‘Societe Civile’ zirasaba gukurirwaho amananiza aherekeza inkunga zihabwa
*”Uguha amafaranga ntabwo ari we uguha ibitekerezo”;
*Imiryango itari iya Leta ibabajwe n’umuturage uherutse kwicwa azira imiyoborere idahwitse;
*Sosiyete sivile irasaba Leta gushyiraho amategeko atayibangamira mu mikorere;
*Iyi miryango itegamiye kuri Leta itunga agatoki Leta gutuma itabona Ubushobozi.
Kuri uyu wa 16 Ukuboza; Imiryango itari iya Leta yahuriye mu nama nyunguranabitekerezo n’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB) n’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda; Munyamariza Eduard uyobora ihuriro rya Societe Civile yavuze ko Leta ikwiye kuyivuganira kugira ngo amananiza ayishyirwaho mbere yo guhabwa inkunga akurweho. Yavuze ko iyi miryango ibabajwe n’umuturage wo mu karere ka Gatsibo uherutse kwicwa n’ubuyobozi bw’Umudugudu bumuziza kudatunga Mutuele de Sante.
Iyi nama igamije kongerera imbaraga imiryango itari iya Leta (Civil Society) kugira ngo ikomeze kugira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bishingiye ku nzira ya Demokarasi.
Umuyobozi w’ihuriro ry’iyi miryango; Munyamariza Eduard avuga ko iyi miryango ikomeje guhura n’imbogamizi zishingiye ku bushobozi, by’umwihariko amananiza ayishyirwaho kugira ngo ibone inkunga zituruka hanze.
Munyamariza atunga agatoki Leta y’u Rwanda kwiyorohereza mu kubona inkunga, ariko ikibagirwa imiryango itari iya Leta.
Yagize ati “…burya iyo abaterankunga baje, bakaza badushyiraho amananiza yose bashaka kandi turi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ya masezerano ya Paris,…Leta ni yo yakagombye gushyiramo imbaraga, ikadufasha ko conditionalite (ibisabwa) bigabanuka; kuko kuri Leta zaragabanutse ariko kuri ‘Civil Society’ ziracyahari kandi nyinshi cyane.”
Munyamariza avuga kandi ko Leta y’u Rwanda ishyira amananiza kuri iyi miryango mu kuba yabona ubushobozi yikuyemo ubwayo (civil societies).
Ati “…iyo ujya gupiganira amasoko muri Leta cyangwa ujya gukora ibindi bikorwa usanga hakiri imyumvire itarafunguka ituma abantu bakora ibyo bikorwa byadufasha kubona ubwo bushobozi.”
Umuyobozi w’ihuriro rya ‘Societe Civile’ avuga ko ku nyungu z’Abanyarwanda; imiryango itari iya Leta na Leta y’u Rwanda bireshya bityo ko ntawe ukwiye kuzitira undi mu mikorere.
Imiyoborere idahwitse iherutse gutwara ubuzima bw’umuturage iramaganwa
Muri uku kwezi k’Ukuboza; mu kagari ka Nyarubungo mu Murenge wa Ngarama ho mu karere ka Gatsibo humvikanye umuturage uri mu kigero cy’imyaka 40 wishwe n’abayobozi bo ku rwego rw’umudugudu bamuziza kudatunga ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé).
Mu nshingano z’imiryango itari iya Leta harimo kuvugira abaturage bari mu karengane; Munyamariza avuga ko iyi miryango yababajwe n’urupfu rw’uyu muturage.
Ati “…biranatubabaje kumva ko muri Gatsibo hari umuntu uherutse kwicwa azira ibibazo nk’ibyo by’imiyoborere idahwitse.”
Ngo kuba Leta yaha ‘Civil Society’ ubushobozi ntibivuze gukorera mu kwaha kwayo
Munyamariza avuga ko Leta ikwiye guha iyi miryango ubushobozi bufatika bw’amafaranga kugira ngo ikomeze kugera ku nshingano zayo nko gukora ibiganiro bihagije bishingiye kuri politiki kugira ngo Umuturarwanda atabangamirwa.
Uyu muyobozi w’Ihuriro ry’iyi miryango avuga ko kuba Leta yaha ubushobozi iyi miryango bitavuze gukoreshwa na yo (Leta).
Ati “Uguha amafaranga ntabwo ari we uguha ibitekerezo; ibitekerezo ubivana mu Banyarwanda ni nabyo ujya kubwira Leta.”
Prof Shyaka asanga iyi miryango ari yo ikwiye kwishakamo ibisubizo
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’imiyoborere; Prof. Shyaka Anastase avuga ko Leta y’u Rwanda igerageza uko ishoboye mu gutera inkunga imiryango itari iya Leta ndetse ko muri uyu mwaka ku bufatanye n’abandi baterankunga imiryango ibarirwa muri 26 yatewe inkunga ya miliyoni imwe y’amadolari (Frw 750 000 000).
Prof. Shyaka avuga ko Leta y’u Rwanda na yo hari aho iba yakuye, ariko ko itapfa guhaza iyi miryango.
Ati “Imiryango itari iya Leta mu Rwanda irarenga 1000, birumvikana ko iyi miryango 1000 ntaho Leta yazigera ivana ayo mafaranga yo guha buri wese miliyo 10; miliyoni 20,…iyo budget ntiyaboneka.”
Prof Shyaka avuga ko iyi miryango ikwiye kwishakamo ubushobozi yishyira hamwe igakora imishinga ifite ireme ikanakorana n’inzego zitandukanye ndetse ko mu kwishyira hamwe bizafasha iyi miryango gukurirwaho ya mananiza yashyirwagaho mu guterwa inkunga.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
2 Comments
Uyu profeseri Shyaka!!!.Ngo sosiyete sivile niyo igomba kwishakamo ibisubizo, ese yatanga urugero? inzira isigaye rero nugusaba abaturage inkunga bazayivanahe se ko bashyira mu gaciro fund, bariha imisoro yubutaka bariha mitiweli ? Inzira isigaye rero nugusaba ibigo mpuzamahanga ese ibyo nibiba ntimuzavugako ikoreshwa nibigo mpuzamahanga bityo ko nta controle mubafiteho? Ugasanga nabyo bibyaye ikindi kibazo kiremereye?
LETA nishyireho gahunda y’uko imiryango mpuzamahanga igihe ije gukorera mu Rwanda zajya zikorana nimiryango nyarwanda ya SOCIETE CIVIL. aho kugira ngo iyo miryango mpuzamahanga yigire hasi mu bafatanyabikorwa ihitemo ubwayo imiryango nyarwanda bizakorana binyuze mu ipiganwa rinyuze mu mucyo. iyo miryango irangije bugdet yayo iritahira hagasigara imiryango nyarwanda.
Comments are closed.