Digiqole ad

Musanze: ILPD yatangije amasomo y’umwuga w’ubucamanza mu Majyaruguru

Ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and development, LPD) ryatangije amasomo ku bacamanza, abunganira abandi mu mategeko n’abashinjacyaha biganjemo abo mu Ntara y’Amajyaruguru mu rwego rwo kubaha ubumenyi buhagije mu mwuga wabo mu gihe cy’amezi 15. Abazarangiza aya masomo bazahabwa icyangombwa (diploma) kibemerera gukora umwuga w’ubucamanza mu Rwanda n’ahandi ku isi.

Aimable Havugiyaremye umuyobozi w'agateganyo wa ILPD avuga ko gukorana na INES biri mu rwego rwo kwegera ababakeneye
Aimable Havugiyaremye umuyobozi w’agateganyo wa ILPD avuga ko gukorana na INES biri mu rwego rwo kwegera ababakeneye

 

Aya mahugurwa yari asanzwe atangirwa ku cyicaro cy’ishuri ILPD, i Nyanza no mu mujyi wa Kigali, ubu akaba yageze no mu Ntara y’Amajyaruguru aho azatangirwa muri INES-Ruhengeri mu rwego rwo kwegera abatuye mu ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba bakoraga ingendo ndende.

Aimable Havugiyaremye umuyobozi w’agateganyo wa ILPD asobanura ko aya mahugurwa agamije kunoza imikorere y’abacamanza, abunganira abandi mu mategeko n’abashinzacyaha.

Yagize ati: “Aya mahugurwa agamije guha abayakora ubumenyi ku buryo akazi kabo gakorwa. Amasomo atangwa atandukanye n’ayo muri kaminuza kuko yo yibanda ku gushyira mu bikorwa umwuga. Nyuma yo kwiga muri kaminuza baba bakeneye kumenya uko ibintu bikorwa.”

Yongeraho ko nubwo aya mahugurwa yishyurwa, ari n’itegeko kuyahabwa kuko ntawemerewe gukora umwuga w’ubucamanza, haba kunganira abandi mu mategeko, kuba umushinjacyaha cyangwa kuba umucamanza adafite impamyabumenyi y’ubunyamwuga itangwa na ILPD cyangwa ikindi kigo cyifitiye ububasha.

Padiri Hagenimana Fabien, umuyobozi wa INES-Ruhengeri avuga ko ubu bufatanye hagati y’ishuri ayoboye na ILPD bushimangira gahunda yo guteza imbere ubunyamwuga, akongeraho ko abanyeshuri babo bazabyungukiramo kuko amasomo ya kaminuza ahanini aba ari ibiri mu bitabo gusa.

Yagize ati: “Twemera ko ibyo abantu biga bitaba bihagije ngo babe abanyamwuga ba nyabo, baba bakenewe no kwerekwa mu buryo bufatika uko ibintu bikorwa iki akaba ari cyo kibazo gahunda ya ILPD igiye gukemura.”

Abatangiye kwiga muri iyi gahunda na bo bavuga ko bari bazi neza ko aya masomo bayakeneye, ariko bakavuga ko bari bafite ikibazo cy’uko yari atarabegerezwa bagashima ubufatanye bwa ILPD na INES butumye babona ubumenyi hafi.

Ndahayo Berchimas usanzwe yunganira abandi mu mategeko yagize ati: “Nifuje gukora aya mahugurwa mbere, ariko ncibwa intege n’ingendo ndende byari kunsabaga njya i Kigali cyangwa i Nyanza. Ubu ngiye kwiga neza kandi ndabona azamfasha kunoza akazi kanjye.”

Uretse kandi Abanyarwanda, aya mahugurwa anitabirwa n’abanyamahanga barimo Abagande, Abarundi Abatanzaniya, Abanyakenya, Abanyasomaliya n’abandi.

Biteganyijwe ko uyu mwaka uzasiga abacamanza, abunganira abandi mu mategeko n’abashinjacyaha hafi ya bose bamaze gukora aya mahugurwa.

Aya masomo azajya atangwa ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu mu byiciro bibiri, aho icyambere kizamara amezi 12 kizaba kigizwe n’amasomo naho icya kabiri cy’amezi atatu kikazaba ari icyo kwimenyereza umwuga (stage).

Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ese muzana abandi baciye imanza ? Cyangwa ni ugusoma gusa?

    • Biga se ibiki ko abacamanza ari indimanganya gusa. Ntabunyamwuga bagira, bakora icyo bita bon sens cga uwamuhaye akaba ariwe aha ukuri. Wagirango biga ubugome nkabandi bagome bose bo babufite muri kamere yabo. URda weee, nzabambarirwa, Ntibizashira ko Insina ngufi ntautayicaho urukoma.

Comments are closed.

en_USEnglish