Digiqole ad

Urubyiruko 700 rw’u Rwanda ruba muri USA rurahurira i Dallas

 Urubyiruko 700 rw’u Rwanda ruba muri USA rurahurira i Dallas

Urubyiruko rw’u Rwanda ruba cyangwa rwiga muri USA rufite byinshi rwakora mu nzira igana ku iterambere ry’u Rwanda

Hari impamvu nyinshi zatuma urubyiruko rw’abanyarwanda ruba muri Leta zunze ubumwe za Amerika rujya hamwe rukungurana ibitekerezo ku mibereho n’iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda. Tariki 23 Gicurasi 2015 i Dallas muri Leta ya Texas hazataranira bwa mbere ihuriro ry’uru rubyiruko (Rwanda Youth Forum). 

Urubyiruko rw'u Rwanda ruba cyangwa rwiga muri USA rufite byinshi rwakora mu nzira igana ku iterambere ry'u Rwanda
Urubyiruko rw’u Rwanda ruba cyangwa rwiga muri USA rufite byinshi rwakora mu nzira igana ku iterambere ry’u Rwanda

Hifashishijwe imbuga nkiranyambaga, benshi mu rubyiruko batuye ahatandukanye muri USA bagaragaje ubushake bwo kuza kwitabira iri koraniro. Abagera kuri 700 biteganyijwe ko bazitabira iri huriro.

u Rwanda rufite ibibazo byinshi cyane byo gukemura, bishingiye cyane ku kuba ari igihugu kikiri mu nzura y’amajyambere cyahuye na Jenoside kandi kiri mu karere kadahamye mu bya politiki n’umutekano.

Ibibazo by’u Rwanda birareba cyane urubyiruko, rugize hafi 70% by’abatuye igihugu. Abari guhangana n’ibi bibazo ku rwego rwa mbere muri iki gihe benshi ni abari hejuru y’imyaka 50. Nta kabuza ko mu myaka micye cyane urubyiruko rw’ubu ari rwo rugiye guhabwa ikivi ngo rukomereze aho aba bakuru bageze ubwo baza kuba bananiwe vuba aha.

Amahuriro y’urubyiruko asanzwe aba mu Rwanda nka “Youth Connect” agamije ahanini kwereka urubyiruko ibibazo u Rwanda ruhanganye nabyo ndetse n’inzira u Rwanda ruri gucamo ngo bikemuke kugira ngo rutazatugnurwa n’inshingano.

Rwanda Youth Forum izaterana bwa mbere i Dallas muri Texas intego ya mbere ni uguhuza uru rubyiruko rutatanye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma yo guhura, kumenyana no kugira ibyo rwemeranywaho ruzarebera hamwe icyakorwa ngo ibintu birusheho kuba byiza iwabo, bizakomeze no mu yandi mahuriro azakurikira iri rya mbere.

Urubyiruko rw’abanyarwanda ruba muri Amerika rufite amahirwe menshi yo kubona ubumenyi burushijeho no kubona ibyiza biri ahandi n’u Rwanda rukwiye kugeraho. Rufite ariko inshingano ikomeye yo gukoresha ubumenyi n’ubunararibonye bwarwo mu gushakira ibyiza igihugu cyabo cy’u Rwanda.

Nubwo ari kure cyane, ikoranabuhanga ryihutishije uburyo bwo guhanahana amakuru, kubaka ubufatanye, kujya inama, gukorana ubushabitsi (business) n’ibindi bikorwa by’iterambere byagirira akamaro u Rwanda.

Rwanda Youth Forum izibutsa urubyiruko rw’u Rwanda ruba muri Amerika indangagaciro z’ubunyarwanda, gukora cyane, kwigira no gukomeza ubumwe  bw’abanyarwanda bose.

Buri munyarwanda ukibyiruka yifuza kubona no kuba mu Rwanda ruteye imbere, rwubakiye ku bumwe bw’abarutuye. Bizagerwaho n’urubyiruko…..

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Nibyiza Barumuna na Bashiki bacu mujye mwim,amatwi ibisahiranda babona bavuye mugihugu bagatangira gusebanya

  • Guma, guma guma rubyiruko rw’ u Rwanda. Nti mugasaze ni mwe duteze amaso kandi duhora twizeye ko ibyiza biri imbere.

    Icyerekezo kimwe tupangire ejo heza.

  • Byiza twe hano Danmark bibaho le 22 tuzahurira hamwe kugeza le 24. Tuzaganira kuri byinshi

  • mwiriwe ? mwatubwira se ko natwe dutuye mu rwanda twakwifuza kujya kwifatanya nabandi ..niki cyasabwa ngo tujyeyo …murakoze

  • Aha murabeshya: urubyiruko rw’u Rwanda ruba muli USA rwakoresheje congres yarwo ya mbere muli University of Dayton, Ohio guhera kuya 4 Nyakanga jugeza kuya 7 Nyakanga 2002. Icyo gihe abana bose b’u Rwanda bali bamaze kugera muli USA barateranye baturutse muli leta zose zigize USA, ndetse na Perezida wa University aza muli iyo congres, maze biga ibibazo byose bireba u Rwanda n’urubyiruko rw’u Rwanda, n’ibindi.. Abanyarwanda bakwiye gukangulirwa kubwirwa ukuli ku mateka yabo, kandi bakareka kwirengagiza. None se, ikibazo cy’u Rwanda kizarangira gute niba abantu bakomeje kubeshya no kubeshyana?

  • C’mon guys.. Ngo urubyiruko rwose rutuye USA! Njye nuye brooklyn New York ariko ibyiyi forum nubwambere byumvise. Smh

  • aya makuru ntagaciro afite.bizaba ariko abatumiwe babarirwa kumashyi.
    hari nabatumiwe kuruta ahubwo urwo rubyiruko(abikorera politique).

  • Abo nukucyatsa reka wiyumvire , urubyiruko ruba muli USA ,abo ni abacika cumu ababyeyi babo bajya mu gihugu aliko ntibahara nubonye ahageze agaruka avugishwa . mbona mwli mukwiye kuvuga urubyiruko rwo mu rwanda

  • @ emmanuel rugina we urabeshye urwo si urubyiruko rw’u Rwanda uvuze,kuko bibaye ari urw u Rwanda rwakwiga ibiruteza imbere n igihugu aho dayton uvuze,urwo ni rwarundi rw interahamwe rurogwa na ba se na ba nyina n imiryango yabo yasize ikoze akantu muri genocide yakorewe abatutsi 1994 ,bityo rero kimwe nzi bigisha abana babo ni urwangano n ipfobya ry iyi genocide,so ibyo ntuzapime ubitirira u Rwanda kuko abo tutari kumwe, twe turi mubyaduteza imbere apana ayo macakubiri yo kubwa habyara na bambonyumutwa mbere 1994.ahubwo abo bana banyu muroga iyo,ntacyindi bazacyura kitari imivumo yose y amaraso ari mu biganza by ababyeyi babo,kuko ndumva baremeye gufatanya umurunga w urwango n ubugome nabo aho kugirango babime amatwi.dayton ni munterahamwe ziteye ubwoba,iyo hagize uhajya afite ibitekerezo bizima bamumerera nabi cyane,bashobora no kumwirenza da,urahajya bakakureba bati murebe uburebure bwe,izuru rye, umubyimba muto muto afite mumenyeko atari uwacu,lol narumiwe,sinshobora kwibeshya mpakandagira kuko ntaba nizeye ko ndibugaruke imuhira,ahah nzaba ndeba ra,ntacyo ariko ntimwatubuza gutera imbere, burya ab imigambi mibi nkamwe n Uwiteka arabadutsindira.

  • Ariko natwe turi kumugabane wiburaye natwe mujye mutwibuka . Turifuza guhurananyakubahwa perezida wacu paul kagame. Nyabuneka mutubarize Rwanda Immigration amapasiporo yacu bafunze banze kudukorera ngo natwe duhure numukuru wigihugu.

  • Njyewe nsanga abazubwenge bagombye kwitandukanya na politiki kuko bishobora kubagiraho ingaruka, kereka niba ibyobarimo babizi.

Comments are closed.

en_USEnglish