Digiqole ad

Abagororwa bagiye kwigishwa amasomo y’ubumenyingiro

Ni mu masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 11 Werurwe hagati y’ibigo bya Workforce Development Authority (WDA) n’Urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa, ajyanye no guha amasomo y’ubumenyingiro abafungiye muri gereza z’u Rwanda babyifuza.

Gen. Paul Rwarakabije (hagati) umuyobozi w'urwego rushinzwe amagereza hamwe na Jerome Gasana umuyobozi wa WDA mu muhango wo gusinya ku masezerano y'ubu bufatanye bwo kwigisha abagororwa
Gen. Paul Rwarakabije (hagati) umuyobozi w’urwego rushinzwe amagereza hamwe na Jerome Gasana umuyobozi wa WDA mu muhango wo gusinya ku masezerano y’ubu bufatanye bwo kwigisha abagororwa

Gen Paul Rwarakabije yatangaje ko iki ari igikorwa gikomeye cyane ku buzima bw’umugororwa yaba afunze cyangwa arekuwe kuko ubu bumenyi buzabafasha mu buzima bwabo mu gihe barangije ibihano byabo.

Aya masomo ku ikubitiro azatangwa muri gereza ya Huye, hakurikireho iya Rwamagana bakomereze mu ya Musanze.

Amasomo y’ubumenyingiro azigishwa abagororwa azabafasha mu gihe bazaba basohotse ndetse no mu gihe bagifunze kuko hari imirimo imwe n’imwe bakora ituma za gereza bafungiyemo zibasha kwihaza kubera inyungu zinjije.

Jerome Gasana umuyobozi wa WDA, ikigo gishinzwe guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro avuga ko aya masomo atazagera igihe ahagarara ahubwo azakomeza gutangwa igihe cyose bizagaragazwa ko agikenewe muri gereza.

Gen Rwarakabije avuga ko amasomo y'ubumenyingiro azafasha cyane abagororwa bazaba barangije igifungo cyabo bagiye mu buzima busanzwe
Gen Rwarakabije avuga ko amasomo y’ubumenyingiro azafasha cyane abagororwa bazaba barangije igifungo cyabo bagiye mu buzima busanzwe

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ni byiza cyane ko aba bagororwa bigishwa kwirwanaho mu gihe baba bari muri gereza ndetse no mu gihe baba basohotse bagafatanya n’abandi kubaka igihugu

  • Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa twishimiye icyo gikorwa mwatangije na DWA wenda Gen Paul Rwarakabije mwazasoza imirimo yanyu imfungwa n’abagororwa zikazagira icyo zibibukiraho mugihe muzaba mujyiye mukiruhuko cy’izabukuru RCS Oyeeeeeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish