Abayobozi ba ICTR baje gusezera u Rwanda, bavuze ko Kabuga nafatwa bazagaruka
*Kabuga, Mpiranyi na Bizimana nibafatwa ICTR izagaruka ibaburanishe
*Abayobora ICTR bavuga ko babona barageze ku ntego yabo
*Ibyakozwe na Kambanda na iTV yo mu Bwongereza ngo ntibyabazwa ICTR
*ICTR irafunga imiryango mu Ukuboza ariko hari agace kayo gasigara
Mu gusezera ubuyobozi bw’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2015 abayobozi b’Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriyeho u Rwanda rukorera i Arusha(ICTR) babwiye abanyamakuru ko n’ubwo uru rukiko rugiye gufunga imiryango rugifite abantu batatu barimo Kabuga Felicien rwagombaga kuburanisha batabashije kuburanishwa bityo ko igihe cyose bazafatirwa Ubushinjacyaha bw’uru rukiko buzakora akazi kabwo ko gushinja.
Uru rukiko rumaze imyaka 21 ruburanisha bamwe mu banyarwanda bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruzasoza imirimo yarwo mu Ukuboza uyu mwaka ariko rutabashije gucira imanza bamwe mu bari ku isonga mu gutegura, kunoza, gutanga ibikoresho no gushishikariza abandi kurimbura Abatutsi.
Hon Vagn Prusse Joensen perezida w’uru rukiko; umwanditsi warwo Bongani Majola n’Umushinjacyaha mukuru Hon Hassan Boubacar Jallow biriwe mu Rwanda kuri uyu wa kane aho basuye urwibutso rwa Kigali banagirana ibiganiro na bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda barimo Minisriri w’Ubutabera Johnston Busingye.
Baganira n’itangazamakuru aba banyamategeko bavuze ko uru rukiko rwashyizweho n’Umuryango w’Abibumye rushimira abacitse ku icumu rya Jenoside bemeye kurufasha batanga ubuhamya ku baburanishijwe na rwo.
Aba bayobozi bavuze ko uru rukiko rugiye gufunga imiryango ruzasimburwa n’igice cy’uru rukiko kiswe ‘Mechanism for International Criminal Tribunal’ kizaba kigizwe n’abakozi 43 ba ICTR bazakomeza akazi k’uru rukiko.
Umwanditsi wa ICTR Bongani Majola yavuze ko iki gice kigomba gukora kuva muri Mutarama 2016 kugeza muri Gicurasi 2016 kizakomeza gushakisha abantu batatu bagombaga gutabwa muri yombi na aribo Felicien Kabuga, Protais Mpiranya na Augustin Bizimana wabayeho umugaba w’ingabo.
Bongani Majola yagize ati “ ku bijyanye n’aba basigaye, barimo Kabuga na bagenzi be babiri inshingano zo gukurikirana aba batatu zahawe Umushinjacyaha wa ICTR; ni we (yerekana Umushinjacyaha Boubacar) uri kubikurikirana, aba bakurikiranyweho ibyaha nibafatwa ni we uzaba uwa mbere mu kubashinja.”
Uretse Kabuga na bagenzi be babiri, umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko rwashyiriweho u Rwanda; Boubacar Jallow yavuze ko uru rukiko rwohereje u Rwanda amadosiye umunani, naho abiri akoherezwa ubufaransa yose uru rukiko rutari rwabashije kuburanisha.
Jallow yavuze yanavuze ko kugeza uyu munsi abagera ku icyenda bagombaga gufatwa n’uru rukiko bataraboneka mu gihe abo rwabashije gufata ari 93.
Leta y’u Rwanda n’imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside bakunze kunenga imikorere y’uru rukiko bavuga ko ibihano bihabwa abakatirwaga narwo bitabaga bijyanye n’ibyaha bakoze.
Atagize uwo atunga agatoki; Bongani Majola yavuze ku bavuga imikorere y’uru rukiko. Ati “ hari abavuga ko ntacyo uru rukiko rwakoze, abandi bakavuga ko rwakoze byinshi, ariko twe dukeka ko twageze ku ntego, duta muri yombi tunahana abayoboye ubwicanyi muri iki gihugu mu 1994 bamwe ubu bafungiye muri Mali; Benin; n’abandi bategereje koherezwa ahantu hatandukanye.”
Ibyakozwe na Kambanda ngo bizeye ko bitazasubira…
Muri Nyakanga ni bwo hasohotse inkuru kuri televiziyo y’Abongereza igaragaza Kambada (waburanishijwe akanakatirwa na ICTR) avuga ko yarenganye bigatuma Leta y’u Rwanda n’abacitse ku icumu bahaguruka bavuga ko umuntu nk’uyu wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu adakwiye guhabwa umwanya mu itangazamakuru iryo ariryo ryose ngo yisobanure.
Umwanditsi wa ICTR Bongani Majola avuga ko iki gikorwa kidakwiye kuryozwa urukiko rwakatiye uyu mugabo wahamijwe ibyaha bya jenoside.
Ati “ikibazo cya Kambanda ndabizi cyagarutsweho na benshi mu buryo bubi kuva ICTR yasoza imirimo yayo,… ndashaka ngo mbisobanure neza; gushyira mu bikorwa ibihano kuri ICTR byarangiranye no ku itariki 01 Nyakanga 2012, kuva icyo gihe ICTR nta ruhare ifite mu gushyira mu bikorwa ibihano bya Kambanda cyangwa abandi bakatiwe na ICTR ni ibya Mechanism (igice cya ICTR).”
Bongani avuga kandi ko ubwo ICTR yagiranaga amasezerano n’ibihugu bifungiwemo Kambanda ariko ko batigeze bateganya ibyo kuba hari uburenganzira yabuzwa nk’ubwo kuba yavugana n’itangazamukuru.
Uyu munyamategeko wemeza ko Kambanda yari abaye uwa mbere ukoze ibi; ndetse ko bazirikana ko byateye ibibazo ariko ko basabye uru rukiko ruzasimbura ICTR kugirana ibiganiro n’igihugu gifungiwe Kambanda bityo bakaba bizeye ko ikibazo nk’iki kitazasubira ukundi.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
2 Comments
yewe mu myaka 21 bariye amafaranga menshi atajyanye nibyo bakoze ariko ntacyo ibyiza bakoze turabishima tukagaya ibyo batakoze kandi bari bafite uburyo bwose
Dutegereje ICTR izaburanisha abakoze ibyaha by’intambara kuruhande rwa RPF.
Comments are closed.