Digiqole ad

Muhanga: Rayon Sport yatsinzwe na Gicumbi 2-1

 Muhanga: Rayon Sport yatsinzwe na Gicumbi 2-1

Ikipe ya Rayon Sports

Mu mukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Gicumbi FC 2-1 kuri Sitade y’i Muhanga kuri uyu wa kane tariki 19 Werurwe 2015.

Ikipe ya Rayon Sports
Ikipe ya Rayon Sports

Ikipe ya Gicumbi FC yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku gitego cyatsinzwe n’umukinnyi Hakorimana Amad, ariko hashize umwanya Romami Frank ukinira Rayon Sports yaje kucyishyura, igice cya mbere cy’umukino kirangira ari 1-1.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Gicumbi yashakaga intsinzi yaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Jean Pierre Maombi, umukino urangira gutyo.

Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa munani ku rutonde rw’agateganyo, mu gihe APR FC na As Kigali bahatanira umwanya wa mbere.

Umukino w’uyu munsi usa n’utunguranye nk’uko ejo ku wa gatatu byagenze ubwo i Rusizi APR FC yahatsindirwaga na Espoir FC gusa Rayon Sports ni yo yari yakiriye umukino.

NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Izize urugambo rwinshi rutagira ibikorwa!

  • Cg APR yayigambaniye! Hahahahahaa! Mbega reyo. Baratwibye FC!

  • Mbega Umunyamakuru weeee!nonese ko washyizego ifoto yikipe imwe yakinnye yonyine.hanyuna byo amagambo ava kubafana bareyon niyo abatera umwaku.mugira amagambo mabimabi ariko.haruwambwiye ngo kwisi yose yanga Apr.ngo naho yasanga ikina na shitani(iramutse ufite ikipe)ngo yafana shitani.unyumvire nawe nkayo magambo.

    • si we wenyine nenjye ni uko nafana shitani…ikibyimbye kimeneke

      • yewe yewe murabo gufana shitani koko?cyakora nge sindikumwe namwe!nubwo naba ntafana ikipe sinayigereranya mashitani!wapi.shitani nishitani wangu.naho ibibyimbye bimeneka nibimenekera murimwe!murumva uwo muvumo muba mwikururiraho?shitani ????numuntu ngi nuko umwanga???????

  • Umva sha kaka, ubwo se wowe ko uvuze ngo izize urugambo kandi nawe numva urufite, ese APR yo yazize iki?

    Mu mupira w’amaguru habamo ibintu bitatu,(Gutsinda, Gutsindwa no Kunganya) iyo utabizi ntago uba uzi ibyo ukurikirana cyagwa ureba,

    -Abatsinzwe mwihangane, muzatsinda ibutaha, uyu munsi ninjye wishimye, ejo ni wowe, ejo bundi n’uwundi utari njyewe nawe, Murakoze.

  • nzayihwa inyuma abayobozi batwehere tuyifashe

  • Ese ya manota yo ntibarayavana ngo mumpe urutonde ra!?

  • Bayakuye ho 3

    Rayon birasa ingamba ntakuka nibwo yava mu bibazo ibamo bidashira.

  • Turimo turiga….ba bantu bajya bavuga ngo “il faut reculer pour mieux sauter”…amaza yacu mazayabarirwa. Si uyu mwaka ariko. Ngo na mukeba ariko yinyuzemo i Rusizi (ngo yararwanye na we hahahaa). Ahubwo abo duhuje muze twifanire AS Kigali yambure igikona igikombe

  • Rayon ntishobora kuzagira impinduka muri resultats ku buryo burambye (atari uku wumva ngo uyu munsi yatunguranye iratsinda) ari uko habaye izindi mpinduka mu miyoborere. Ku bwanjye, niyemeje kuzajya nicirwa n’agahinda mu rugo ntarinze kujya gushyigikira aya mabi! Uyu ni umwaka Rayon ishobora guseba kurusha ikindi gihe: Bayobozi, mwadukijije igisuzuguriro?! Bakinnyi, mukoze mushyiremo akabaraga kanyu mudasubira inyuma!

  • Reka komite ya Rayon ikomeze kwigira ntibindeba wagira ngo ibiri kuba ntacyo biyibwiye. Nawe se aho mwavugiye hari icyo bitanga? Birarushaho kujya irudubi.
    Nibura bakagombye gutangira gutegura icy’amahoro hakiri kare naho ubundi Rayon ntigisohotse umwaka utaha izasigara ku rugo

  • Yemwe ba rayon mwe burihe mbasaba kugira umutima wa gisiporotifu ariko mbona ari ukugusorera mu mucaca kabisa,ese ko mutsindwa na Apr igatsindwa ko murwana na Apr ikarwana ubwo ntibikwiye kubemeza ko ibyo mwirirwa mwikorera APR,FERWAFA,MINISPOC nibindi ngo nibyo barabiba,barabanga etc mubona atari ukwanga gushakira ibibazo aho biri koko,nyamara muzajya muhugira mugushinja abandi kandi namwe mwigenzuye mwasanga mushobora kuba mutari bamiseke igororotse mubibazo by’Equipe yanyu,gusa navuga ngo ni mwihangane mbifuriza kuzasezerera Zamalek.

  • SHA NI DANGER KABISA,UYU MWAKA DUKUREYO AMASO AHUBWO DUTEGURE CHAMPIONAT Y’UMWAKA UTAHA NAHUBUNDI NGEWE IBI KUTUBAHO NARABYAKIRIYE GUSA KOMITE NDABONA BABISHOBOYE BAKWEGURA ABANDI BAKAGERAGEZA KUKO KUBYAZA ABAFANA UMUSARURO NO GUHA IKIPE UMURONGO UHAMYE BYARABIHISHE.MWESE BAFANA BAGIKUNDIRO MUREKE DUSHYIRE HAMWE DUKUNDE KDI DUSHYIGIKIRE IKIPE YACU NTAGIKUBA CYACITSE IBI BITUBAHO BIRASANZWE NA DOTIMUNDI YO MU BUDAGE YAGEZE KU MWANYA WANYUMA KANDI YARAGEZE FINAL YA EUFA CHAMPIONS LEAGUE NDETSE ITARAVAGA KU MWANYA WA 2 MU BUDAGE INATWARA IGIKOMBE CY’IGIHUGU MU BUDAGE,UBWO RERO MUKWIYE KUBA ABAFANA NYABAFANA BANAMBA KU IKIPE MUBIHE BIBI NO MU BYIZA HAPANA GUFA ARUKO IKIPE ITSINDA YATSINDWA MUGAHUNGA CYANGWA MUGAFANA ABAKEBA,HARABAHO RAYON N’ABANYARWANDA TWESE.

  • ibi birasaba ngo rayon sport yige gukinisha abana babanyarwanda,kandi igire abajyanama bashoboye badakurikiye inyungu bwize mais inyungu za equipe gusa.kdi abafana nabo bakwiye kuba frexible

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish