Tags : Rwanda

Huye: Abahinzi bateze byinshi ku mihanda ibahuza n’amasoko bubakiwe

Hirya no hino mu Karere ka Huye hubatswe imihanda ihuze ibice bikorerwamo ubuhinzi by’imusozi n’ibishanga, abaturage bo mu bice binyuranye iyi mihanda ihuza abahinzi n’amasoko inyuramo ngo bizeye ko mu minsi iri imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ugiye kurushaho kugira agaciro, kandi n’ibiciro ku masoko bikaba byagabanyuka. Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi […]Irambuye

Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kwihitiramo – Depite wa UK ushinzwe

James Philip Duddridge umudepite mu Nteko y’Ubwongereza ushinzwe iby’ububanyi n’amahanga n’ibihugu biri mu muryango wa Commonwealth yibanda ku bya Africa, ari mu ruzinduko muri aka karere aje ku kibazo cy’u Burundi, yaraye abwiye abanyamakuru i Kigali ko ku bijyanye no guhindura Itegeko Nshinga mu Rwanda ndetse n’amatora ya Referendum Ubwongereza bubibona nk’uburenganzira bwo guhitamo kw’abatuye […]Irambuye

‘Societe Civile’ zirasaba gukurirwaho amananiza aherekeza inkunga zihabwa

*”Uguha amafaranga ntabwo ari we uguha ibitekerezo”; *Imiryango itari iya Leta ibabajwe n’umuturage uherutse kwicwa azira imiyoborere idahwitse; *Sosiyete sivile irasaba Leta gushyiraho amategeko atayibangamira mu mikorere; *Iyi miryango itegamiye kuri Leta itunga agatoki Leta gutuma itabona Ubushobozi. Kuri uyu wa 16 Ukuboza; Imiryango itari iya Leta yahuriye mu nama nyunguranabitekerezo n’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB) […]Irambuye

DRC: Gushimuta abantu byariyongereye mu gihe gito gishize – HRW

Ubushimusi bw’abantu burafata intera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, abantu 175 nibura barashimuswe muri uyu mwaka, nk’uko bikubiye mu cyegeranyo cyasohowe n’Umuryango Human Rights Watch (HRW). Imitwe yitwaje intwaro ikorera iyica rubozo, ikanakubita abo yashimuse, kandi isaba amafaranga ngo barekurwe. Nibura amadolari ya Amerika hagati ya 200 n 30,000, niyo yakwa nubwo hari bamwe mu […]Irambuye

Amavubi azakina bya gicuti na Leopards ya DRCongo mbere ya

Tariki ya 06 na 10 Mutarama  2016 u Rwanda ruzakina imikino ya gicuti na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Tunisia mu mikino ya gicuti igamije kwitegura irushanwa rya Afurika ry’abakinashampionat z’imbere mu bihugu byabo “CHAN” rizabera mu Rwanda hagati ya tariki 16 Mutarama na 07 Gasyantare 2016. Kuko u Rwanda rutakinnye imikino yo […]Irambuye

Passport imwe igiye kujya ifasha abatuye muri EAC gutembera Isi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba (EAC), Dr Richard Sezibera mu nama yabereye i Nairobi, yatangaje ko guhera mu mwaka utaha abatuye aka karere bazajya batembera mu bice bitandukanye by’Isi bakoresheje passport imwe mu rwego rwo kuborohereza ubucuruzi. Ibi yabivugiye mu nama ngaruka mwaka ihuza ba Minisitiri b’Ubucuruzi itegurwa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga mu bucuruzi, World Trade Organization […]Irambuye

Gitwe: Abadepite basabye abaturage gutora Itegeko Nshinga rishya 100%

Muri gahunda y’imitwe yombi igize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2015, abaturage bo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana basobanuriwe ibyahindutse mu Itegeko Nshinga rishya rya Repubulika y’u Rwanda, maze basabwa kuzariha umugisha baritora 100%. Kuri uyu wa kabiri Hon. Manirarora Anoncée na Hon. Mporanyi Theobald baherekejwe n’Ubuyobozi bw’Akarere […]Irambuye

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda nta mugabane wacurujwe

Raporo y’umunsi itangwa n’ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exchange (RSE)” iragaragaza ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ukuboza, 2015 nta mugabane n’umwe wacurujwe. Kuba nta mugabane wacurujwe ku isoko ry’u Rwanda rikishakisha birashoboka ndetse bimaze kuba akenshi, kubera ko Abanyarwanda benshi batarumva ko Isoko ry’Imari n’Imigabane ari isoko nk’andi, gusa […]Irambuye

Urukiko rwahanishije Capt. Kabuye gufungwa amezi 5, ruhita rutegeka ko

Kimihurura, Gasabo – Urukiko Rukuru kuri uyu wa kabiri ahagana saa cyenda rwahamije David Kabuye (wasezerewe mu ngabo ari ku ipeti rya Kapiteni) icyaha cyo gutukana mu ruhame ariko rumuhanaguraho icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda. Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’amezi atanu no gusonerwa igarama ry’urubanza kuko yaburanye afunze. Urukiko rwahise ariko rutegeka ko arekurwa […]Irambuye

en_USEnglish