Digiqole ad

Abayobozi batita ku bibazo by’abaturage hari ibihano bafatirwa – Min. Kaboneka

19 Nzeri 2014, Kacyiru – Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka avuga ko abayobozi bagira uburangare mu gukemura ibibazo by’abaturage byanze bikunze bubagiraho ingaruka ndetse hari ibihano bibagenerwa n’ubwo bitajya kumugaragaro.

Minisitiri Francis Kaboneka mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatanu
Minisitiri Francis Kaboneka mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu

Hari mu kiganiro n’abanyamakuru cyasobanuraga ku itangizwa ry’ukwezi kw’Imiyoborere, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, ukwezi kuzaba hagati ya tariki 22 Nzeri na 24 Ukwakira kugatangirizwa mu karere ka Rutsiro mu Ntara y’iburengerazuba.

Minisitiri Kaboneka avuga ko muri uku kwezi abayobozi mu turere bagomba kwegera abaturage bakumva bimwe mu bibazo byabo byadindiye, bakaganira ku mitangire ya serivisi n’imicungire y’umutungo wa Leta kugira ngo binozwe.

 

Kuki ibibazo by’abaturage bigisanganira Perezida?

Kuri iki kibazo Francis Kaboneka avuga ko bishoboka ko hari abayobozi bamwe barangara ntibakemure ibibazo bagejejweho.

Kuri iki avuga ko hari ingambo zihari ingamba zihari n’ubwo zimwe ngo zitajya ahagaragara ndetse n’ibihano bikaba bifatirwa abayobozi bagaragaje kudakemura ibibazo by’abaturage uko bikwiye.

Ati “Ubayobozi bagize uburangare mu gukemura ikibazo cy’abaturage abenshi bibagiraho ingaruka.

Francis Kaboneka ariko yanavuze ko hari ubwo usanga n’abaturage bamwe na bamwe batanyurwa n’imyanzuro bahawe n’abayobozi cyangwa n’inkiko bagashaka kuzamura ikibazo kugera no kuri Perezida wa Republika.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko intego nyamukuru muri uku kwezi kw’imiyoborere ari ukugenzura aho abayobozi mu nzego z’ibanze bageze bashyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu kwezi kw’imiyoborere guheruka.

Ibikorwa by’ukwezi kw’imiyoborere, igihembwe cya mbere mu mwaka wa 2014 – 2015 kizaba gifite insanyamatsiko igira iti “Imiyoborere ibereye abaturage ; Umusingi w’iterambere rirambye”.

Ibikorwa by’ukwezi kw’imiyoborere byatangijwe mu 2011bigamije gushyira imbaraga mu miyoborere myiza no guha uruhare umuturage mu miyoborere igamije iterambere.

Dr Alvera Mukabaramba umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'ibikorwa remezo
Dr Alvera Mukabaramba umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu
Mme Fatuma Ndangiza umuyobozi mukuru wungirije w'ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere avuga ku ntego z'uku kwezi
Mme Fatuma Ndangiza umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere avuga ku ntego z’uku kwezi

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Minister yitubeshya nine wafatiwe ibihano NGO Abe uwa mbere tubimenye???uwo in umugani aca ku manywa bagahanywe hanyuma luwiza akaba akicaye muri gasabo? Ikibazo se umwana yabajije these ntitwumvaga? Nonese habura Ike? Kereka Niba ariwe agiye guheraho noneho tukamenya ok bitangiye sinon iyo ndirimbo yararambiranye name uri uriya mwana kweli????

  • Uwo alvera ntakizi se? Kiki atabikemura? Ahagomba gukoreshwa ingufu ntizikora ahubwo ugasanga biraahooooo gusa byarinze kujya kwa perezida gikomero se minaloc ntiyarikizi? Ndayisaba se ntiyakiryamyeho ngo mwenewabo!!!! Ninde se utabizi!!!!yesu in umugabo akaba na se wi imfubyi nimutabikemura ukuri kuzaboneka tuuuuu

  • Kuki burigihe mu Rwanda bahora bashyira ibihano imbere?Twibajije icyo kibazo twahita tubona igisubizo.

  • Ikibazo nugutwara abantu bushumba.Umuntu vuka Butare abwiye ibintu abavuka Butare bazabyumva kurushaho.Uzabwira abanyagikongoro bazabyumva babwiwe numunyagikongoro ntabwo aribyiza ariko niko abanyarwanda tumeze.Abayobozi baragowe kugirango bakore ibyo basabwa ababayobora bagomba kubashyira kungoyi….niba bibagora se babigenze gute?Ntimukayobore abanyarwanda nkuyobora indogobe.benshi bagerageje mbere ariko wapi umunyarwanda akora ibimurimo iyabikora kubera agahato reka da..

  • Abobayobozi abaturage babibonamo?

  • nta mpamvu yo kuzategereza HE kugirango ibibazo by’abaturage bibashe gukemuka abyobozi bashyizweho nabaturage ninayo mpamvu bakwiye kubakorera minister ashyireho ingamba zikomeye maze abayobozi badacyemura ibibazo bafatirwe ingamba

  • ibi kaboneka yavuze byo ni ukuri kuko iyo umuyobozi adakorera abaturage icyo bamutoreye usanga ntacyo baba bamaze, gukurwaho byaba byiza hagiyeho abandi

    • Ntakuri njye mbonamo, ngo barahanwa ngo ariko ntibishyirwa kumugaragaro why? Uko ni ukwimakaza umuco wo kudahana twarwanije kuva keraaaaaaaaa, ahubwo bakwiye kubahana bikabera abandi urugero rwiza kukwita abo bashyinzwe kureberera, naho iyo uvuze gutyo ni byabindi HE yavugaga ngo umuyobozi byananiye akimurirwa ahandi ibyo wapi ntabikeneye, abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kuyobora ni benshi ikindi bakora neza nabo barahari so bakwiye kubakuraho abo kuko baratudindiriza igihugu.

  • Nkurunziza ati:
    Ubukene bw‘akarande si isezerano, Umurage w´ubugwari ntugira igitabo, Uwaba muzima yakamirwa n´amaboko , Agatarama mu bandi bagahuza imihigo. 2. Duture dutunge neza dutere imbere, Dutekereza imishinga yaremye igihugu Dukire ibigwagwa rwose tube inzira muze, Kuko kijyambere igomba gutsinda ikinegu. 3. Rimwe umugani urakwira ugatonde ibihe Ngo ni ibyabo bya kera niko bahoze, Ubukene bw‘ akarande bukabona ingobyi, Nyamara ibyo kijyambere igamije kubita

  • Minister ibyo uvuze niba ari ukuri banza uhane umugore wawe Mutamba kuko adasubiza ibibazo byabaturage. Ni akumiro pe

  • Twese dushyire hamwe imbaraga zacu dufatanye!!! Tuzarwubaka dukurikize inama tugirwa ntakidashoboka, ibyi,biganiro,bikomeze mu gihugu umuti uzaboneka

Comments are closed.

en_USEnglish