Digiqole ad

Rubavu: Abujuje imyaka yo gutora barasabwa kuzitabira amatora y’inzego z’ibanze

 Rubavu: Abujuje imyaka yo gutora barasabwa kuzitabira amatora y’inzego z’ibanze

Mu karere ka Rubavu

Abaturage bagomba gutora abayobozi bazabagirira akamaro, abagore bagomba kwitabira kwiyamamariza imyanya mu nzego z’Ibanze, kwikosoza kuri lisiti y’itora byatangiye ejo tariki 12-30/2/2016, Komisiyo y’amatora irasaba abayobozi b’inzego z’ibanze ko bashishikariza abaturage kwikosoza, ikanasaba abujuje imyaka yo gutora kuzitabira amatora.

Mazimpaka Emmanuel, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko byakabaye byiza buri nama izajya ikorwa, havugiwemo ibijyanye n’amatora igihe abaturage barangije imirimo yabo, abaturage bakazageza igihe cyo gutora bazi ibyo bazakora.

Gen Murokore Eric yasabye komisiyo y’amatora gushishikariza abaturage kujya bitabira igikorwa cyo kubarura amajwi kuko bitanga umucyo bakamenya uko batoye n’uko igikorwa cyagenze kuko ngo kenshi usanga bazinduka baza gutora, ariko ntibagaruke ngo barebe uko amajwi yabaruwe ahubwo ukahasanga indorerezi n’abakozi ba komisiyo gusa.

Esperance Mukamana, Komiseri wa komisiyo y’Amatora yavuze ko bafitanye imikoranire n’inzego z’abagore, iz’urubyiruko n’iz’abafite ubumuga, bakazakomeza gushishikariza buri rwego kwitabira amatora akazagenda neza.

Mukamana yibukije ko Abanyarwanda bose bujuje imyaka 18 n’uzaba ayujuje mu mwaka wa 2016 aribo bemerewe kwiyandikisha kuri lisiti y’itora. Utemerewe kwiyandikisha kuri iyo lisiti, ni abambuwe ububasha n’inkiko, uwakatiwe burundu n’abandi bafite imiziro itandukanye.

Yasabye Abanyarwanda kugaragaza umuntu wese ufite imiziro hakiri kare igikorwa cy’amatora kitaratangira.

Yasabye buri muyobozi wese mu nzego z’ibanze kugira igikorwa icyabo, bigisha abaturage ibijyanye n’amatora ndetse yibutsa abaturage kuzatora abayobozi bashoboye kandi bazabagirira akamaro, abasaba gushishoza cyane.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu turere twa Ngororero, Nyabihu na Rubavu yabaye kuri uyu wa gatanu mu akarere ka Rubavu .

Biteganyijwe ko abazatangira kwiyamamaza ku rwego rw’akarere ari 4-21/2/2016 mu gihe gutanga candidature ari tariki ya 4-15/1/2016 muri icyo gihe uturere tuzaba turi mu nzibacyuho kuko tuzaba tuyoborwa n’abanyamabanga nshingwabikrwa. Ibyavuye mu matora bizatangazwa tariki ya 8/3/2016.

MAISHA Patrick
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • umunyarwanda wese ufite imyaka isabwa mu matora ahawe rugari kwiyamamaza cg se gutora abazamugirira akamaro

  • Muraho?Ngirango ni n’igihe cyo kwisuzuma kw’abayobozi bari gucyura igihe bareba umusanzu batanze mu kubaka igihugu KO ufatika.Dukomeze dutsinde Imana isumbabyose ibidufashemo

Comments are closed.

en_USEnglish