Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kwihitiramo – Depite wa UK ushinzwe ibya Africa
James Philip Duddridge umudepite mu Nteko y’Ubwongereza ushinzwe iby’ububanyi n’amahanga n’ibihugu biri mu muryango wa Commonwealth yibanda ku bya Africa, ari mu ruzinduko muri aka karere aje ku kibazo cy’u Burundi, yaraye abwiye abanyamakuru i Kigali ko ku bijyanye no guhindura Itegeko Nshinga mu Rwanda ndetse n’amatora ya Referendum Ubwongereza bubibona nk’uburenganzira bwo guhitamo kw’abatuye igihugu, asaba ko abantu bategereza ibiva mu guhitamo kwabo muri Referendum.
Uyu mudepite yavuze ko Ubwongereza budafite gahunda yo kwinjira mu miyoborere y’igihugu cy’u Rwanda, kandi bubona ibiri gukorwa mu Rwanda bizagaragarira mu bushake bw’abaturage batora YEGO cyangwa OYA muri Referendum iteganyijwe kuri uyu wa kane (ku banyarwanda baba mu mahanga) no kuri uyu wa gatanu mu Rwanda.
Philip Duddridge yavuze ko umubano w’u Rwanda na UK wifashe neza, aha yari abajijwe uko uhagaze mu gihe haherutse ibibazo bishingiye kuri filimi yakozwe na BBC, ifungwa rya BBC-Gahuza mu Rwanda, ifatwa rya Gen Karenzi Karake i Londres ndetse no kuba iTV yo mu Bwongereza yarahaye ijambo umunyarwanda wahamwe n’icyaha cya Jenoside uri mu gihano muri gereza.
Uyu mudepite yavuze ko ibyo bibazo ari ibintu bisanzwe mu mibanire y’ibihugu, kandi ko nyuma yabyo ibihugu bikomeza bikabana, avuga ko niba hari igihugu kishimiye umubano mwiza gifitanye n’u Rwanda ari Ubwongereza, kandi ko Ubwongereza bubona u Rwanda nk’igihugu cy’intangarugero ku bindi mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho muri iki gihe.
James Duddridge ageze mu Rwanda avuye i Kampala kubonana na Perezida Museveni ngo baganire ku kibazo cy’U Burundi yahaweho imirimo y’ubuhuza, Museveni ariko ubu usa n’uhugiye mu kwiyamamariza kongera kuyobora Uganda.
Depite Duddridge yavuze ko ari bukomereze i Bujumbura kubonana n’abayobozi b’u Burundi akabasaba ko ibibazo biriyo byakemurwa mu mahoro kandi ubwoicanyi bugahagarara.
Avuga ariko ko Ubwongereza bubona Umuryango wa East Africa Community ari wo ufite ubushobozi n’uruhare rufatika mu kugira icyo ukora ku kibazo cy’u Burundi kigakemuka, ngo ari nayo mpamvu yaciye muri ibi bihugu bituranye n’u Burundi ngo aganire n’abayobozi babyo uko ikibazo cy’u Burundi cyakemuka.
By’umwihariko nk’u Rwanda avuga ko ikibazo cy’u Burundi kirerureba cyane kuko rwanakiriye ibihumbi byinshi by’impunzi z’Abarundi kubera ibibazo bya Politiki biriyo.
James Philip Duddridge ati “Ariko nib anta gikomeje gukorwa Ubwongereza bwo buzagira icyo bukora.”
Uyu mugabo avuga ko Ubwongereza buzafasha cyane mu bijyanye n’ibiganiro mpuzamahanga cyane cyane ibihugu byo mu karere ku kibazo cy’u Burundi, ko Ubwongereza bunatekereza ku gufata ibihano ku bayobozi bamwe b’u Burundi, ariko ko icyo bashyigikiye cyane ari ibiganiro.
UM– USEKE.RW
12 Comments
Nibe bawe rata,ureke indondogozi z’ abanyamerika.
Irega natwe turatekereza tukamenya ibi tunogeye.turatora YEGo
Ariko ubundi aba bazungu qu’est ce qui les dérange? Itegeko Nshinga….., manda….banyamakuru muzabambarize! Si bo bavuga ijambo “ingérence” dans nos affaires internes ? bibareba ho iki ibyo mu Rwanda? Harya ngo ni abaterankunga ? Ibaze gutwerera umuntu warangiza ukamutegeka icyo azakuzimanira !! nta butindi burenze ubwo!!! Yaba ” yego” yaba “oya” ni iby’abanyarwanda nta wundi utumiwe muri uko guhitamo! yaba gutora Paul Kagame ( igihe nikigera) yaba undi uzabishaka nibasaba amajwi abo banyamahanga bazayabime, Abanyarwanda bazi ikibabereye
Abazungu barabyemeza abandi Nakabihakana
nndabakunze cyane, ikindi kandi niba ari umutima w impuhwe nibajye iburundi bo birirwa bamarana. twe turarwana n iterambere. buretse urebe imishanana n amakostimu mugitondo. ubwo uwashyira igitugu k umuntu yanamutegeka ibyo aza yamabye???????
Genda BURUNDI wagorwa usigaye uriciro ryimigani . rahirako ubuhanuzi butari gusohora . nyuma y UBURUNDI nu URWANDA nkuko byahanuwe. Umunyabwenge yatangira kwita kwiherezorye.
Ariko gusaranganya ubutegetsi ntacyo bitwaye .
Ibi njyewe sibyemera kuko UK ubwayo yamaganye ihindurwa ry’itegekonshinga mbere ya USA, ikindi nta na rimwe UK na USA bajya bagira umurongo muri politiki utandukanye.Ibi rero nta gaciro umuntu yabiha.
yego rata urumuntu wumugabo
yabasubije ibyo mushaka ko abasubiza nyine, niba yabonaga se ko asubije ukundi tutamufasha kugarura amahoro mu Burundi kdi aricyo cyamuzinduye?
Yasubiza uko dushaka yasubiza uko tudashaka tugomba gukomeza inzira yo kwihitiramo. Iyo igihugu kimeze neza nitwe banyarwanda tuhungukira ngirango mumaze kubibona, kandi iyo cyifashe nabi nitwe na none tuhapfira bao banyaburayi n’abandi nkabo bidamarariye, babireba nkabareba ruhago nabyo murabizi byatubayeho. Ni mureke rero twihagarareho, twihitiremo, twiyubakire igihugu. Guhindura constitution n’ibisanzwe rwose kuko biri mu nyungu z’abanyarwanda!
Byibuze wowe ucanye ku maso rata!!!!1 Iyaba n’abandi bumvaga nakwe bakareka kwivanga mu bitabareba.
ntitwita kuri abo bashenzi babazungu kuko nibo baduteje ibibazo byose, siwe ugomba kuduhitiramo icyo gukora, usanga bamwe bavuga ngo naveho abandi ngo nagumeho izo nizo nzira bacamo badushiramo urwango basanga muri ibigoryi bakagera kucyo bashaka.ntibagomba kutubwiriza rero icyo gukora. kandi wa muvandimwe rero ngo ni(sentare) twe ibya USA nu bwongereza ntibitureba ntanagato kbs so umuntu wu mugabo niwe wihitiramo ibimukwiriye bya mugirira akamaro,then let’s work together kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba nibindi bibi bisa nabyo plz.
Comments are closed.