Digiqole ad

AZAM FC bwa mbere mu mateka yayo yegukanye CECAFA Kagame Cup

 AZAM FC bwa mbere mu mateka yayo yegukanye CECAFA Kagame Cup

Ni ikipe y’uruganda rwa AZAM, yashinzwe mu 2007 ariko ubu imaze kuba mu akomeye mu karere kuko ifite agafaranga

Ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA y’amakipe yabaye aya mbere mu karere riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame, kuri iki cyumweri ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzania niyo yaryegukanye itsinze Gor Mahia yo muri Kenya ku bitego bibiri ku busa. Iyi kipe nibwo bwa mbere yegukanye iri rushanwa.

Ni ikipe y'uruganda rwa AZAM, yashinzwe mu 2007 ariko ubu imaze kuba mu akomeye mu karere kuko ifite agafaranga
Kuri Migi (ubanza ibumodo) yari Final ya gatatu yikurikiranya, iyi nshuri nibwo acyegukanye bwa mbere mu ikipe amazemo ukwezi kumwe. Photo by JL Imfurayacu

AZAM FC ya Mugiraneza Jean Baptiste (Migi) yitwaye neza kuri uyu mukino yakiniraga imbere y’abakunzi bayo i Dar es Salaam nubwo bwose yakinaga na Gor Mahia yari yashyiriweho intego z’amashiringi menshi iza guhabwa n’ubuyobozi muri Kenya iyo yegukana iri rushanwa.

Uyu niwo wari umunsi w’amahirwe kuri Migi wari ukinnye umukino wa nyuma wa gatatu yikurikiranya w’iri rushanwa nyuma yo kubura igikombe mu 2013 APR 0 – 2 Vitalo’O no mu 2014 APR 0 – 1 Al Mareikh ku mikino ya nyuma.

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 17 w’umukino gitsinzwe na rutahizamu John Bocco ku mupira mwiza yari akebewe na Kipré Tchétché.

Igice cya mbere cyarangiye Gor Mahia yarimo abasore Abouba Sibonama, Nizigiyimana Karim (Makenzi) na Meddie Kagere bazwi cyane mu Rwanda, itabashije kwishyura nubwo yabonye uburyo nka bubiri bukomeye.

Wari umukino w'imbaraga
Wari umukino w’imbaraga

Mu gice cya kabiri AZAM yagarutse nanone igaragaza ko ishaka igitego ndetse ntibyatinda cyane ikibona ku munota wa 64 gitsinzwe kuri coup franc na Kipré Tchétché rutahizamu ukomoka muri Cote d’Ivoire ukina muri Tanzania.

Iminota yari isigaye AZAM FC yahagaze ku bitego byayo ndetse igerageze no gushakisha andi mahirwe, Gor Mahia ingufu zose yakoresheje ingerageza kwishyura ntacyo zavuyemo umukino urinda urangira.

AZAM FC, yashinzwe mu 2007, nibwo bwa mbere itwaye iri rushanwa rifatwa nk’irikomeye rihuza amakipe yabaye aya mbere muri aka karere. Gusa mu 2012 yari yageze ku mukino wa nyuma ihatsindirwa na Young Africans.

APR FC yari ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa yavuruyemo muri kimwe cya kane isezerewe nabi na Al Khartoum yo muri Soudan ku bitego bine ku busa, iyi Al Khartoum nayo yahise isezererwa muri 1/2 na Gor Mahia nayo itsindiwe ku mukino wa nyuma.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • kjj

  • Ariko aya ma $ yose Perezida atanga, ntidutahane na rimwe, yayakuyemo akayashyia muri championa y’u Rwanda, aho guhora atwabwa n’abanyamahanga kandi championa yacu iyakeneye, cg ayashyire mu makipe y’abafana nk’uko Kenya yabigenje championa yabo ikongera kuryoha, kandi yari igeze aharindimuka.

  • Njye nari nzi ko ari APR ( ya Kipe isahura izindi kipe i Rwanda) yacyizanye?

  • APR nta narimwe izatwara kiriya gikombe hanze ndetse nibyo yatwariye mu rwanda yarabyibye LOL……ni umuvumo…gushaura andi makipe yarangiza ikikinisha

  • Migi rwose Imana ikomeze imufashe. Kuko ni umuntu mbona uzi icyo gukora, ukunda akazi ke.

Comments are closed.

en_USEnglish