Haruna na Migi bageze mu myitozo y’Amavubi yitegura Ghana
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima ukinira Young Africans muri Tanzania na Mugiraneza J.Baptiste ukinira AZAM FC nayo y’aho nabo bageze mu Rwanda aho bahise batangirana imyitozo n’abandi bari kwitegura umukino wa gicuti wa Ethiopia n’uwo guhatanira kujya muri CAN2017 wa Ghana.
Aba basore b’ingenzi cyane mu bakina hagati mu ikipe y’u Rwanda batangiye imyotozo kuri uyu wa kabiri. Bagaragaza urwego rwo hejuru mu myitozo bahereyeho.
Mugiraneza bita Migi avuga ko mu ikipe ameze neza kandi aje kwifatanya na bagenzi be kugira ngo bazatange umusaruro ndetse banahesha ishema u Rwanda.
Amavubi azakina na Ethiopia bya gicuti yitegura gukina na Ghana mu mukino uzaba muri week end ya mbere y’ukwezi gutaha kwa Nzeri 2015 i Kigali.
U Rwanda ruri mu itsinda H na Ghana, Mozambique na Iles Maurices.
Kugeza ubu muri iri tsinda aya makipe amaze gukina umukino umwe umwe, Ghana niyo iriyoboye nyuma yo gutsinda inyagiye Iles Maurices igakurikirwa n’u Rwanda narwo rwatsinze ku mukino wa mbere Mozambique.
Amavubi aheruka muri CAN ya 2004 ubwo kandi yari mu itsinda rimwe na Ghana ari nayo yavanyeho intsinzi yayihesheje ticket yerekeza icyo gihe muri Tunisia.
UM– USEKE.RW
8 Comments
IBYO MWIKORA BYOSE MUZATSINDWA KANDI BYINCI
Wagiye ugira team spirit ariko, cank niba bikunaniye ugafunga uwo munwa wawe urakeka abanyarwanda twese dushima ko amavubi atsindwa gusa uribeshya umwana wangwa niwo ukura, Amavubi turayakunda niyo yatsindwa kajana tuzayakunda kuko nayacu nkabeneguihugu
Fils ntabwo uri patriote. Twese turabizi ko Ghana ikomeye ariko tukeneye guha moral equipe yacu.. va muribyo rero. Amavubi oyeeee
GHANA ITINYA AMAVUBI KUVA KERA YAMYE AYIKOZA ISONI NUBU BAFITE UBWOBA
ARIKO NANONE GHANA IRAKAZI
SINZIKO MUZAYIVA IMBERE
Bazayatsinda se ntibazayarahira Babou-G.
Dushyigikiye amavubi,Twamaganye ihundurwa ry’itegeko nshinga.
Rushenguziminega Quentin we azahagera ryei, Salomon Emery Baby Kagere bo barazira iki dufite amatalent ari kashe hirya hino
Njye ndabona ikipe yacu AMAVUBI azatsinda igitego kimwwe ku busa bwa GANA
Comments are closed.