Digiqole ad

Abanyarwanda 41% bafite imyaka hagati ya 0 na 14 – Raporo ya UNFPA

 Abanyarwanda 41% bafite imyaka hagati ya 0 na 14 – Raporo ya UNFPA

Umubare munini w’abatuye u Rwanda ni abana

*Abantu miliyari imwe batuye Isi ubuzima bwabo bwagiye mu kaga k’intambara,ibyorezo, Ibiza…
*Kuva Intambara ya kabiri y’isi yarangira ubu nibwo isi ifite impunzi nyinshi mu mateka
*Abatuye isi miliyoni 100 bakeneye ubufasha bwihutirwa
*Abagore n’abakobwa miliyoni 10 bagizwe impunzi
*Abagore n’abakobwa bakomeza guhura n’ingorane zo kubyara n’iyo basumbirijwe n’ubuhunzi, ibyorezo cyangwa Ibiza.
*Abaturarwanda 41% bafite imyaka hagati ya 0 na 14
*Naho abanyarwanda 3% gusa nibo bafite imyaka 65 kuzamura

Ibi ni bimwe mu bikubiye muri Raporo yamuritswe i Kigali krui uyu wa kane n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho y’abatuye Isi, United Nations Population Fund( UNFPA) igaragaza uburyo abatuye isi bugarijwe n’ibibazo bikomoka ku ntambara, ibiiza, ibyorezo n’ibindi bitera ubuhunzi.

Umubare munini w'abatuye u Rwanda ni abana
Umubare munini w’abatuye u Rwanda ni abana – UNFPA

Ku bireba u Rwanda, Lamin Manneh uhagarariye imiryango ishamikiye kuri UN mu Rwanda yavuze ko imibare ya raporo ya UNFPA igaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kurinda akaga ku bagore n’abakobwa kuko ngo kuva mu 2006 kugeza mu 2014 u Rwanda rwagabanije imfu z’ababyeyi bapfa babyara ku kigero cya 91%.

Icyakora iyi raporo yerekana ko nubwo bimeze gutyo abanyarwanda bakibyara cyane kuko ubu abanyarwanda bafite hagati y’imyaka 0 na 14 ari 41% by’abatuye u Rwanda. Naho abagera kuri 32% mu Rwanda bakaba bafite hagati y’imyaka 10 na 24. Mu Rwanda kandi abantu bafite imyaka 65 kuzamura bangana gusa na 3%.

Raporo ya UNFPA ivuga ko abanyarwandakazi ubu bafite ikizere cyo kuramba ku myaka 66 na 60 ku bagabo.
Ikigereranyo mpuzandengo cyerekana ko guhera muri 2010 kugeza uyu mwaka umubare w’abanyarwandakazi babyara kenshi wiyongereyeho 4.1%.

Umugore umwe mu Rwanda abarwaho kubyara nibura abana bane, mu gihe muri Congo Kinshasa umugore umwe abarirwa kubyara abana babiri naho muri Korea iki kigereranyo kiri ku mwana 1,3 ku mugore, n’abana batandatu ku mugore umwe muri Angola.

Mu kumurika iyi raporo ya UNFPA i Kigali, Yusuf Murangwa (wa kabiri ibumoso), uhagarariye UNFPA mu Rwanda na Minisitiri w'ibiza no gucyura impunzi Seraphine Mukantabana
Mu kumurika iyi raporo ya UNFPA i Kigali, Yusuf Murangwa (wa kabiri ibumoso), Jozef Maeriën uhagarariye UNFPA mu Rwanda na Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi Seraphine Mukantabana

Iyi raporo ya UNFPA ivuga ko kuba umubare munini w’abanyarwanda ugizwe n’abakiri bato benshi muri bo ngo bakeneye ibiribwa, kwiga ndetse no kubona akazi.

Robert Banamwana umukozi wa UNFPA ushinzwe gukurikirana imishinga yabwiye abari muri iyi nama ko ubu ku Isi abantu miliyari imwe bahuye n’ibiza cyangwa ingaruka zabyo. Ibyo biza ngo birimo intambara, imitingito, amapfa, imyuzure n’ibindi….
Banamwana avuga ko ikigereranyo babonye mu bushakashatsi ari uko iyo umuntu abaye impunzi kubera impamvu zitandukanye, aba adashobora kuzasubira iwabo mbere y’imyaka 20 ngo kuko ibitera ubuhunzi bitinda kuvaho.

Imibare yatanzwe na Minisitiri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi mu Rwanda yavuze ko ikora ibishoboka byose ngo yite ku mpunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe ariko ngo bita cyane ku bagore n’abakobwa.

Kugeza ubu ngo Abarundi bahunze bangana n’ibuhumbi 221 bari mu bihugu bituranye nu Burundi.

Minisitiri Seraphine Mukantabana yabwiye abari muri iyi nama ko raporo ya UNFPA isohotse mu gihe u Rwanda rukomeje kwakira impunzi z’Abarundi bityo kandi iyi raporo ikazafasha MIDIMAR kubihuza n’ingamba bafata mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ibiza bitera ubuhunzi.

Jozef Maeriën uhagarariye UNFPA mu Rwanda avuga bimwe mu bikubiye muri raporo ya UNFPA
Jozef Maeriën uhagarariye UNFPA mu Rwanda avuga bimwe mu bikubiye muri raporo ya UNFPA
Itorero ry'abana b'Abarundi bo mu nkambi ya Mahaama nibo babyiniye abashyitsi mu mbyino z'iwabo
Itorero ry’abana b’Abarundi bo mu nkambi ya Mahaama nibo babyiniye abashyitsi mu mbyino z’iwabo bakomeza no kwitoza mu buhungiro

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish