Digiqole ad

CNLG yifuza ko urukiko rwa ICTR rwisubiza imanza rwahaye Ubufaransa

 CNLG yifuza ko urukiko rwa ICTR rwisubiza imanza rwahaye Ubufaransa

Nyuma y’uko ubutabera bw’Ubufaransa bufashe umwanzuro wo kudakomeza gukurikirana mu nkiko Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside irifuza ko imanza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha rwari rwahaye Ubufaransa ruzisubirana kuko nta cyizere ko zizaburanishwa.

Dr Bizimana

Kuwa kane w’iki cyumweru, ubuyobozi bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania (ICTR) bwaje mu Rwanda gusezera kuko mu mpera z’umwezi gutaha kw’Ukuboza 2015, ruzafunga imiryango.

Mu kiganiro cyihariye na Dr.Jean Damascene Bizimana, Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yatangarije UM– USEKE ko nubwo ICTR igiye gusoza imirimo yumva hari byinshi isize idakemuye, birimo no kurangiza imanza z’abakekwaho ibyaha bya Jenoside bataratabwa muri yombi, n’abataraburanishwa.

Dr Bizimana yavuze ko avuga ko ubu hari ikibazo gikomeye cy’Amadosiye urwo rukiko rwashyikirije Ubufaransa, ndetse ngo umunsi bahuye mu biganiro hari byinshi bazasaba ko ICTR isiga ikemuye.

Ati “Tuzabasaba ko Dosiye ruriya rukiko rwashyikirije igihugu cy’Ubufaransa, hari Dosiye ya Padiri Wenceslas Munyeshyaka,hari Dosiye ya Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro, izo Dosiye urukiko rwazivanyeho ruziha Ubufaransa; none ubu byaragaragaye mu minsi ishize ko Ubufaransa bwamaze gutangaza ko butagishaka gukurikirana Padiri Munyeshyaka mu nkiko, ndetse ko bubihagaritse.

Tuzasaba rero ko urukiko rusubirana izo Dosiye kuko ninarwo rwari rwazikoze, rukora iperereza, rwerekana ko Padiri Munyeshyaka afite uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi; Ntabwo byumvikana ukuntu Ubufaransa bwareka kumukurikirana, hanyuma ngo urukiko narwo rubyihorere.”

Ubuyobozi bwa ICTR bwo buvuga ko kugeza ubu butazi impamvu ubutabera bwigenga bw’Ubufaransa bwagendeyeho buhagarika gukurikirana Padiri Munyeshyaka, kuko ngo butigeze bubamenyesha ibyavuye mu bugenzacyaha bwabo bikoreye.

CNLG ntiyishimiye ko ICTR igiye gufunga hari abakekwaho Jenoside abatarafatwa

Mu kiganiro twagiranye kandi yanagarutse ku bantu urukiko rwa ICTR rusize bataratabwa muri yombi, ati “Turasaba ko bashyira imbaraga mu gufata abari kuri Lisite y’abashakishwa batari bafatwa kandi bamwe na bamwe bavuga ko bazi aho baherereye.

CNLG ntiyakwishimira kubona urukiko rwashyizweho n’umuryango w’abibumbye rugafunga rudafashe bamwe mu bari ku isongo y’abateguye Jenoside.”

Aha Dr.Bizimana yagarutse ku muntu nka Felicien Kabuga, avuga ko Dosiye ye yararangiye urukiko rurayifite, ndetse n’ikirego ngo cyaratanzwe cyerekana ko Kabuga yakoresheje imitungo yari afite mu kugura ibikoresho byifashishijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’imbunda, imihoro n’ibindi bikoresho Interahamwe zifashishije, ndetse ngo yanatungaga Interahamwe mu gihe ziri mu myitozo no kuzitwara aho zigiye kwica.

Yagize ati “Gusa turishimira nanone ko hari urwego Umuryango w’Abibumbye washyizeho ruzasigarana imirimo isizwe na ICTR,…mu mategeko niko byanditse ko mu nshingano rufite harimo gukomeza gukurikirana Kabuga, Augustin Bizimana wahoze ari Minisitiri w’ingabo, na Maj.Protais Mpiranya wahoze ayobora abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.

Ikibazo wenda kizaba ko urwo rwego rudafite ubushobozi nk’ubwo urukiko rwari rufite, cyane cyane nko kugira abagenzacyaha bagenda hirya no hino ku Isi bashaka aho abo bantu baherereye,…kuba ubwo bushobozi bwaraganyutse tubona n’ubwo urwo rwego rubifite mu nshingano, kuzabigeraho ni ikintu cyagora.”

Dr Bizimana uyobora CNLG ariko ngo yizeye ko Polisi mpuzamahanga,Polisi z’ibihugu, n’ibihugu muri rusange bikomeje gufatanya abo bantu bashobora kuzagera aho bagashyikirizwa ubutabera.

Ibiro bya ICTR bizafunga mu mpera z'ukwezi gutaha.
Ibiro bya ICTR bizafunga mu mpera z’ukwezi gutaha.

 

CNLG ibona itere imikorere ya ICTR

Dr Bizimana Jean Damascene uyobora CNLR avuga ko ICTR yakoze byinshi byiza, n’ubwo ngo hari n’ibindi byinshi ishobora kugayirwa.

Mubyo ashima, harimo kuba ICTR yarabashije gufata abantu bagera kuri 90, bari mu bateguye Jenoside bakanashishikariza abaturage kwica Abatutsi.

Ati “Iyo rutajyaho abo bantu bahoze ari Abasirikare, Abaminisitre, Abacuruzi bakomeye, abayobozi b’amashyaka,…baba bakidegembya bakitwa abere, ndetse wenda ubu baba banakorera imiryango mpuzamahanga ahantu hatandukanye, aha nabaha urugero nka Augustin Ngirabatware wabaye Minisitiri w’igenamigambi yari consultant w’umuryango w’Abanyaburayi OCDE.”

Mu bindi byiza ICTR ngo yakoze, hariko kuba yarashoboye gufata ibyemezo bikomeye birimo nko kwemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha cyateguwe na Guverinoma, ikagishyira mu bikorwa yifashishije inzego zayo zose.

Dr.Bizimana ati “Tariki 16 Ukuboza 2006, urukiko rwemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame mpuzamahanga ridashobora kongera kugibwaho impaka, ibyo bica intege abahana n’abayipfobya.”

Uyu muyobozi wa CNLG ariko avuga ko hari na byinshi ICTR yanengwaho nko kuba rwari rufite amafaranga menshi cyane, n’abakozi bagera kuri 800, ariko “umusaruro rwagezeho ugereranyije n’amafaranga rwapfushije ubusa, ugasanga umusaruro ni mucye cyane.”

Dr.Bizimana kandi akavuga ko urukiko rwa ICTR rwagagayemo imikorere mibi, nko gukoresha abantu bakoze Jenoside.

Ati “Hari n’abo rwagiye rufata rukabakatira kandi bari abakozi barwo, nka Nshamihigo wari wari wungirije umushinjacyaha wa Cyangugu, yanakatiwe igifungo cya burundu, uwo yari umukozi w’urukiko, icyo ni ikibazo gikomeye, kuko mu mikorere y’Anketi/ubugenzacyaha zimwe zashoboraga kugenda nabi kubera abo bantu.”

Ikindi, kandi yagarutseho ni Imanza z’abantu ngo bakoze Jenoside bagiye bagirwa abera, cyangwa bakagabanyirizwa ibihano kubera kubera icyo yita imikorere mibi y’urukiko.

CNLG kandi ivuga ko itazahwema gusaba ko inyandiko urukiko rufite zishyikirizwe u Rwanda nk’umutungo kamere warwo.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Niba barazihaye abafaransa ngobaburanye abantu bari kubutaka bwabo kuko batizera u Rwanda ubwo uyu mugabo arikwikirigita agaseka

  • ibibi birarutanwa, nubwo na ICTR atari shyashya ariko ihawe urubanza rwa Munyeshyaka cg s izindi ubufaransa bwaretse byibura ntihabura na rumwe bakurikirana. Ibyi CNLG ivuga ni ukuri

  • Uyu mugabo akazi karamunaniye Abacikacumu hirya no hino barimu kaga akora iki usibye kuza kwifotoza gusa? Asura bangahe, azuko babaho?

Comments are closed.

en_USEnglish