Digiqole ad

Rwamagana barasaba ubufasha mu kurwanya imirire mibi mu bana

 Rwamagana barasaba ubufasha mu kurwanya imirire mibi mu bana

i Rwamagana abajyanama b’ubuzima basuzumye uko ubuzima bw’abana buhagaze bahereye ku ngabo yabo n’imyaka yabo

Ku rwergo rw’igihugu kuri uyu wa 14 Gicurasi 2015 mu murege wa Gahengeri i Rwamagana hatangirijwe ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi kubana bari hagati y’amezi 6 na 59. Umwaka ushize 32,7% by’abana bangana gutyo bari bafite ikibazo cyo kugwingira. Ubuyobozi bw’Akarere burasaba ubufasha mu kurandura iki kibazo.

i Rwamagana abajyanama b'ubuzima basuzumye uko ubuzima bw'abana buhagaze bahereye ku ngabo yabo n'imyaka yabo
i Rwamagana abajyanama b’ubuzima basuzumye uko ubuzima bw’abana buhagaze bahereye ku ngabo yabo n’imyaka yabo

Ubu bukangurambaga buri gukorwa ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima buzibanda cyane ku guha ubumenyi bw’ibanze ababyeyi mu guha abana babo indyo yuzuye kuko byagaragaye ko henshi iki kibazo kidaterwa no kubura ibyo kurya ahubwo kurya nabi ibihari.

Uyu munsi waranzwe no gupima abana ibiri n’indeshyo harebwa niba nta bibazo by’imirire mibi bafite.

Abdul Karim Uwizeyimana umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yavuze ko ikibazo cy’imirire mibi kitoroheye aka karere ari nayo mpamvu asaba ko bagira abafatanyabikorwa mu kurwanya iki kibazo.

Mu 2014 mu gihugu hose habarurwaga abana bafite ikibazo cyo kugwingira bangana na 38%,  i Rwamagana ho habarurwaga abana 32.7%, hakabarurwa 6.2% by’abana bafite ibiro bike ugereranyije n’imyaka yabo mu gihe mu gihugu hose habarurwaga 9%  na 3.5% by’abana bafite bwaki ibyibushya.

Dr. Solange Hakiba Itulinde umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima watangije ubu bukangurambaga yavuze ko imirire ikwiye idakwiye kuba iy’abana bato gusa ahubwo n’ababyeyi batwite kimwe n’abonsa kuko nabo ngo bibasirwa n’indwara y’imirire mibi.

Dr Hakiba yavuze ko ubu bukangurambaga buzamara iminsi 1000 mu gihugu hose  buzajya buba buri mwaka mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi cyari cyagaragaye ko kiri hejuru mu bana (38%) mu mwaka wa 2014.

Iki gikorwa ngo kizakorwa ahanini n’abajyanama b’ubuzima bagira inama ababyeyi ku mirire ikwiriye ku bana n’ababyeyi. Muri ibi byumweru bibiri ababyeyi bakaba bashishikarizwa gupimisha abana bitwaje amafishi y’ubuvuke bwabo kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze.

Mu bajyanama b'ubuzima (bambaye imyenda isa) harimo n'ababyeyi nabo bazanye abana babo gupimisha
Mu bajyanama b’ubuzima (bambaye imyenda isa) harimo n’ababyeyi nabo bazanye abana babo gupimisha
Basuzumye ubuzima bw'abana uko buhagaze
Basuzumye ubuzima bw’abana uko buhagaze
Basuzumye ibiro byabo bagereranye n'amezi bafite ngo barebe niba nta bibazo by'imikurire bafite
Basuzumye ibiro byabo bagereranye n’amezi bafite ngo barebe niba nta bibazo by’imikurire bafite
Dr Atulinde wari umushyitsi mukuru yasabye ababyeyi kwita cyane ku mirire bwite yabo n'iy'abana babo
Dr Atulinde wari umushyitsi mukuru yasabye ababyeyi kwita cyane ku mirire bwite yabo n’iy’abana babo
Umunsi wari witabiriwe n'abashyitsi batandukanye
Umunsi wari witabiriwe n’abashyitsi batandukanye

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish