Digiqole ad

AKON yaciye i Kigali, agana i Goma

Akon, icyamamare muri muzika ya R&B na hip hop ku Isi yageze i Kigali ahagana saa mbili n’igice mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nzeri. Ari kumwe n’itsinda ry’abantu nka batanu, yasohotse mu kibuga cy’indege amwenyura.

Akon ageze i Kanombe
Akon ageze i Kanombe

Akon yaciye mu Rwanda yerekeza i Goma muri Congo Kinshasa aho azaririmba ku cyumweru ku munsi mpuzamahanga w’amahoro tariki 21 Nzeri 2014 mu gitaramo cyteguwe n’umuryango wa Peace One Day.

Akon mu Rwanda yari afite imodoka zigera muri enye zimuherekeje, yahise yerekeza muri Hotel des Milles Collines aho agiye kuruhukira gato maze akerekeza i Goma.

Ntiyagize icyo atangaza akigera mu Rwanda bwa mbere kuko byabonekaga kandi ko akananiwe.

Bamwe mubo bari kumwe babwiye umunyamakuru w’Umuseke wagiye kumwakira ko yishimiye kugera mu Rwanda kandi yumva afite amatsiko yo kubona buri kimwe.

Akon ukomoka muri Senegal yavuye ku kuba umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo gusa aba n’umuntu uzitunganya mu nzu za Konvict Muzik, Kon Live Distribution, Republic Records.

Akon aje kuririmbira muri Congo mu rwego rwo kwifuriza amahoro uburasirazuba bw’aka karere abagatuye bamaze imyaka myinshi mu ntambara ziterwa n’imitwe yitwajeintwaro irimo na FDLR.

Aliaune Damala Bouga Time Bongo Puru Nacka Badara Thiam uzwi ku kazina ka Akon, yaririmbye indirimbo zakunzwe nka “Smack that” na “Beautiful” ni umugabo w’imyaka 41 ufita abana batandatu ku bagore batatu. Forbes Magazine mu 2010 yamushyize ku mwanya wa gatanu mu bahanzi bafite imbaraga muri Africa.

Ubwo bamusabaga kuzaririmba muri Congo, Akon yatangaje ko bimushimishije kuba yakoresha ijwi rye mu kumvikanisha umubabaro w’abatakamba basaba amahoro.

Igitaramo cya Akon i Goma kizabera ku kibuga cy’indege kuri iki cyumweru tariki 21 Nzeri, kwinjira ni ubuntu.

Abo muri Peace One Day nibo bari bamutegereje
Abo muri Peace One Day nibo bari bamutegereje
Aba ni bamwe mu bari bugufi ye bazanye nawe
Aba ni bamwe mu bari bugufi ye bazanye nawe
Akon asohoka mu kibuga cy'indege
Akon asohoka mu kibuga cy’indege
Akon amwenyurira abaje kumwakira
Akon amwenyurira abaje kumwakira
Umwe mu bayobozi ba Peace One Day waje kumwakira
Umwe mu bayobozi ba Peace One Day waje kumwakira
Abantu bari ku kibuga cy'indege batangajwe no kubona iki cyamamare iruhande rwabo, bamwe baragerageza kumusigarana muri twa mobile twabo
Abantu bari ku kibuga cy’indege batangajwe no kubona iki cyamamare iruhande rwabo, bamwe baragerageza kumusigarana muri twa mobile twabo
Niba ushaka kwambara nka we
Niba ushaka kwambara nka we
Yarebye Photographer wa Umuseke amuzamurira intoki ebyiri, aje kuririmba amahoro muri Congo
Yarebye Photographer wa Umuseke amuzamurira intoki ebyiri, aje kuririmba amahoro muri Congo
Imodoka ziherekeje Akon mu mihanda ya Remera
Imodoka ziherekeje Akon mu mihanda ya Remera
Umwe mu baje kumwakira aragenda mu modoka amufotora
Umwe mu baje kumwakira aragenda mu modoka amufotora
Imodoka AKon yarimo
Imodoka AKon yarimo
Akon muri Milles Collines Hotel i Kigali
Akon muri Milles Collines Hotel i Kigali
Akon aje kuririmba ku munsi mpuzamahanga w'amahoro
Akon aje kuririmba ku munsi mpuzamahanga w’amahoro

 

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Biranshimishije kuba agiye Congo!! Rwanda mwe ni ryari??????

    • dada none se yabanje hehe

  • Ahubwo se ari Congo n’i Rwanda aho yageze mbere ni he?
    Kandi ndizera ko n’abanyarwanda bazamukurikirana ari benshi kuko i Goma ni mu Rwanda

  • Dor’igitangaza Ese Nta Muhanzi Wo Murwanda Wenda Wanabashije Kuhahingura Isuraye. Ngo Aramkanye Na Akon!?

    • buriya ntekereza ko yari gahunda yihariye, kuko umwanya uba ubaze abahanzi ntabwo yari kubabonera igihe; ariko umwanya uracyahari babisaba bakazamwakira avuye i Goma, niba bishoboka ariko; erega ubushake buba buhari igihe nicyo kiba ari gito/gahunda

  • birashimishije kubona umustari nk’uyu aza ku butaka bw’u Rwanda , ibi birerekana ko nate turi igihugu cy’igistari ku isi

  • BIRABABAJE KU NA WEEK EDNDBA TUTAMUGUMANYE BYIBUZE TUTAMUGUMANYE NA 1 WEEK END

    BURIYA DRC IRATURUSHA IMBARAGA TU!!!!!

    • Aha Kongo yatweretse ko ifite ingufu.Kuki atataramywe wenda ijoro rimwe iwacu?

  • ntarwanda nta goma ahubwo twamutanzeyo

  • Ibaze ibibashishikaje aho kwibaza icyo azasigira u Rwanda ndetse n,akarere turimo kwibaza aho yabanje cg aho azakomereza. Mugerageze kureba kure!

  • Wowe uvuga ngo Kongo irarusha u Rwanda ingufu manza urebe icyamuzanyeNtabwo ari concert ya business ahubwo ni ibijyanye n’amahoro kandi n’ikimenyimenyi kwinjira ni Ubuntu.Twebwe rero amahoro turayasanganwe.

Comments are closed.

en_USEnglish