Digiqole ad

Abanyarwanda babiri gusa muri 34 bazasifura CHAN 2016 mu Rwanda

 Abanyarwanda babiri gusa muri 34 bazasifura CHAN 2016 mu Rwanda

Hud Munyemana bakunda kwita Nzenze ari mu bazasifura imikino ya CHAN

Guhera tariki ya 16 Mutarama kugeza 7 Gashyantare 2016, u Rwanda rugiye kwakira ibihugu 16 mu gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016. Iki gikombe kigiye kuba ku nshuro yacyo ya 4, nicyo gikombe cya Afurika cy’abakuru cya mbere kigiye kubera mu karere k’ibiyaga bigari. Kikazasifurwa n’abasifuzi 34 harimo babiri b’abanyaRwanda.

Hud Munyemana bakunda kwita Nzenze ari mu bazasifura imikino ya CHAN
Hud Munyemana bakunda kwita Nzenze ari mu bazasifura imikino ya CHAN

Amastade ane (stade Amahoro, stade Umuganda y’i Rubavu, Stade ya Kigali i Nyamirambo na stade Huye) niyo azakira imikino 32 ya CHAN 2016.

Amakipe 15 (asanga u Rwanda) azatangira kugera mu Rwanda tariki 6 Mutarama. Abazasifura iyi mikino yose nabo bamaze gutangazwa.

Umusifuzi wo hagati Hudu Munyemana bita Nzenze, na Theogene Ndagijimana wo ku ruhande nibo banyaRwanda batoranyijwe n’akanama gashinzwe abasifuzi muri CAF, ngo bazasifure CHAN.

Bagenzi babo 32 baturutse mu bindi bihugu bagomba kuzaba bageze i Kigali mbere ya 13 Mutarama 2016, ngo bitabire ikizamini cy’ubuzima kigomba kubakorerwa kuri uwo munsi.

Urutonde rw’abasifuzi bo hagati:
Abdi Charef Medhi (Algeria)
Bernard Camille (Seychelles)
Denis Dembele (Cote d’Ivoire)
Ibrahim Nour El Din (Egypt)
Daniel Bennet (South Africa)
Kordi Med Said (Tunisia)
Mohamed El Fadil (Sudan)
Nampiandrza Hamada (Madagascar)
Keita Mahamadou (Mali)
Ali Lemghaifry (Mauritania)
Malang Diedhiou (Senegal)
Zio Ephrem Juste (Burkina Faso)
Davies Omweno (Kenya)
Hudu Munyemana (Rwanda)
Joeph Lamtey (Ghana) na Thierry Nkurunziza (Burundi).

Urutonde rw’abasifuzi bo ku ruhande:
Mokrane Gourari (Algeria)
Ndagijimana Theogene (Rwanda)
Mark Ssonko (Uganda)
Oamogestse Godisamang (Botswana)
Noupue Nouegoue Elvis (Cameroon)
Dina Bienvenu (Benin)
Serigne Cheikh Toure (Senegal)
Ahmed Hossam Taha (Egypt)
Tesfagiorghis Berha (Eritrea)
David Laryea (Ghana)
Mamdy Tere (Guinea)
Sullaymane Sosseh (Gambia)
Marwa Range (Kenya)
Mahamadou Yahaya (Niger)
Hensley Petrousse (Seychelles)
Khumalo Steven (South Africa)
Theophile Vinga (Gabon) na Nabina Blaise Sebutu (DR Congo).

UM– USEKE.RW

en_USEnglish