Tags : Rwanda

Gicumbi: Umusirikare wishe abantu 5 yagejejwe imbere y’ubutabera

Pte Theogene Munyambabazi umusirikare warashe abantu batanu bagapfa agakomeretsa abandi barindwi kuri uyu wa 03 Nzeri ahagana saa sita z’amanywa yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Gicumbi ariko aburanishwa n’abasirikare.   Mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani uyu musirikare yarashe abantu bari kumwe mu nzu y’imyidagaduro iri mu mujyi wa Gicumbi, batanu bahasiga ubuzima barindwi barakomereka. Intandaro […]Irambuye

Greenwich Hotel ikitegererezo mu mahoteli i Kigali

Greenwich Hotel ni Hoteli y’ikitegererezo muri Kigali kubera serivisi zitandukanye kandi zinoze itanga ku bayigana, ibanga rizwi n’uwahigereye. Iri i Remera ku muhanda uva Gisimenti werekeza mu Giporoso mu nsi gato y’Ikigo  cy’Igihugu cy’Ubuhinzi (RAB) muri Metero 300 uvuye ku Gisiment ugana i Kanombe. Ni mu rugendo rwa 800m uvuye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya […]Irambuye

Shampionat iratangira mu byumweru bibiri, ABABATIJWE mu mazi abira

Shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere 2014/2015 mu Rwanda  iratangira tariki ya 20 Nzeri 2014, kubera ingaruka z’ikibazo cy’uwiswe Daddy Birori ubu abandi bakinnyi b’abanyamahanga bahawe amazina bari mu mazi abiri kuko FERWAFA yabahaye icyumweru kimwe bakaba bashatse ibyangombwa bibaranga bitari ibyo bahawe bageze mu Rwanda. Bonnie Mugabe umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye […]Irambuye

Mu mpera z’ukwa 10 Nyabarongo iratangira gutanga amashanyarazi

Ingufu z’amashanyarazi ziracyari nke mu Rwanda, Leta ivuga ko ikomeje gushaka inzira zo kongera amashanyarazi akenewe mu gihugu, urugomero rwa Nyabarongo ruherereye mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga ni igice kimwe mu bisubizo kuri iki kibazo. Kuri uyu wa kabiri Nzeri byatangajwe ko mu gihe cy’ukwezi kumwe ruba rutangiye gutanga amashanyarazi. Minisitiri w’ibikorwa […]Irambuye

Urukiko rwanzuye ko Capt (rtd) Kabuye akurikiranwa afunze

Gasabo – Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo i Rusororo rwategetse kuri uyu wa 02 Nzeri nimugoroba ko uwahoze mu ngabo z’u Rwanda ku ipeti rya Kapiteni David Kabuye akurikiranwa ku cyaha cyo gutunga intwaro ku buryo butemewe n’amategeko aregwa afunze by’agateganyo iminsi 30 ku bw’impungenge zo gutoroka ubutabera. Urukiko rwatangaje ko nyuma yo gusuzuma ibisobanuro byatanzwe n’ubushinjacyaha […]Irambuye

Rutsiro: Abanyeshuli 10 bakubiswe n’inkuba

Iburengerazuba – Mu Akarere ka Rutsiro mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Rurara kuri uyu wa mbere  tariki 01 Nzeri inkuba yakubise abana 10 bo mu kigo cya Ecole Primaire Umucyo babiri muribo bahita bitaba Imana, abandi  umunani barahungabana. Gaspard Byukusenge umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, yabwiye Umuseke ko iki kibazo cyabaye ahagana saa kumi z’umugoroba wo kuri […]Irambuye

Kirehe: Umugabo yasambanyije ku ngufu UMUKOBWA WE w’imyaka 17

Umugabo witwa Ryumugabe Faustin w’imyaka 45  wo mu Karere  ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba, ari mu maboko ya police i Kibungo mu karere ka Ngoma azira kuba mu ijoro ryo ku cyumweru yarasambanije umukobwa we ufite imyaka 17 y’amavuko ku ngufu. Uyu mugabo yemereye Umuseke ko ibyo ashinjwa ari byo yabikoze koko, gusa agatanga impamvu […]Irambuye

Impapuro z’agaciro u Rwanda rwashyize ku isoko zifujwe kugera kuri

Kuva tariki 27 Kanama u Rwanda rwashyize ku isoko impapuro z’agaciro rukeneye kubona miliyari 15 z’amanyarwanda, abashoramari basabye kugura bagejeje kuri miliyari 34,8 bingana na 232%. Kugeza ubu nta zindi ‘bond’ za Guverinoma iyo ariyo yose zirifuzwa kuri iki kigero. Banki y’igihugu ivuga ko yabonye abifuza kugura ‘bond’ bagera kuri 91 bo mu byiciro bitandukanye […]Irambuye

Nyamagabe: Ibigo bya KCCEM na Kitabi Tea company birapfa 479m2

Amajyepfo – Ishuri rya Kitabi College of Conservation and Environomental Management (KCCEM) riri mu karere ka Nyamagabe hamwe n’ikigo cya Kitabi Tea Company hashize umwaka hagati ya byombi hari ikibazo cy’ubutaka buhinzemo icyayi butuma ririya shuri ritubaka inzu zaryo nk’uko byateganyijwe ku gishushanyo mbonera. Intandaro ngo yaba ari ukwibeshya mu ibarura ry’ubutaka bwanditswe kuri Kitabi […]Irambuye

en_USEnglish