Shampionat iratangira mu byumweru bibiri, ABABATIJWE mu mazi abira
Shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere 2014/2015 mu Rwanda iratangira tariki ya 20 Nzeri 2014, kubera ingaruka z’ikibazo cy’uwiswe Daddy Birori ubu abandi bakinnyi b’abanyamahanga bahawe amazina bari mu mazi abiri kuko FERWAFA yabahaye icyumweru kimwe bakaba bashatse ibyangombwa bibaranga bitari ibyo bahawe bageze mu Rwanda.
Bonnie Mugabe umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye Umuseke ko amakipe agomba kuba yageje abakinnyi n’ibyangombwa byabo kuri FERWAFA bitarenze tariki ya 8 Nzeri 2014.
Mugabe avuga ko bitewe n’igihano u Rwanda rwafatiwe na CAF babonye isomo kuburyo byanatumye baha amakipe ndetse n’aba bakinnyi icyumeru kimwe ngo babe bamaze kubona ibyangombwa byumwimerere wabo.
“ni igihe gito twabahaye ariko noneho iki ntikiri ikibazo cyacu twenyine nka FERWAFA ni ikibazo cy’igihugu kandi itegeko rigomba kubahirizwa” – Bonnie Mugabe
Aba bakinnyi bagiye bahabwa amazina kuburyo budasobanutse ubu kugirango bakine mu Rwanda ni uko bagumana ubwenegihugu bw’aho baturutse n’impuro zibaranga cyangwa bagasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda mu nzira z’amategeko.
Abakinnyi bamwe bavuye muri Congo na Uganda cyane cyane bahawe amazina n’indangamuntu z’u Rwanda n’amakipe baje gukinira kugirango bakine nk’abanyarwanda, kuko hari umubare ntarengwa w’abanyamahanga baba bagomba gukina mu ikipe yo mu Rwanda.
Guha aba bakinnyi indangamuntu z’u Rwanda byagirwagamo uruhare n’abayobozi b’amakipe abenshi baba no mu buyobozi bw’inzego za Leta.
Ubu bimwe mu byasabwe abayobozi b’amakipe mbere y’uko inteko rusange ya FERWAFA iterana tariki ya 10 Nzeri 2014, ni uko kugirango umukinnyi azemererwe gukina iyi shampiyona ya 2014 /2015 aba bayobozi bagomba kuzaba bagejeje ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bitarenze itariki ya 8/09/2014 ibi bikurikira:
-Indangamuntu y’umwimerere y’umukinnyi
-Amasezerano y’umwimerere hagati y’umukinnyi n’ikipe
-Ibarwa ivana umukinnyi mu ikipe imujyana mu yindi
-Certificat international Transfert ( CIT) mu gihe avuye mu kindi gihugu.
Kugeza ubu amakipe yo mu Rwanda afite abakinnyi benshi bagiye bahabwa aya mazina atari ayabo y’umwimerere ngo bakine nk’abanyarwanda.
Bamwe mu bakinnyi bakiri muri shampiyona yo mu Rwanda bafite aya mazina basabwe kuba bashaka ibyangombwa bishya:
-Janvier Bisonga = Ntaganda Elias (Espoir FC)
-Sena Abedi Jerome= Sina Jerome (Police FC)
-Kambale Salita Gentil = Papi Kamanzi (Rayon Sports)
-Serugendo Arafat (yarifatiye muri Mukura) – Rayon Sports
-Peter Otema = Kagabo Peter (Police FC)
-Sibomana Hussein (yarifatiye muri Mukura) – Rayon Sports
-Julius Bakabulindi = Kaburindi Julius (Aracyabarwa muri Kiyovu)
-Kawuma Charles = Gakumba Charles (Sun Rise FC)
– Kasereka Fabrice =Mutuyimana Mussa (Police FC)
Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ndabemeye pe eeeeeeeee, muzi kubatiza kabisa Eh eh eh eh Ngo Kasereka yabatijwe Mutuyimana , yewe nagahumamunwa , gusa muhakuye isomo.
Genda Daddy Birori udukemuriye ikibazo cyari cyarananiranye.!!
Mwiriwe bakunzi ba sport mu gihugu cyacu , ndashimira FERWAFA intera igezeho yubaka sport nyarwanda, igabanya umubare wabanyamahanga, gusa biragaragara ko tutazigira muri byose ngo sport isigare inyuma, iki nicyo gihe cyo guca abanyamahanga muri Sport yacu, bibbaye byiza shampiyona itaha harebwa ko umubare wabo ama ekipe yemerewe gukinisha wakongera ukigwaho ukagabanwa, bakaba 1 cg 2, murakoze.
Hanyuma ngo Police FC ikinisha Abanyarwanda gusa! Muragaragaye! Ikibazo ni uko icyi cyemezo gishobora kutagera ku makipe yose kuko sinzi ko abiswe ba Ngabo Albert cyangwa Farouk Ruhinda bizabageraho kubera impamvu zisanzwe zizwi ko amakipe atareshya imbere ya FERWAFA n’amategeko ayigenga.
IKI CYEMEZO NDABONA KIZAKIZA AMAKIPE AMWE ANDI AKABIGWAMO BITEWE N’UKO HARI AHAGARIKIWE YIVUGISHA NGO AKINISHA ABANA B’ABANYARWANDA KANDI NZIKO HARIYO BENSHI BAGIYE BABATIZWA ANDI MAZINA GUSA MURI CAF UBUTABERA NI BWOSE NUHAGERA BAZAJYA BANYUZA MUKAYUNGURUZO UBUNDI UTANGIRE KUJURIRA NGO WARENGANYE KANDI WARI UBIZI KUVA KERA, UNAZI KO BIRANGIRA IGIHANO ARI CYA KINDI. BREBE NEZA BA RUHINDA FARUK(APR), NGABO ALBERT(APR), TIBINGANA CHARLES(APR), NGOMARAKIZA HEGMAN, ABA BOSE BASUZUME NEZA NIBA BATARAKORESHEJE AMANYANGA NGO BITWE ABO BARI BO KUKO FERWAFA IKURIWE NA DE GAULE YABAKINGIRA IKIBABA ALIKO CAF NON. IBYARI IBYISHIMO BIGAHINDUKA AMARIRA KU ISEGONDA RYA NYUMA.
Dukenye no kuzamenya amazina ya nyayo ya Butera Andrew, Mwesigye, Ndahinduka Michel, Ruhinda faruk, Tibingana…
MBEGA MBEGA,ARIKO KO BAVUZE NGO ABAYOBOZI BAKURU BAVE MU NZEGO Z’AMAKIPE BIKAREBA BAMWE APR NTIBYAYIREBAGA YO?NONE UBU IYOBORWA NA NDE KO NTAWE UVUGA,UBWO N’IKI CYEMEZO KIRAREBA BAMWE ABANDI BIGARAMIRE! GUKINISHA ABANYAMAHANGA NTIBYAGOMBYE KUBA IKIBAZO KUKO NO MU BURAYI BIBAYO,AHUBWO KUBASHYIRA MU MAVUBI N’ICYO KIBAZO!KUBOGAMA N’AMARANGA MUTIMA,NTIWABONYE CASSA NGO BARAMUVANA MU MAVUBI N’UBWO NAWE YARI YATANGIYE KUJYA AJYANA ABANYEZAMU 3 KUGIRA NGO UWO YATOZAGA ABONE UMWANANYA??AHAAAA.
Ndahinduka Michel ariko ngo nawe ni umurundi cg barabeshya. Ikibi si ugukinisha abanyamahanga kuko n’ahandi barabakinisha, ikibi ni ukubahindurira amazina. Abagiye bagira uruhare mu kuyahindura kandi nabo bajye bakurikiranywa kuko uburyo ubwenegihugu butangwa birazwi.
Ni byiza gutekereza ko abantu bakwiye kuzuza ibyangombwa. Nyamara si byiza gutegeka duhereye ku mujinya! Ni byiza kandi gushaka uko abanyarwanda baba ari bo bakinishwa mu Rwanda. Ariko ntibiruta gutegura abo banyarwanda bazakina. Ni byiza kandi kugabanya abanyamahanga. Ndibaza ko atari na byiza kubarwanya cyane ko n’aabanyarwanda ngo bazashakirwa uko bajya guhahira mu mahanga. Ndifuza ko amakipe, FERWAFA, na Minisitiri wa Sport bumva neza ibyanditswe aha.
Aha nanjye sinemeranya n’abavuga ko nta munyamahanga ugomba gukina mu Rwanda. None se ko twirirwa dushakira abana b’abanyarwanda amakipe yo hanze ubwo ntikwaba ari ukwikunda. Bivuga ko twe twifuza gukina hanze yu Rwanda ariko tutifuza umunyamahanga uza iwacu. None se hari umunyamahanga uza agakina kandi hari umunyarwanda w’umuhanga kumurusha wicaye? Ahubwo biragaragara ko mu rwanda tutarategura abakinyi bahagije, bigaragazwa nuko usanga umuntu 1 akina mumavubi U17, U19, U20, U23 ndetse no mubakuru. nahubundi wagirango FERWAFA ntizi inzira yanyuramo ngo igere kucyo ishaka.
Wa mugani nuko iki cyemezo kizareba amakipe amwe, andi ntakorweho!!! Hakwiriye no kurebwa ku myaka kuko bitumvikana ukuntu umuntu akina muri U17, U19 no muri U20; ese abandi bakinnyi baba babuze? Hari ikipe imwe yari ifite abanyamahanga 4 muri 2012/2013, hanyuma muri 2013/2014 isigara nta munyamahanga n’umwe ifite kandi igi kinisha abakinnyi yari ifite muri 2012/2013. Urwego rw’umuvunyi rwaba bwaributse kureba niba itegeko ry’uko amakipe yose ayoborwa n’abo itetegeko ryemerera ? Cyangwa bireba amakipe amwe andi ntibiyarebe !!!
FERWAFA ni ishyirahamwe ry’akajagari, rirangwa no guhuzagurika gusa. Ngo abakinnyi bahindure ibyangombwa mu cyumweru 1? Ni gute umuntu utekereza avuga ibintu nk’ibyo? Ni ugushaka gutanga faveur ku makipe amwe rero? Ibi ni ikibazo kitahanirwa amakipe abakinisha kuko ni umuco wari warinjiye muri FERWAFA, ese baribuka affaire SINA Gerome? ASSAMBLEE GENERALE NIFATE IBYEMEZO BIKAZE YEGUZE KOMITE YOSE ubundi hajyeho inzibak=cyuho idategekesha igitugu, yumvikana n’abanyamuryango bafate ingamba ku bibazo byagaragaye atari umuntu waryamye akarota ibintu akazinduka ashyira mu bikorwa.
Usahaka babahe igihe kingana gute?! Ntibafite ibindi byakabaye bibaranga se, uragira ngo nabo bazavuge ngo FERWAFA ibashakaho iki?! Ahubwo babirukane burundu. 0 foreigner mu kibuga
Hihi,farouk,micheal ndahiduka,tibigana,otema peter,ndaka,Julius etc