Ngoma: Urubyiruko rwa AERG na GAERG rwitangiye gufasha abamugariye ku rugamba
Binyuze muri gahunda ya AERG-GAERG WEEK yo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye ndetse n’abamugariye ku rugamba, kuri uyu wa gatatu urubyiruko rwa AERG INATEK na GAERG bubakiye imiryango ibiri y’abamugariye ku rugamba.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma muri iki gikorwa bwatangaje ko iyi ari gahunda nziza izanafasha Leta kugera ku ntego yayo yo kugabanya umubare munini w’abatishoboye.
Iki gikorwa by’umwihariko mu karere ka Ngoma cyatangiriye mu murenge wa Kibungo dore ko ari naho cyatangirijwemo ku rwego rw’igihugu.
Aba basore n’inkumi bafatanyije n’ingabo z’igihugu (RDF) zikorere mu karere ka Ngoma bubakiye aba bamugariye ku rugamba uturima tw’igikoni, bubaka urugo, ndetse bakora n’ibindi bikorwa bitandukanye muri iyi miryango ibiri.
Ku bwitange bwabo, banabahaye ibiribwa bigizwe n’isukari, umuceri n’ibindi. Iki gikorwa bakoze n’ubufasha byabariwe agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi Magana tandatu y’u Rwanda (Frw 600 000).
Urubyiruko ruvuga ko iki gikorwa bagikoze mu rwego rwo kwerekana ko bazirikana abatumye barokoka Jenoside.
Musirikare Odeth yiga muri INATEK mu mwaka wa gatatu, yagize ati “Ni igikorwa ku bwanjye numva ko hari ahantu kinkora ku mutima nk’abantu batumye mba uwo ndiwe ubu. Nta mpamvu yo kubatererana kuko batanze ubuzima bwabo ku bwacu.”
Aba bahawe ubufasha nubwo umwe muribo adashobora kuvuga neza kubera ubumuga dore ko we agendera no mukagare, mugenzi we wacitse akaboko akaba atagira n’amaso, yasabiye umugisha uru rubyiruko.
Rugema Leandre mu mvugo ituje yagize ati “Mwa bana mwe, Imana izabahe umugisha kuba mutuzirikana, kandi muzakomeze mukunde igihugu cyanyu.”
Umuyobozi wa AERG INATEK Niyitugize David yavuze ko batangiriye mu murenge wa Kibungo, ariko bakaba bafite intego ko iyi gahunda izarangira bageze n’ahandi hose kubo bafite mu nshingano zabo bose.
Uwari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma Rutagengwa Bosco yashimiye uru rubyiruko ku gitekerezo cyiza bagize, avuga ko iyi gahunda izafasha n’akarere by’umwihariko kwihutisha gahunda zabo ngo kuko hari imwe mu mirimo bazaba barafashije akarere.
Iyi gahunda yo gufasha abacitse ku icumu batishoboye ndetse n’abari ingabo bamugariye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside cyatangijwe ku wa 07 Werurwe cyikaba cyizasozwa ku wa 06 Mata muri uyu mwaka wa 2015.
Ku rwego rw’igihugu cyatangirijwe mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma gusa iyi gahunda ikaba iri gukorwa mu gihugu hose muri rusange.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
3 Comments
iki gikikorwa nindashyikirwa AERG tubarinyuma mubikorwa byiza byubaka ikizere cyejo hahaza higihugu cyacu turabashimiye mukomeze mube urumuri mukarere kacu ka NGOMA
AERG GAERG barasobanutse nibyiza kuzirikana abagize uruhare ngo mube abo muri uyumunsi nigikorwa kiza mukomereze aho.
Ohhhhhh turabashyigikiye nibakomereze aho muri INATEK barasobanutse nizindi AERG nizikore ibikorwa nkabiriya AERG INATEK yakoze arko ntimwibagirwe gusukura inzibutso no kuzirikana abakecuru barokotse genocide yabakorewe uyumunsi nimwe bakeneye ibindi H.E KAGAME Paul yarabikoze mukomeze mugere ikirenge mu cy’umusaza
Comments are closed.