Digiqole ad

Birambabaza cyane kubona umunyarwanda udaha ikizere ikipe y’igihugu cye – Haruna

 Birambabaza cyane kubona umunyarwanda udaha ikizere ikipe y’igihugu cye – Haruna

Niyonzima ngo ababazwa n’umunyarwanda ukunda igihugu cye udaha ikizere ikipe y’igihugu

Mbere y’umukino Amavubi akina na Libya kuri uyu wa gatanu mu guhatanira ticket y’igikombe cy’isi cya 2018 mu majonjora y’ibanze, kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima yatangaje ko bimubabaza cyane iyo abona hari umunyarwanda ukunda igihugu cye ariko udaha ikizere ikipe y’igihugu. Asaba abanyarwanda kugirira ikizere Amavubi kandi uyu munsi bakora ibishoboka byose bakavana intsinzi muri Tunisia.

Niyonzima ngo ababazwa n'umunyarwanda ukunda igihugu cye udaha ikizere ikipe y'igihugu
Niyonzima ngo ababazwa n’umunyarwanda ukunda igihugu cye udaha ikizere ikipe y’igihugu

Haruna Niyonzima yatangaje ko ikipe yose yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo ishimishe abanyarwanda kuko imaze iminsi itabashimisha.

Haruna ukina nk’uwabigize umwuga muri Tanzania avuga ko icyo asaba abanyarwanda ari ugukomeza kubasabira (ku Mana) ngo kuko bo ari abantu ibyo bakora byose babikora ariko ibintu byose Imana ariyo iba izi uko yabipanze.

Ati “Nibatugirire (abanyarwanda) ikizere kuko njye birambabaza cyane iyo numva umuntu w’umunyarwanda ukunda igihugu cye ariko atagirira ikipe y’igihugu cye cyangwa igihugu cye ikizere.  Ni ibintu bimbabaza cyane.

Haruna avuga ariko ko atabitindaho cyane kuko ngo abantu bafite imitima itandukanye, ngo we icyo yitayeho cyane ni akazi ke n’icyo akora ngo ateze igihugu cye imbere.

Haruna aAti “Turakoresha imbaraga, turakoresha ubushobozi bwacu n’ubwo umutoza yaduhaye kugira ngo tuve hano (Tunisia) dufite resultat nziza.”

Amavubi mu myitozo yo kuri uyu wa kane nimugoroba
Amavubi mu myitozo yo kuri uyu wa kane nimugoroba

Turakora byose dutsinde ibitego – Rushenguziminega

Quentin Rushenguziminega rutahizamu Amavubi afite mubo agenderaho yavuze ko gutsinda bisaba ibintu bitari byinshi, ko icya mbere kuri rutahizamu ari ukubyishyiramo kuko ngo ubushobozi bwo babufite.

Rushenguziminega ukina muri Rosanne Sports mu Busuwisi ati “Turakora byose dutsinde ibitego…kandi urebye nta kibazo kinini kiba gihari, niiiii…..amahirwe macye, kutareba neza, kwitera ikizere…… gutsinda urebye ni ukwiha ikizere, ndizera ko ibi tuza kuba tubifite ndetse no ku mukino wo kwishyura i Kigali.”

Nirisarike ati ‘kugarira nibyo by’ibanze’

Salomon Nirisarike nawe ukina nk’uwabigize umwuga mu Bubiligi mu ikipe ya Saint Trond yavuze ko akazi kabo nka ba myugarira baza kugerageza kugakora neza Libya ntibabonemo igitego.

Ati “Nka ba myugariro tugomba kurinda izamu ryacu nubwo twarangiza ari ubusa ku busa, icya mbere burya ni ukurinda izamu igitego kikaboneka nyuma kuko igitego burya no kumunota wa 90 cyaboneka. Ariko icya mbere ni ukurinda izamu kandi turaza kubikora.”

Nirisarike avuga ko Libya bayizi cyane, we ku giti cye ngo amaze gukina nayo inshuro zirenga ebyiri, avuga ko mu 2012 ngo bakinnye na Libya bya gicuti bakayitsinda 2 -0, ndetse no ku bw’umutoza Stephen Constantine bakayisezerera mu marushanwa nyafrica. Kuri we ngo Libya arayizi nta kibazo kandi na bagenzi be bamaze iminsi berekwa imikinire yayo kuri Video

Umukino w’Amavubi na Libya urabera i Sousse muri Tunisia aho Amavubi amaze icyumweru yitegura na Libya ihamaze ibyumweru bibiri. Uyu mukino uraba saa cyenda n’igice ku isaha y’i Kanyeganyege ya Katabagemu muri Nyagatare no mu Rwanda hose

Haruna yasabye abanyarwanda guha ikizere iyi kipe nayo igakora ibishoboka ngo bishime
Haruna yasabye abanyarwanda guha ikizere iyi kipe nayo igakora ibishoboka ngo bishime

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ikipe ni iyacu, uko imeze kose ni iyacu, ibyo Haruna avuga ni ukuri, nanjye birambabaza iyo mbona abantu baca intege Amavubi

  • Eseko Nibyaye Ikiboze Icyonsa, Kuki Niba Twumvako Amavubi Adashoboye Tutayaha Ikizere! Burya Iyowizeye Byose Birashoboka

  • ajye areka kuvuga ubusa ikipe se yaba itsinda ukabuzwa niki kuyishyigikira
    ahubwo ajye avuga ko football yaabananiye ngew ahubwo ibi byo gukora ubusa baturira imitsi iva mumisoro yacu ndabirambiwe .amavubi bazayakureho dusigarane ikipe y’amagare

Comments are closed.

en_USEnglish