Digiqole ad

Rwanda: Abahanzi 5 bakurikirwa cyane kuri Facebook

Mu Rwanda bamwe mu bahanzi ntibakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter n’izindi nyinshi, nyamara aha niho usanga imbaga y’abafana ba muzika. Mu bindi bihugu abahanzi usanga aha ariho banyuza buri kintu cyabo kikamenyekana kurushaho. mu Rwanda ababikora ni mbarwa. 

Bamwe mu baza imbere mu kugira abakurikira ibikorwa byabo kuri Facebook
Bamwe mu baza imbere mu kugira abakurikira ibikorwa byabo kuri Facebook

MC Tino, umuhanzi akaba n’umunyamakuru, avuga ko we akunda cyane gukoresha Facebook, asanga kuba hari abahanzi benshi badakoresha izo mbuga babihomberamo cyane kuko batabona uko bamenya icyo abafana babo babashakaho cyangwa ngo baganire bungurane inama.

Abafite abakurikira ibikorwa byabo kurusha abandi kuri Facebook:

Bagabo Adolphe uzwi cyane muri muzika nka Kamichi, niwe uza imbere ufite abamukurikira  9 841  kuri Page ye.

Akurikirwa na Meddy ufite 8 848 bamukurikira kuri Page ye ya Facebook

Riderman afite abamukurikira 6 277 kuri Facebook Page ye

Paccy afite 5 426 bamukurikira

Intore Massamba afite abamukurikira 5 127 bareba ibikorwa bye

 

Abandi:

Akurikirwa na Young Grace ufite abamukurikira 3 935 kuri Page ye

Alpha Rwirangira  ni uwa gatatu n’abamukurikira 3 008 kuri Page ye.

Uncle Austin  afite abamukurikira 3 037 kuri Facebook ye

Nemeye Platini wo muri Dream Boys ni uwa kane n’abamukurikira 2 303 bamukurikirana.

Teta Diana afite 1 894 baba bareba ibikorwa bye kuri Facebook

Mugisha Gisa Benjamin (The Ben) afite abamukurikira 1 117 .

Allioni 582 baramukurikira kuri Facebook

King James afite 393.

Abenshi muri aba kuri Twitter ntawugejeje ku bantu 1 000 bamukurikira…. uretse nka Riderman ufite abamukurikira 1964

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Nibyo Kabisa. Arko Harabigira Abahatari Ngo Ntiba Facebookinga. Ngaho Nababwiriki!. Mzanadukorere Urutonde Kuri Ibi Bigo By’itumanaho. Uburyo Batanga Care Biciye Kumbuga Nkoranyambaga. Byumwihariko Facebook

  • Mwabeshye kuko hari benshi mutavuze kandi bayikoresha kurusha aba, for exemple muri gospel: Dominic Nic afite 12.000 people barenga, Gaby Kamanzi nawe ni uko n’abandi ntibuka. anyway thanks for news

  • Naho abasenga nabaririmba inzimanabo?

  • Jyentiduhuzanamba ntimukatubeshye mugrndeye kubucuti mubamufitanye

Comments are closed.

en_USEnglish