Digiqole ad

Mu Rwanda abasaga ibihumbi 290 barwaye Diabete, abandi ntibazi ko bayifite

 Mu Rwanda abasaga ibihumbi 290 barwaye Diabete, abandi ntibazi ko bayifite

Ubu bukangurambaga bwo kurwanya Diabete buzakorwamo byinshi birimo no gupima abayifite

Kuri uyu wa kane urugaga rw’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda biga ubuforomo, ku bufatanye n’ishyirahamwe rw’abarwayi ba Diabete (Igisukari), batangije ubukangurambaga bw’iminsi ibiri bugamije kurwanya no kwirinda indwara ya Diabete.

Ubu bukangurambaga bwo kurwanya Diabete buzakorwamo byinshi birimo no gupima abayifite
Ubu bukangurambaga bwo kurwanya Diabete buzakorwamo byinshi birimo no gupima abayifite

Ubukangurambaga burakorerwa mu mashami atandatu ya Kaminuza y’u Rwanda, ababutangije bavuga ko buzafasha kugabanya umubare w’abantu bafatwa na Diabete batabizi.

Ibikorwa bijyana n’ubu bukangurambaga, birimo  gupima abantu bakareba ingano y’isukari bafite mu mubiri, umubyibuho, n’umuvuduko w’amaraso.

Banatanga inama ku muntu wese wipimishije bakamubwira ibyo agomba kurya n’ibyo yakora kugira ngo ubuzima bwe bukomeze kumere neza.

Ubukangurambaga ngo buzafasha abanyeshuri n’abandi Banyarwanda gusobanukirwa indwara ya Diyabete kugira ngo babashe kuyirinda kandi ngo n’abagaragaza ibimenyetso byayo bazamenyekana bifashe ko bakoherezwa kwa muganga.

Umubare w’abantu barwaye indwara ya Diyabete ngo uzagabanuka binyuze muri ibi bikorwa, dore ko ngo abayirwaye batabizi bangana na 17,5%.

Abantu 3000 nibura ngo bazapimwa mu rwego rwo kubasuzumamo iyi ndarwa ya Diabete, bikazakorerwa mu mashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda, CASS (Huye), CST (Nyarugenge Campus), CE (Remera), CAASVM (Busogo), CAASCVM (nyagatare) na IPRAC Kicukiro.

Diyabeti ni imwe mu ndwara zugarije Isi ariko ngo ishobora kwirindwa nubwo iri mu ndwara zitavurwa ngo zikire.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abarwayi ba Diyabeti mu Rwanda, Crispin Gishoma avuga ko iyi ndwara ari ikibazo kibangamiye isi,  bitewe n’uko ngo uko Isi itera imbere n’abantu barushaho kuvugurura imirire kandi ngo iyo mirire yitwa iya gisirimu akenshi niyo nkomoko ya Diabeti.

Akangurira abantu kujya bipimisha iyi ndwara kandi bagakurikiza amabwiriza ya muganga kugira ngo babashe kuyirinda.

Ubu bukangurambaga bubaye mu iminsi ibiri mbere y’uko Isi yose izizihiza umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka wahariwe kurwanya Diyabeti, ku wa gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo.

U Rwanda rufite abantu begera ku 299 100 barwaye Diabete, ariko impungenge ni uko uyu mubare ushobora kurenga kuko aba ari ababashije kwipimisha bagasanga bayirwaye.

Mu Rwanda hari benshi bafite indwara ya Diabete ariko batazi ko bayirwaye
Mu Rwanda hari benshi bafite indwara ya Diabete ariko batazi ko bayirwaye

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish