Tags : Rusizi District

Abayobozi b’ibitaro bya Kibogora baregwa kunyereza miliyoni 292 baburanye

Rusizi- Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Nyakanga, urugereko rw’urukiko rukuru rwa Rusizi rwaburanishije mu mizi Dr Nsabimana Damien wari umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora (ni ibyo muri Nyamasheke) na Izabiriza Bernadette wari umucungamutungo w’ibi bitaro bakurikiranyweho kunyereza 292 623 384 Frw.  Ubushinjacyaha buvuga ko aya mafaranga yakuwe muri 830 092 521 Frw yagombaga gukoreshwa […]Irambuye

Rusizi: Ikigega cyo kugoboka abatishoboye bamaze kugitangamo miliyoni imwe

Abatuye mu karere ka Rusizi biyemeje guhashya imibereho mibi yugarije bamwe mu batuye muri aka karere, abaturage ubwabo bashinze ikigega cyo kugoboka abatishoboye ubu bamaze kugitangamo asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, bavuga ko iki kigega bagishinze mu rwego rwo kwigira. Gukusanya inkunga yo gushyira muri iki kigega byatangiriye mu murenge wa Gashonga, abaturage bahise […]Irambuye

Mu mujyi wa Rusizi ntawe ukigenda ku mugoroba kubera imbwa

Abatuye n’abakorera mu mujyi wa Rusizi baravuga ko ntawe ukigenda mu masaaha y’umugoroba kubera imbwa zifite uburwayi bw’ibisazi  ziri kurya abantu n’amatungo. Aba baturage bavuga ko mu kwezi kumwe gusa izi mbwa zimaze kurya abantu batatu bakajyanwa kwa muganga, ubundi zikarya amatungo magufi. Nsengimana Fazil utuye mu murenge wa Kamembe agira ati ” Nk’iyo umwana […]Irambuye

Rusizi: Imiryango itagira ubwiherero yavuye kuri 2 200 ubu ni

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic avuga ko imiryango itagira ubwiherero muri aka karere ayobora iri kugenda igabanuka kuko yavuye kuri 2 200 ubu ikaba igeze kuri 310. Bamwe mu batuye muri aka karere ariko bo bakomeje gutaka ibibazo baterwa n’ibibazo by’isuku nke ikomoka ku kutagira ubwiherereo. Mu murenge wa Nkombo muri aka karere ni […]Irambuye

Uburengerazuba: Ba Gitifu 7 ngo beguye kubera ‘gutinya umuvuduko w’iterambere’

Kuri uyu wa 13, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge irindwi yo mu karere ka Nyamasheke na Rusizi baraye beguye. Benshi muri bo bavuga ko bumvaga badafite imbaraga zihagije zo kugendana n’umuvuduko w’Iterambere u Rwanda rufite. Aba banyamabanga Nshingwabikorwa, barimo batanu bo mu mirenge yo mu karere ka Nyamasheke n’abandi babiri bo mu mirenge ya Rusizi. Bose banditse […]Irambuye

Rusizi: Umunyemari wabambuye Miliyoni 2 Frw bamuvugirije induru imbere ya

Abantu 76 batuye mu  murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi bavuga ko bamaze imyaka irenga 3 barambuwe na Rwiyemezamirimo  amafaranga arenga miliyoni 2 Frw. Uyu munyemari ushinjwa ubuhemu yavugirijwe induru n’abaturage imbere y’umuyobozi w’akarere ubwo yavugaga ko nta mafaranga yo kubishyura afite. Umunyemari Nzagirante Fiacre ushinjwa n’abaturage kubambura, yakoresheje abaturage  ubwo bamwubakiraga uruganda rutunganya […]Irambuye

Rusizi: Bataye Ishuri bashinga umutwe ‘Ibihazi’, bariba abaturage bakoresheje imbwa

Mu mirenge ya Nkanka na Gihundwe mu karere ka Rusizi, haravugwa ubujura buciye icyuho n’ubwambuzi bikorwa na bamwe mu bana bataye ishuri bakarema umutwe bise ‘Ibihazi’ bagatega abantu bavuye cyangwa bagiye guhaha bakabambura ibyabo babakangishije imbwa z’inkazi baba bafite, ngo banirara mu mirima ya rubanda bakiba imyaka. Aba bana bagera kuri 14 bari mu kigero […]Irambuye

Rusizi: Ngo imyaka 6 irashize ubuyobozi buhaye isambu abiyitiriye ko

Liberee Mukasahaha wo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi avuga ko amaze imyaka itandatu akurikirana isambu yambuwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakayiha abantu baje biyitirira ko ari abavandimwe be kandi atari bo. Ubu ngo yabwiwe ko nakandagiza ikirenge muri ubu butaka azahasiga ubuzima. Uyu muturage uvuga ko yambuwe isambu n’ubuyobozi bw’ibanze bukaza no kweguzwa […]Irambuye

en_USEnglish