Ubuhamya bwa Nyirabega wajyanywe gucuruzwa i Dubai agarukira Nairobi
Consolee Nyirabega umwangavu wo mu murenge wa Gakoma mu karere ka Gisagara afite ubuhamya ku icuruzwa ry’abana bakiri bato cyane cyane ab’abakobwa. Avuga ko yajyanywe muri Kenya yizezwa gukomeza kwiga, agakoreshwa imirimo yo mu rugo ndetse apangirwa kujyanwa i Dubai ariko akaza kurokoka. Abamureraga (Sekuru na Nyirakuru) umwana wabo mu gihe kirenga umwaka yarajyanywe aho batazi. Kubura kw’abana bangana na we ni ikibazo kivugwa muri aka karere.
Uyu mukobwa w’imyaka ubu 20, ubwo yari arangije amashuri abanza mu 2008 avuga ko yatsinze ikizamini cya Leta cyo kwinjira mu mashuri yisumbuye akoherezwa mu ishuri rya Ecole Secondaire de Gakoma. Gusa kubera ubushobozi buke mu muryango abura uko ajya ku ishuri.
Ati “Nyuma nagurishije itungo bari (ababyeyi) barampaye njya kwiga kudoda, mu 2013 haza umwalimu wanyigishaga anca intege ambwira ko ntacyo ndimo nkora anyizeza ko azanjyana aho mbona ishuri ku buntu. Numvaga umwalimu wanyigishije atangirira nabi.”
Nyirabega avuga ko yahererekanyijwe mu baziranye n’uwo mwalimu maze agahabwa umugore wagombaga kumujyana kwiga muri Kenya, ashakirwa ibyangombwa agenda abwiye abamurera ko hari abagiraneza bamuboneye ishuri. Hari mu kwezi kwa 03/2013.
Umugore w’umunyakenya wamujyanye ngo atuye ahitwa Kawangware mu nkengero z’umujyi wa Nairobi, aha yahamaze umwaka akoreshwa imirimo yo mu rugo, ategekwa kudasohoka, yabaza ibyo kwiga uwo mugore akamubwira ko akiri muto azamujyana mu ishuri vuba.
Ati “Namaze uwo mwaka nkora mba aho ntasohoka, nari ntangiye kumva ururimi bavugaga (Igiswahili) nza kumva uwo mugore wanzanye aganira ko bagiye kuncisha Dar es Salaam bakanjyana i Dubai gukorerayo. Nahise mvuza induru abaturanyi barahurura, mvuga ko ndi Umunyarwanda bahamagaza ambasade y’u Rwanda iramfasha ngaruka iwacu.”
Nyirabega ubu aba iwabo, avuga ko ari gushaka uko akomeza kwiga kudoda aho kujya kuba mu bucakara yibazaga ko ajyanywemo. Agira inama abana b’abakobwa bagenzi be kudashidukira ibyo umuntu abizeza ashaka kubajyana kabone n’iyo yaba ari mwene wabo.
Abana bakora mu ngo, nabwo ni ubucuruzi mu bundi
Mu Ntara y’Amajyepfo, imibare yasohotse muri Raporo yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko mu mwaka wa 2014 abanyeshuri 13,8 % mu mashuri abanza n’ayisumbuye bataye ishuri.
Bamwe muri aba bana ababyeyi babo bababurira irengero, nyuma bakaza kubabwira ko babaye abakozi bo mu ngo mu mijyi ya Kigali, Musanze, Rubavu…Nyamara aba bana ngo harimo abenshi baba batarageza ku myaka 18.
Umubyeyi witwa Anastasie Nyirandegeya wo mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara yabwiye Umuseke ko mu mwaka ushize yabuze umwana we (ni na we wenyine yabyaye).
Nyirandegeya ati “Umwana wanjye w’umukobwa abaturanyi bambwiye ko yajyanywe n’imodoka ya Toyota, yari mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. N’ubu intimba iracyanshengura kuko sindamenya amakuru ye.”
Janvier Rwamakuba na we wo muri uyu murenge avuga ko umwana we ngo yagiye gushaka akazi aho ataramenya, avuga ko yagiye agiye ku ishuri. Akemeza ko hari abantu baza aha mu cyaro gushaka abana ngo babajyane mu kazi.
Jean Claude Ntiyamira wo mu kagari ka Kabumbwe muri Mamba ku Gisagara we avuga amazina y’umugabo witwa Yahya wo mu karere ka Nyanza i Ntyazo ngo utwara abana b’abakobwa akabajyana i Kampala kubashakira akazi mu buryo bwo kubagurisha.
Ati “Ni we watwaye mubyara wanjye ariko namubajije aho ari ambwira ko atahazi.”
Si uyu utungwa agatoki gusa kuko hari abandi bavugwaho ko bakora nk’aba ‘commissionaires’ bajyana abana gukoreshwa mu ngo mu mijyi imwe n’imwe mu Rwanda, kabone nubwo aba bana bamwe baba bataragera ku myaka y’ubukure.
Gutwara abana cyane cyane b’abangavu biga babeshywa ko bagiye gushakirwa akazi bivugwa kandi no mu mirenge ya Kansi, Musha, Gikonko, Muganza na Kigembe yo muri ako karere ka Gisagara mu Ntara y’ Amagepfo.
Ikibazo kirahari ariko ntigikabije – Ubuyobozi
Donatille Uwingabiye, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Umuseke ati “Ntabwo twahakana ko icyo kibazo gihari, ariko nanone ntabwo twavuga ko ari ikibazo kiri guca ibintu hano.”
Uyu muyobozi avuga ko atazi iby’uriya mwana wo mu murenge wa Mamba wari warajyanywe muri Kenya, gusa ko igisa n’icyo ubuyobozi buherutse gukurikirana ari umusore uherutse gufatirwa i Nyaruteja mu murenge wa Nyanza (mu majyepfo y’Akarere ka Gisagara mu murenge uhana imbibi n’u Burundi), uyu ngo yari agiye kujyana abana b’abakobwa babiri mu buryo bwo kubacuruza.
Ku bana bata amashuri avuga ko bihari ariko biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo amakimbirane mu miryango, ababyeyi ubwabo bavana abana mu ishuri bakabakoresha imirimo, n’abana bategekwa kutiga ku munsi w’isoko ngo bajyane ibicuruzwa.
Naho ku bana bata amashuri bakajyanwa gukoreshwa imirimo mu buryo butazwi, Uwingabiye avuga ko bakibonamo icyaha cya ‘Human Trafficking’ kandi inzego z’ubuyobozi zagihagurukiye.
Avuga ko mu itangira ry’amashuri riherutse bumvikanye n’abayobozi b’amashuri yose ko buri wa gatanu bazajya bafata umwanya wo kwigisha abana ibijyanye no gukunda igihugu no gukunda kwiga n’akamaro kabyo. Muri uyu mwanya ngo abana babwirwa ingaruka mbi zo guta ishuri, ibibi byo gushukishwa imirimo bakajyanwa gukoreshwa uburetwa no gukoreshwa ubucakara bushingiye ku gitsina n’ibindi…
Uwingabiye avuga kandi ko nk’abayobozi baherutse mu ishuri ryisumbuye i Save mu karere ka Gisagara gutanga ibiganiro nk’ibi ku banyeshuri bibashishikariza gukunda ishuri, binabigisha ibibi by’icuruzwa ry’abantu rivugwa muri iki gihe kandi abo banyeshuri bakaba ari bo riba rigambiriye.
Faustin NSENGIYUMVA
UM– USEKE.RW
14 Comments
ariko se ibi bintu bajyana abana bimaze gutera intambwe mu rwanda iteye ubwoba police nidufasha abo bantu bamenyekane.
Ibi byose biterwa nimibereho mibi bagasanga ntacyo baramira ninko kwiyahura.Imana nitabare uRwanda.
Ntibizanakemuka mu gihe abayobozi bumva ko wri ikibazo kidakabije!!niyo yaba ari umwe wabuze bagakwiye kumva ko ari ikibazo gikabije.bakishyira mu mwanya w umubyeyi ubura umwana yibwira ko agiye kwiga akagenda agiye ntibamenye aho kubariza.ahubwo miss batoye nubwo bitari mu mishinga ye nabigire priority avuganire abo bana muri iyo gisagara
Bafatire ibyemezo abo bayobozi bumva ko kubura abantu bidakabije!
ahubwo uwo muyobozi yagakwiye gufungwa, kumva ko bidakabije umuntu n’ itungo ry’ ihene cg ry’ inka .
Ntawe bajyana kugahato,niba mujyenda bikabananira ntimukabyite ko bakugurishije,kuko ujyenda ntiwavugije induru ngo ubure ugutabara.
Hari abajyayo bakagakora ako murugo kandi bagatunga imiryango yabo neza.
ariko nzabandora we ibyo uvuga urumva bifite ireme wazagiye utekereza nk’ umuntu ufite ubunyarwanda,ibyo uvuze birandenze ahubwo uriya muyobozi uvuga kuriya niyegure areke amatakira ngoyi ,…
Yakobo muvandimwe, reka gutwama Nzabandora kuko aravuga ukuri. Ijyanwa ry’abana mu buyaya no mububoyi bakiri bato bikabaviramo kugurishwa, ntibyakurwaho no kwihanagiriza. Kugurishwa kw’abana ni resultat ifite cause. Cause ni UBUKENE N’IMIBEREHO MIBI. Umwana ushonje ashobora gukorwaho icyo abashaka bamwifuzaho cyose. Il est sujet à des manipulations diverses. Uyu se iyo ajya kuba yarabonye uburyo akajya kwiga nk’abandi yari kumererwa kuriya ugire ngo? Ashwi.
maze gusoma iyi nkuru saho i Mamba gusa no mu tundi turere twurwanda biri kuvugwa, hano i Rubavu birakaze barajyanwa ubutitsa,
Mwaramutse.
Niba iyi nkuru ari ukuri, mwanyoherereza umwirondoro we wuzuye. Afite telephone yaba ihagije.
Murakoze.
Tuvugishije ukuri, bi byose biterwa n’ubukene. Abo bana b’abakobwa baba bakeka ko aho babajyanye bazabaho neza kurusha ubukene bw’iwabo barimo. Umuti ni uko mu mirenge yose y’u Rwanda abayobozi bayo bajya bakora urutonde rw’abakene baharangwa, maze bagategura gahunda ihamye yagerageza kubakura muri ubwo bukene. Byaba ngombwa, imiryango ikennye cyane ikajya ibona ubufasha bwa buri kwezi.
Kuki umurenge uyu mwana w’umukobwa atuyemo utamufashije ngo ashobore gukomeza amashuri ye yisumbuye dore ko yari yatsinze ikizamini gisoza amashuri abanza akabura amafaranga yo kuriha ishuri ryisumbuye Leta yari yamushyizemo.
Rwose abayobozi mu mirenge bari bakwiye kugira uruhare mu gukurikirana ibibazo by’abaturage mu mirenge yabo. Ntakuntu byumvikana ko umuyobozi w’umurenge yaba ahembwa 500.000 Frw buri kwezi akaba anafite imodoka Leta yamuhaye ariko ntagirire urukundo abaturage ayoboye. Ubwo se aba yibwira ko ibyo byose Leta yamuhaye (umushahara mwiza, Imodoka) ari ibyo kumara iki??.
Ikibazo tunafite hano mu gihugu, ni uko usanga ahenshi abo bayobozi b’imirenge ari insoresore cyangwa abantu batarabyara ngo bagire umuryango w’abana bakuze babone uko kurera abana murugo bivuna. Iyaba Leta ishyira muri iyo myanya y’ubuyobozi bw’umurenge abantu bakuze bafite ubunararibonye kandi bafite n’abana bakuru mu muryango wabo, bazi n’ubuzima icyo aricyo, ubanza ahari ibyo byatuma abo bayobozi b’imirenge bita ku bibazo by’abaturage mu mirenge yabo kurusha uko bimeze ubu.
Rwose usanga bamwe mu bayobozi b’imirenge basa n’aho bikorera akazi ko mu biro gusa, ibyo gusura abaturage babo ngo bamenye neza ibibzo bafite ntabyo bakora kandi Leta yarabahaye imodoka. Abenshi ubona nta n’impuhwe bagirira abaturage bayoboye. Umuturage wishwe n’inzara, umuturage wabuze amafaranga y’ishuri y’umwana, umuturage wabuze amafaranga ya mutuelle, umuturage utagira akarima ko guhinga, abo bose barirwariza, usanga nta gahunda ihari mu murenge yabafasha kuva muri ibyo bibazo.
Nimubona rero abana b’abakobwa (cyangwa abahungu) bahunga iwabo mu cyaro bakaza mu mijyi bashaka akazi muzamenye ko ikibazo nyamukuru ari ubukene bubibatera, uretse ko hari n’abagira irari ry’ibintu bakumva ko mu mujyi ariho hari ubuzima bwiza kandi bworoshye kandi nyamara kuhaba naho bitoroshye.
ko bajyana igitsinagore gusa ariko? biratangaje! nibo ubukene burya kurusha igitsinagabo. ibyo ni ibyabo.
nukuri muri abahanga kuko iyi mkuru iratwubatse.
Ubu rero uyu muyobozi ngo aravuze, biteye isoni n’ agahinda kabisa,nkaba H.E yabakuraho bakavuga ubusa nkibi twe biratubabaza, uyu nuwo umunyamakuru yabonye nukuvuga ngo abo atabonye nibo benshi, murakoze nshimira umuseke uburyo utugezaho amakuru yizewe kandi afitiwe gihamya. murakoze.
Comments are closed.