Digiqole ad

Tanzania: Abaturage bamuhaye miliyoni 2,5 ngo abemerere yiyamamaze

 Tanzania: Abaturage bamuhaye miliyoni 2,5 ngo abemerere yiyamamaze

Abaturage bakusanyije asaga miliyoni 2,5 z’amashillingi ngo Lowassa yemere kujya mu bakandida bahatanira kuzayobora Tanzania

Edward Lowassa w’imyaka 62, yabaye Minisitiri w’Intebe muri Tanzania, ndetse yayoboye minisiteri nyinshi muri icyo gihugu, ubu ni umudepite w’agace kitwa Monduli, uyu musaza amaze kwakira abantu benshi bo mu ntara zo mu majyaruguru ya Tanzania bamusaba kwiyamamaza, ndetse banamuhaye amafaranga.

Abaturage bakusanyije asaga miliyoni 2,5 z'amashillingi ngo Lowassa yemere kujya mu bakandida bahatanira kuzayobora Tanzania
Abaturage bakusanyije asaga miliyoni 2,5 z’amashillingi ngo Lowassa yemere kujya mu bakandida bahatanira kuzayobora Tanzania

Kuri uyu wa kabiri tariki 17 Werurwe, Edward Lowassa yakiriye abantu basaga 700 bari baje iwe bamusaba ko yabemerera akiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Tanzania. Abo baturage bo mu ntara za Kilimanjaro, Tanga, Arusha na Manyara bamuhaye amashilingi ya Tanzania miliyoni 2,5 ngo akunde yemere ibyo bamusaba.

Edward Lowassa yigeze kuba mu bakandida bahabwaga amahirwe yo gusimbura nyakwigendera Mwalimu Julius Nyerere, gusa uyu Nyerere yaje kuvuga ku munota wanyuma ko Lowassa atari we ukwiye kumusimbura.

Nyuma Lowassa yaje gufasha Perezida Jakaya Kikwete mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora igihugu nk’umuntu bafitanye ubucuti bukomeye. Mu mwaka wa 2005-2008 Lowassa yabaye Minisitiri w’Intebe ariko aza kwegura abisabwe n’inteko bitewe n’amakosa yari yagaragaye ajyanye na ruswa.

Aha muri Tanzania, amatora rusange y’umukuru w’igihugu, azaba mu Ukwakira 2015, Perezida Jakaya Kikwete ntiyemerewe kuziyamamaza kuko itegeko nshinga rimwemerera manda ebyiri zitagomba kurenga.

Iwe yabahaye intebe baricara bamugezaho ibyifuzo byabo
Iwe yabahaye intebe baricara bamugezaho ibyifuzo byabo
Bamuhaye impano ngo akunde yiyamamarize kubayobora
Bamuhaye impano ngo akunde yiyamamarize kubayobora
Abaturage benshi baje kureba Edward Lowassa ngo abemerere kwiyamamaza
Abaturage benshi baje kureba Edward Lowassa ngo abemerere kwiyamamaza

Mpekuzi

UM– USEKE.RW

en_USEnglish