Digiqole ad

Abarundi bari mu Rwanda ariko batari mu nkambi z’impunzi basabwe kwibaruza

 Abarundi bari mu Rwanda ariko batari mu nkambi z’impunzi basabwe kwibaruza

Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda na Minisitiri Mukantabana mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri

Mu kiganiro Minisitiri Seraphine Mukantabana ushinzwe impunzi no gukumira ibiza yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, yasabye ko Abarundi bahungiye mu Rwanda ariko bakaba batari mu nkambi z’impunzi zabugenewe basabwe kuzibaruza mu midugudu barimo.

Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda na Minisitiri Mukantabana mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kabiri
Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda na Minisitiri Mukantabana mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri

Minisitiri Mukantabana yasobanuye ko ku bufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ubu bari kubarura ku midugudu Abarundi bose bahunze ariko batari mu nkambi z’impunzi.

Minisitiri Mukantabana yasubizaga ku kibazo cy’Abarundi batazwi neza umubare bari cyane mu mujyi wa Kigali na Butare n’ahandi hatandukanye mu Rwanda baje bahunga umutekano mucye mu gihugu cyabo ariko ntiberekeze mu nkambi zabugenewe ahubwo bakicumbikira cyangwa bagacumbika mu miryango yabo n’inshuti bari mu Rwanda.

Aba ngo ni uburenganzira bwabo guhunga no kwakirirwa aho bashaka ariko bigomba kumenywa n’ubuyobozi ariyo mpamvu babasabye kwibaruza mu midugudu bacumbitsemo.

Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zibaruje ubu zose hamwe ni 26  796, imibare yo kuwa mbere tariki 18 Gicurasi umunsi wakiriweho impunzi 88 zivuye i Burundi.

Ku mpunzi ziri mu nkambi ngo nubwo ubuzima babayeho budashimishije kuko ibyo bashaka byose batabibona, izi mpuzi zirasabwa kwirarikira ibikorwa byo gusabiriza, kwiba ndetse no kwishora mu buraya kuko ngo nubwo ari impunzi batari hejuru y’amategeko bityo uwabikora wese yahanwa.

Minisitiri Seraphine Mukantabana  yemera ko hari uburwayi bugaragara mu nkambi avuga ko nta byorezo bikaze biragaragara ariko uburwayi nka malariya  ngo burahari.

Minisitiri yavuze ko ufashwe n’indwara runaka akorerwa ubuvuzi bw’ibanze, byananirana agatwara ku bitaro bikuru by’Akarere  atuyemo kugirango akorerwe ubuvuzi burushijeho.

Minisitiri yemeza ko nubwo izi mpunzi zitabayeho neza  nkuko zibyifuza kuko zigenerwa ibyo zihabwa nk’izindi mpunzi zose, hari ibyo zigomba kwirinda.

Minisitiri Mukantabana yemera ko hari indwara zigaragara mu nkambi hirya no hino zirimo  malariya ndetse n’izindi ziciriritse ariko ko nta cyorezo gikaze kiraboneka.

Azam Saber uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda nawe wari muri iki kiganiro yavuze ko umuryango ahagarariye uzakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda kwita ku mpunzi z’Abarundi zikomeje guhungira mu Rwanda.

Saber yavuze ko impunzi z’Abarundi zizakomeza gufashwa kugeza zisubiye iwabo mu gihe amahoro yagarutseyo.

Mu bushobozi bw’u Rwanda ngo biteguye kwakira impunzi ibihumbi 50 gusa kuko ubutaka bakoresha bw’ i Mahama mu karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba ni ha 30 bahawe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yifashishaga mu bindi bikorwa, bityo haramutse haje abarenze ubushobozi bwabo ngo bafashwa kujyanwa mu bindi bihugu by’ibituranyi.

Photo/JP Nkundineza/UM– USEKE

Jean Paul NKUNDINEZA & Theodomir Ntezirizaza
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Nyabuna mzee nanyaruke aje gutabara kuko interahamwe ziriyo na FDLR zitaramarira abasigaye

    • NI MUKAVANGE IBY’UBURUNDI NABA NYA RWANDA….AYO NA MACAKUBIRI SHA…. ABANYU NI BANDE?

  • ni byo byiza kuko bizafasha mu kugira imibare nyayo y’ abarundi bamaze guhungira mu Rwanda

    • NI MUKAVANGE IBY’UBURUNDI NABA NYA RWANDA….AYO NA MACAKUBIRI SHA…. ABANYU NI BANDE?

Comments are closed.

en_USEnglish