Tags : Rwanda

Uganda: Mbabazi yahisemo kuzahangana na Museveni nk’Umukandida wigenga

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Uganda, ubu akaba afite icyizere cyo kuzatsinda Perezida Museveni akamusimbura ku butegetsi, Amama Mbabazi yatangaje ko noneho aziyamamaza nk’umukandida wigenga mu matora ateganyijwe muri Uganda. Mbabazi, kuri uyu wa gatanu mu rugo iwe Kololo, niho yatangarije iby’uyu mugambi we mushya. Yagize ati “Mu byumweru bitandatu bishize, ibyo mperuka gutangaza byari […]Irambuye

i Ngoma: Umucuruzi udafite ‘attestation médicale’ yafungiwe 

Bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Kibungo birimo utubari, resitora (restaurants), n’inzu zogosherwamo kuri uyu wa kane zafuzwe n’ubuyobozi bw’akarare ka Ngoma, abafungiwe baritotombera iki gikorwa bavuga ko batanazi icyatumye bafungirwa ibikorwa ariko ubuyobozi bw’akarere bwo bukavuga ko aba bacuruzi basabwa kujya kwa muganga gushaka icyemezo hagamijwe kurinda ikwirakwizwa ry’indwara. Ku nzugi z’inzu zifunzwe […]Irambuye

Bafatanywe imodoka yuzuye Urumogi ruvuye muri Tanzania

Police y’u Rwanda ishami rya Kirehe ryataye muri yombi abasore batatu bemera ko imifuka umunani y’Urumogi bafatanywe yuzuye imodoka ya Rav4 ari urwo bari bavanye muri Tanzania baruzanye ku isoko ryo mu Rwanda. Aba bagabo Police y’u Rwanda yaberekanye i Kigali kuri uyu wa kane nimugoroba kuri station yayo ku Kicukiro. Aba bafashwe kuwa kabiri […]Irambuye

Vujicic wavutse nta maguru n’amaboko afite aritegura umwana wa 2

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook umugabo Nick Vujicic wavutse atagira amaboko n’amaguru yagaragaje ko we n’Umufasha we bishimiye kuba bagiye kwibaruka ubuheta, kandi ashimira Imana ikibahaye ubuzima. Mu masaha atatu ashyize ubu butumwa kuri facebook bwari bumaze gusakazwa n’abandi bantu barenga ibihumbi 30 bagendaga babuhererekanya. Uyu mugabo kandi azwiho kuba yarazengurutse Isi agenda atanga […]Irambuye

Rwanda: Kwimura abaturage ntibikurikiza amategeko – icyegeranyo

*Leta iyo yimura abaturage ishobora kumara imyaka ine itarishyura ubutaka n’ibindi bikorwa, *Abagenagaciro barashinjwa kugabanya nkana agaciro kubera impamvu zirimo na ruswa, *Abaturage 80% bimurwa ntibaba bishimye, Mu bushakashatsi bwashizwe ahagaragara n’ikigo gishinzwe gutanga ubwunganizi mu mategeko kuri uyu wa 29 Nyakanga 2015 cyavuze ko amategeko agenga kwimura abaturage ku nyungu rusange adakurikizwa kuko Leta […]Irambuye

Nigeria: Perezida Buhari yagennye umuyobozi w’ingabo zizahashya Boko Haram

Maj Gen Iliya Abbah yagizwe umuyobozi w’umutwe w’ingabo ushinzwe kurwanya Boko Haram akaba yasimbuye kuri uwo mwanya Brig-Gen. T. Y. Buratai uherutse kugirwa umugaba mukuru w’ingabo za Nigeria na Perezida mushya Mohammad Buhari. Gen Iliya Abbah yari asanzwe ayobora ibikorwa bya gisirikare mu gace ka Delta du Niger. Uyu musirikare washyizweho asimbuye Buratai wari wagerageje, guhera mu kwezi […]Irambuye

Russia: Putin yashyizeho itegeko ryo ‘GUTWIKA’ ibicuruzwa bitemewe biva i

Ibicuruzwa biva i Burayi cyangwa muri America byashyizwe ku rutonde rw’ibitemewe kwinjira (embargo) mu gihugu cy’U Burusiya kubera intambara yo muri Ukraine, hagiyeho itegeko ryo kubitwika aho kubisubiza mu bihugu byavuyemo. Iri tegeko ryatangajwe ku wa gatatu tariki 29 Nyakanga, n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu Kremlin. Kuva mu gihe cy’umwaka ushize, U Burusiya bwashyizeho ibihano kuri bimwe […]Irambuye

Mu mwaka wa 2050 abatuye Isi bazaba ari miliyari 9,7

Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse ku wa gatatu tariki 29 Nyakanga iravuga ko umubare w’abatuye Isi uzaba ari miliyari 8,5 mu mwaka wa 2030, mu mwaka wa 2050 bazaba bamaze kuba miliyari 9,7 mu myaka 50 izakurikira, mu 20100 abatuye Isi bazaba ari miliyari 11,2. Mu mwaka wa 1990, hashize imyaka 25, Isi yari ituwe […]Irambuye

Rwanda: Imiryango iracyumva ko umukobwa akwiye ‘umunani’ muto

*Abashakanye bitemewe n’amategeko ngo ntibakwiye kwirengagizwa *Amategeko agendanye n’uburinganire ngo akwiye kuvugurwa agasobanuka *Icyakora ngo abagore banditse ku butaka bw’imiryango yabo bariyongereye Ishuri rikuru ryigisha amategeko ILPD riherereye mu karere ka Nyanza kuri uyu wa gatatu ryamuritse ubushakashatsi bwerekanye ko abagore n’abakobwa  muri rusange bataramenya uburenganzira bafite ku  butaka bituma havuka amakimbirane mu miryango ndetse […]Irambuye

Uyu mwaka ifaranga ry’u Rwanda rizata agaciro kuri 6%

*BNR yasobanuye impamvu idolari ryabuze *i$ ubu ngo ryihagazeho kuko ubukungu bwa Amerika bwasubiranye *Kuva mu kwa mbere kugeza ubu irinyarwanda ryataye agaciro kuri 3,6% *Kuva mu Ukuboza 2014 iri-Euro rimaze guta agaciro kuri 10,1% *Mu karere hari amafaranga yataye agaciro kugera kuri 20% Muri iyi minsi mu Rwanda haravugwa ibura ry’idolari ry’Amerika ndetse no […]Irambuye

en_USEnglish