Digiqole ad

DRC: Gushimuta abantu byariyongereye mu gihe gito gishize – HRW

 DRC: Gushimuta abantu byariyongereye mu gihe gito gishize – HRW

Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa bukunze kwibasirwa n’imitwe y’inyeshyamba iteza umutekano muke

Ubushimusi bw’abantu burafata intera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, abantu 175 nibura barashimuswe muri uyu mwaka, nk’uko bikubiye mu cyegeranyo cyasohowe n’Umuryango Human Rights Watch (HRW).

Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa bukunze kwibasirwa n'imitwe y'inyeshyamba iteza umutekano muke
Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa bukunze kwibasirwa n’imitwe y’inyeshyamba iteza umutekano muke

Imitwe yitwaje intwaro ikorera iyica rubozo, ikanakubita abo yashimuse, kandi isaba amafaranga ngo barekurwe.

Nibura amadolari ya Amerika hagati ya 200 n 30,000, niyo yakwa nubwo hari bamwe mu bafitanye isano n’abashimuswe babafasha kurekurwa, cyangwa abakoresha babo bagatanga amafaranga make ku yasabwe nk’uko uyu muryango ubivuga.

Abantu 20 mu bashimuswe ni abaturage b’AbanyeCongo abandi ni abakozi b’imiryango mpuzamahanga.

Abantu batatu mu bashimuswe barishwe mu gihe undi yarashwe arapfa mu gikorwa cyo kugerageza kumushimuta. Umwe mu bantu bashimuswe yaburiwe irengero.

Uyu muryango mu itangazo wagize uti “Kwiyongera k’ubushimusi biteye inkeke, ni imbogamizi ikomeye ku batuye mu Burasirazuba bwa Congo. Ubuyobozi bwa Congo Kinshasa bukwiye gushyiraho umutwe wa polisi wihariye ugomba gutabara abashimuswe, ugaperereza kandi ugahana ababigiramo uruhare.”

Ku itariki 2 Nzeri, abantu bitwaje intwaro bashimuse umukobwa w’imyaka 27 wigaga i Goma, ajyanwa mu ishyamba aho yasanze abandi bashimuswe nk’uko Human Right Watch ibivuga.

Abashimuta abantu, barabakubita, bakabakorera iyicarubozo harimo no gushyishya icyuma bakakibakoza ku mubiri.

HRW yasubiye mu magambo y’umunyeshuri washimuswe wagize ati “Ubwo twasabaga ngo baduhe ibyo kurya, bafashe umugabo bamuca ijosi, baramwica.”

Uyu munyeshuri yari yarashimuswe igihe kingana n’iminsi icyenda, aza kurekurwa iwabo batanze amafaranga.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish