwa. AZAM FC ya Mugiraneza Jean […]Irambuye

APR FC nyuma yo gusezererwa nabi (4 – 0) IRASABA

Ikipe ya Al Khartoum Al Watani y’i Khartoum muri Sudan imaze gusezerera ku buryo buyoroheye APR FC iyitsinze ibitego bine ku busa mu mukino wa kimwe cya kane cya CECAFA Kagame Cup i Dar es Salaam muri Tanzania. Vincent Mashami umutoza wungirije wa APR FC yatangaje ko bitwaye nabi cyane ndetse babisabira imbabazi. APR FC […]Irambuye

Tanzania: LOWASSA wo mu ishyaka rya CCM agiye kujya muri

Ejo ku cyumweru hashize nibwo ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza, Chadema (Chama cha Demokrasia na Maendeleo) ryari kwerekana ku mugaragaro Edward Lowassa, wabaye Minisitiri w’Intebe ari mu ishyaka riharanira impinduka CCM (Chama cha Mapinduzi), gusa ntibyashobotse kubera amakimbirane yavutse mu mpuzamashyaka, Ukawa (Umoja wa Katiba ya Wananchi). Ishyaka rya Chadema ritajya imbizi n’Ubutegetsi bwa Chama […]Irambuye

Museveni yatashye, asize Abarundi bashyamiranye bemeye kuganira

Perezida Yoweri Museveni uri guhuza impande zitumvikana i Burundi yasubiye mu gihugu cye nyuma y’imirimo y’iminsi ibiri ahuza impande zishyamiranye. Yatangaje ko asize impande za; Leta, amashyaka atavuga rumwe nayo ndetse na sosiyete civile bemeye kwicara bakaganira ngo bagere ku mwumvikano ku bibazo by’u Burundi kandi bakamuha raporo mu gihe gito. Mu bandi bitabiriye ibiganiro […]Irambuye

Tanzania: Pombe Magufuli ni we ushobora kuzasimbura Kikwete ku butegetsi

John Pombe Magufuli w’imyaka 56 niwe muri iyi week end watorewe kuziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu ishyaka rya CCM (Chama Cha Mapinduzi) riyobora Tanzania kuva yabona ubwigenge. Pombe ashobora gusimbura Jakaya Kikwete wari usanzwe ayobora iki gihugu ariko mande ze zimaze kurangira. Magufuli wari usanzwe ari Minisitiri w’Umurimo yari ahanganye n’abagore babiri barimo uwari uhagarariye […]Irambuye

Indi nama ya EAC ku Burundi irabera i Dar es

Inama yaguye ihuriyemo abayobozi b’ibihugu n’abayobozi ku nzego zitandukanye bo mu muryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba irateranira i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa mbere tariki 06 Nyakanga yiga ku bibazo by’u Burundi. Biravugwa ko Perezida Nkurunziza atari bwitabire iyi nama ahubwo akomeza ibikorwa bye byo kwiyamamariza gutorerwa kuyobora. Mu mezi arenga abiri havutse imyivumbagatanyo […]Irambuye

Ba Minisitiri muri EAC (Uganda n’u Rwanda) barasura Abarundi i

Kuri uyu wa gatanu mu gitondo, Minisitiri uhagarariye u Rwanda mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) n’uhagarariyemo Uganda barasura impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu rwego rwo kureba imibereho yazo. Ku makuru Umuseke wahawe n’ushinzwe gutanga amakuru muri Minisiteri ishinzwe Impunzi n’Ibiza, Ntawukuriryayo Frederic, yavuze aba bayobozi bahaguruka i Kigali mu gitondo ku […]Irambuye

Rusumo: Isoko mpuzamahanga ku mupaka rizafasha abajyaga kurangura i Kigali

Kuri uyu wa 24 Mata 2015, Ministiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Francois Kanimba mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Kirehe yasuye ibikorwa bitandukanye, anareba aho igishushanyombonera cy’isoko rizafasha mu bucurzi bwumbukiranya imipaka rya Rusumo kigeze. Kanimba yasuye aho iri soko rizubakwa ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, aganira n’abacuruzi […]Irambuye

Tanzania: Abaturage bamuhaye miliyoni 2,5 ngo abemerere yiyamamaze

Edward Lowassa w’imyaka 62, yabaye Minisitiri w’Intebe muri Tanzania, ndetse yayoboye minisiteri nyinshi muri icyo gihugu, ubu ni umudepite w’agace kitwa Monduli, uyu musaza amaze kwakira abantu benshi bo mu ntara zo mu majyaruguru ya Tanzania bamusaba kwiyamamaza, ndetse banamuhaye amafaranga. Kuri uyu wa kabiri tariki 17 Werurwe, Edward Lowassa yakiriye abantu basaga 700 bari […]Irambuye

en_USEnglish