Tanzania: Abaturage bamuhaye miliyoni 2,5 ngo abemerere yiyamamaze
Edward Lowassa w’imyaka 62, yabaye Minisitiri w’Intebe muri Tanzania, ndetse yayoboye minisiteri nyinshi muri icyo gihugu, ubu ni umudepite w’agace kitwa Monduli, uyu musaza amaze kwakira abantu benshi bo mu ntara zo mu majyaruguru ya Tanzania bamusaba kwiyamamaza, ndetse banamuhaye amafaranga.
Kuri uyu wa kabiri tariki 17 Werurwe, Edward Lowassa yakiriye abantu basaga 700 bari baje iwe bamusaba ko yabemerera akiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Tanzania. Abo baturage bo mu ntara za Kilimanjaro, Tanga, Arusha na Manyara bamuhaye amashilingi ya Tanzania miliyoni 2,5 ngo akunde yemere ibyo bamusaba.
Edward Lowassa yigeze kuba mu bakandida bahabwaga amahirwe yo gusimbura nyakwigendera Mwalimu Julius Nyerere, gusa uyu Nyerere yaje kuvuga ku munota wanyuma ko Lowassa atari we ukwiye kumusimbura.
Nyuma Lowassa yaje gufasha Perezida Jakaya Kikwete mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora igihugu nk’umuntu bafitanye ubucuti bukomeye. Mu mwaka wa 2005-2008 Lowassa yabaye Minisitiri w’Intebe ariko aza kwegura abisabwe n’inteko bitewe n’amakosa yari yagaragaye ajyanye na ruswa.
Aha muri Tanzania, amatora rusange y’umukuru w’igihugu, azaba mu Ukwakira 2015, Perezida Jakaya Kikwete ntiyemerewe kuziyamamaza kuko itegeko nshinga rimwemerera manda ebyiri zitagomba kurenga.
Mpekuzi
UM– USEKE.RW