Digiqole ad

Miliyoni 1,5 USD niyo akenewe ngo havugururwe imbibi z’u Rwanda na DR Congo

Inama ya gatatu ya komisiyo z’impande z’u Rwanda na Congo Kinshasa yiga ku ivugururwa ry’imbibi z’u Rwanda na Congo yateraniye i Rubavu kuri uyu wa 18 Nzeri yatangaje ko kugirango hasubizweho ‘bornes’ zigaragaza neza imipaka y’ibi bihugu hakenewe ingengo y’imari ya miliyoni imwe y’amadorari ya Amerika.

Umupaka w'umurongo wera ugaragara kuri Google Map iyo bigeze kuri 'terrain' ntabwo uba usobanutse neza
Umupaka w’umurongo wera ugaragara kuri Google Map iyo bigeze kuri ‘terrain’ ntabwo uba usobanutse neza

Mu gice cy’uburengerazuba bw’amajyaruguru y’u Rwanda hakomeje guteza ikibazo hagati y’ibihugu byombi kuko imipaka yaho itagaragara, ndetse byaje no kuvamo kurasana kw’ingabo z’ibihugu byombi muri uyu mwaka kubera udusozi twa Kanyesheja ya mbere n’iya kabiri Congo ivuga ko twombi ari utwayo u Rwanda narwo rukavuga ko kamwe ari ak’u Rwanda.

Nyuma y’ubushyamirane ibihugu byombi byashyizeho komisiyo zo kwiga ku kongera kugaraza neza imipaka yahozeho hagati y’u Rwanda na Congo yashyizweho n’inama y’i Berlin yo mu 1885, nyuma gato hakanaterwa ‘bornes’ zigaragaza imipaka y’ibihugu.

James Ngango ukuriye Komisiyo yo ku ruhande rw’u Rwanda avuga ko mbere yo kwicarana, izi Komisiyo z’ibihugu byombi zazengurutse ahari imipaka isa n’iyasibanganye bashakisha za ‘bornes’ zimwe barazibona, izindi barazibura ariko bagira aho babona ibimenyetso by’aho zahoze.

Ngango avuga ko komisiyo zombi hari ibyo zemeranyaho ariko ubu batatangaza ibyavuye mu igenzura bakoze ahubwo bagiye gukomereza ku gikorwa cyo gushaka uko ibyo babonye bishyirwa mu bikorwa.

Avuga ko impande zombi uyu munsi zasanze hakenewe ingengo y’imari igera kuri miliyoni n’igice z’amadorari ya Amerika yo gukora no gushyiraho imbibe nshya hagati y’u Rwanda na Congo.

Ngango avuga ko nta gihugu kizagurirwa mu kindi nk’uko bamwe babikeka, avuga ko bazakomeza kugendera ku mbibi zashyizweho n’amasezerano ya Berlin.

 

Hari koko abazimurwa n’imbibi nshya

Mu bice byegereye umujyi wa Gisenyi biragoye cyane kumenya aho imbibi z’ibihugu byombi ziherereye, kuko hari n’aho ingo zimwe na zimwe ziri kuri metero zitarenze eshanu (5m) uvuye mu kindi gihugu.

Abajijwe uko bizagendekera abaturage batuye mu mbibi z’ibihugu byombi  Ndila Celestin wari uhagarariye Kiomisiyo ya Congo avuga ko muri iriya ndengo y’imari ya miliyoni imwe n’igice y’amadorari hatarimo ibyo kwimura no gutuza abo bantu batuye mu mbibi.

Avuga koi bi bizakorwa na buri gihugu ukwacyo kikamenya aho gituza abaturage bacyo bari mu rubibi.

Imbibi hagati y’u Rwanda na Congo ngo zizaba zifite ubugari bwa metero 17,5 z’igice ntavogerwa (zone neutre), izi metero ngo zikazava ku butaka bwa buri gihugu kizatanga kimwe cya kabiri cya ziriya metero.

Ikorwa ry’izi mbibi nshya ngo rizaba mu gihe cy’iminsi 160 nyuma yo kubona iriya ngengo y’imari izatangwa n’ibihugu byombi.

Ndila Celestin avuga ko ibi nibitungana nta muntu uzongera kwambuka mu kindi gihugu yitwaje ko atazi aho umupaka uherereye.

Imbibi mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'u Rwanda ntabwo zivugwaho rumwe n'impande zombi
Imbibi mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda ntabwo zivugwaho rumwe n’impande zombi kuko ‘bornes’ zahozeho zasenywe
Aha ni mu kibaya cyo munsi y'ikirunga cya Nyiragongo aho imbibi zimwe zahoze, ni ku dusizi duto cyane twa Kanyesheja buri ruhande ruvuga ko ruhafite ubutaka, niho habereye imirwano muri Kanama uyu mwaka
Aha ni mu kibaya cyo munsi y’ikirunga cya Nyiragongo aho imbibi zimwe zahoze, ni ku dusizi duto cyane twa Kanyesheja buri ruhande ruvuga ko ruhafite ubutaka, niho habereye imirwano muri Kanama uyu mwaka 

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

4 Comments

  • ikibazo cy’imipaka cyateje umwuka mubi hagati ya Congo nu Rwanda kigomba gukemuka kandi kigakemuka neza naho ibyayo ma cash njye ndabona atari na menshi ku buryo ibihugu 2 bitakwishyira hamwe maze bigakemura ikibazo dore ko kijya giteza ikibazo hagati yacu nabo.

  • Hoya mutange amakuru yumvikana mureke kujijisha birazwi yuko Congo harubutaka bwacu ifite gsa sinzi ngo bungana gute,nkibaza nti abavandimwe bacu baba nyamurenge amasano yacu ahurirahe ubwo bizagaragara yuko ubutaka batuyeho ntaho buzaba buhuriye nimbibi z’Igihugu cyacu..? Uwaba haricyo abiziho yansobanurira bahu…

  • iki kibazo cy’imipaka cyateje impagarara none ababishinzwe babyihutishe

  • Congo bajya birata ngo bafite imitungo kamere, nibabyerekane bishyure ariya mafranga!

Comments are closed.

en_USEnglish