Tags : Seraphine Mukantabana

Gisagara: Mu nkambi ya Mugombwa, Impunzi zirasaba kubakirwa isoko

Impunzi zo mu nkambi ya Mugombwa iherereye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mugombwa ziravuga ko kuba zitagira isoko, ari  kimwe mu bituma badatera imbere bigatuma bahora bahanze amaso ku mfashanyo, bakavuga ko bahawe isoko baribyaza umusaruro kuko hari abafite ubushake bwo gukora imishinga y’ubucuruzi. Abakorera ubucuruzi mu nkambi ya Mugombwa bavuga ko kuba […]Irambuye

Mahama: Abanyeshuri 11 626 b’impunzi z’Abarundi bagiye gutangira ishuri

Iburasirazuba – Abanyeshuri 11 626 b’impunzi z’abarundi nibo bagiye gutangirana umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye muri uyu mwaka w’amashuri wa 2016 aho bazigana n’abana b’abanyarwanda baturiye inkambi ya Mahama bose hamwe bakazaba ari abanyeshuri ibihumbi 15 bakazigira mu byumba by’amashuri 112 byafunguwe k’umugaragaro na Minisiteri y’u Burezi ifatanyije n’ishinzwe impunzi kuri uyu wa 20 Mutarama 2016. […]Irambuye

Abanyarwanda 41% bafite imyaka hagati ya 0 na 14 –

*Abantu miliyari imwe batuye Isi ubuzima bwabo bwagiye mu kaga k’intambara,ibyorezo, Ibiza… *Kuva Intambara ya kabiri y’isi yarangira ubu nibwo isi ifite impunzi nyinshi mu mateka *Abatuye isi miliyoni 100 bakeneye ubufasha bwihutirwa *Abagore n’abakobwa miliyoni 10 bagizwe impunzi *Abagore n’abakobwa bakomeza guhura n’ingorane zo kubyara n’iyo basumbirijwe n’ubuhunzi, ibyorezo cyangwa Ibiza. *Abaturarwanda 41% bafite […]Irambuye

Inkambi ya Kiziba niyo ibaye iya mbere ku isi kugira

Ikigo kitegamiye kuri Leta cya Kepler hamwe na UNHCR Rwanda ku bufatanye na Minisiteri yo gucyura impunzi no gukumira ibiza kuri uyu wa gatanu bafunguye kumugaragaro gahunda y’amasomo ya kamanuza mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, gahunda yatewe inkunga na IKEA Foundation. Nibwo bwa mbere ku isi inkambi y’impunzi igiye gutangirwamo amasomo ku rwego rwa kaminuza. […]Irambuye

Gukuraho Statut y’ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda byashyizwe kuya 31/12/2017

Ibi ni ibyamenyeshejwe Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Ukwakira na Minisitiri ufite gucyura impunzi mu nshingano ze ko ari ibyemerejwe mu nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yateraniye i Geneve ku kicaro gikuru cya UNHCR ko gukuraho sitati y’ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda bigomba gushyirwa mu bikorwa bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2017. Iyi nama yaberaga […]Irambuye

Amakuru atangwa na Meteo Rwanda ni amakuru yizewe – Mukantabana

Minisiteri ifite ibiza mu nshingano yatangaje kuri uyu wa kabiri ko amakuru atangwa n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe yizewe nubwo hari abahinyura amakuru iki kigo gitanga. Ni mu kiganiro cyatanzwe n’iyi Minisiteri kijyanye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza kuva ku itariki 27/10 kugeza ku itariki 2/11/2015. Seraphine Mukantabana avuga ko amakuru atangwa n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe […]Irambuye

Abarundi bari mu Rwanda ariko batari mu nkambi z’impunzi basabwe

Mu kiganiro Minisitiri Seraphine Mukantabana ushinzwe impunzi no gukumira ibiza yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, yasabye ko Abarundi bahungiye mu Rwanda ariko bakaba batari mu nkambi z’impunzi zabugenewe basabwe kuzibaruza mu midugudu barimo. Minisitiri Mukantabana yasobanuye ko ku bufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ubu bari kubarura ku midugudu Abarundi bose bahunze ariko batari mu nkambi z’impunzi. […]Irambuye

Kirehe: Ubuzima Abarundi babayemo mu nkambi ya Mahama

Ni 7 287 bari mu nkambi ya Mahama kuva ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki 29 Mata, nimugoroba ubwo twavaga kubasura imodoka zatundaga abandi 1 001 bavuye mu nkambi y’agateganyo mu karere ka Bugesera n’abandi 875 bavuye mu karere ka Nyanza, bose hamwe baragera ku 9 000 mu nkambi ya Mahama hafi y’umugezi w’Akagera. Aba […]Irambuye

en_USEnglish